Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Intangiriro 29:1-35

29  Hanyuma Yakobo akomeza urugendo rwe agera mu gihugu cy’ab’Iburasirazuba.+  Nuko abona iriba riri mu gasozi, kandi hafi yaryo hari haryamye imikumbi itatu y’intama, kuko bari basanzwe buhirira imikumbi+ kuri iryo riba. Ku munwa w’iryo riba+ hari ibuye rinini.  Iyo imikumbi yose yabaga imaze guteranira hamwe, bahirikaga ibuye bakarikura ku munwa w’iriba, maze bakuhira imikumbi, barangiza bakarisubiza mu mwanya waryo ku munwa w’iriba.  Nuko Yakobo abaza abungeri ati “bavandimwe, muri aba he?” Baramusubiza bati “turi ab’i Harani.”+  Arababaza ati “mwaba muzi Labani+ umwuzukuru wa Nahori?”+ Baramusubiza bati “turamuzi.”  Hanyuma arababaza ati “ese araho?”+ Baramusubiza bati “araho, ndetse dore na Rasheli+ umukobwa we araje, azanye intama!”+  Nuko arababwira ati “dore haracyari ku manywa y’ihangu. Iki si cyo gihe cyo kubyagiza imikumbi. Nimwuhire intama, hanyuma mujye kuziragira.”+  Baramusubiza bati “ntitwabikora imikumbi yose itarateranira hamwe ngo bahirike ibuye barikure ku munwa w’iriba, noneho tubone kuhira intama.”  Akivugana na bo Rasheli+ aba arahageze azanye intama za se, kuko ari we waziragiraga.+ 10  Yakobo abonye Rasheli umukobwa wa nyirarume Labani azanye intama za se, ahita yegera iriba ahirika rya buye arikura ku munwa waryo maze yuhira intama za nyirarume Labani.+ 11  Nuko Yakobo asoma+ Rasheli, maze Yakobo araturika ararira.+ 12  Yakobo abwira Rasheli ko ari mwene wabo+ wa se, ko ari umuhungu wa Rebeka. Rasheli agenda yiruka ajya kubibwira se.+ 13  Labani yumvise ibya mwishywa we Yakobo agenda yiruka ajya kumusanganira.+ Nuko aramuhobera, aramusoma maze amujyana iwe.+ Yakobo atekerereza Labani ibyamubayeho byose. 14  Birangiye Labani aramubwira ati “ni ukuri, uri igufwa ryanjye n’umubiri wanjye.”+ Nuko amarana na we ukwezi kose. 15  Hanyuma Labani abaza Yakobo ati “ese wankorera nta cyo nguhemba+ ngo ni uko gusa uri mwene wacu?+ Mbwira icyo nzajya nguhemba.”+ 16  Labani yari afite abakobwa babiri. Umukuru yitwaga Leya,+ umuto akitwa Rasheli. 17  Amaso ya Leya ntiyabengeranaga, ariko Rasheli+ we yari ateye neza kandi afite uburanga.+ 18  Kubera ko Yakobo yakundaga Rasheli, yaravuze ati “niteguye kugukorera imyaka irindwi hanyuma ukazanshyingira Rasheli umukobwa wawe muto.”+ 19  Labani aramusubiza ati “ibyiza ni uko namuguha aho kumushyingira undi.+ Gumana nanjye.” 20  Yakobo akora imyaka irindwi kugira ngo ahabwe Rasheli,+ ariko abona iyo myaka ari nk’iminsi mike cyane bitewe n’urukundo yamukundaga.+ 21  Hanyuma Yakobo abwira Labani ati “mpa umugeni wanjye ndyamane na we,+ kuko igihe nagombaga kugukorera kirangiye.” 22  Nuko Labani akoranya abantu bose bo muri ako karere maze akoresha ibirori.+ 23  Ariko bigeze nimugoroba afata umukobwa we Leya aba ari we ashyira Yakobo ngo baryamane. 24  Kandi Labani aha Leya umuja we witwaga Zilupa+ ngo ajye amukorera. 25  Bukeye mu gitondo Yakobo asanga ari Leya! Nuko abwira Labani ati “ibyo wankoreye ni ibiki? Ese sinagukoreye kugira ngo umpe Rasheli? None kuki wandiganyije?”+ 26  Labani aramusubiza ati “mu muco wacu ntidushyingira umukobwa muto umukuru akiri aho. 27  Banza umarane n’uwo mugeni+ icyumweru cyuzuye. Nyuma yaho uzahabwa uwo mugeni wundi maze unkorere indi myaka irindwi.”+ 28  Nuko Yakobo abigenza atyo, amarana na Leya icyumweru cyuzuye, kirangiye Labani amushyingira umukobwa we Rasheli. 29  Nanone Labani aha Rasheli umuja we witwaga Biluha+ ngo ajye amukorera. 30  Hanyuma aryamana na Rasheli, akunda cyane Rasheli kurusha Leya,+ maze akorera Labani indi myaka irindwi.+ 31  Yehova abonye ko Leya adakundwakajwe azibura inda ye,+ ariko Rasheli we yari ingumba.+ 32  Nuko Leya aratwita abyara umwana w’umuhungu amwita Rubeni,+ kuko yavugaga ati “ni uko Yehova yabonye umubabaro wanjye,+ ubu noneho umugabo wanjye azankunda.” 33  Yongera gutwita abyara umwana w’umuhungu maze aravuga ati “ni uko Yehova yanyumvise,+ yabonye ko ntakundwakajwe none ampaye n’uyu.” Nuko amwita Simeyoni.+ 34  Arongera aratwita abyara umwana w’umuhungu maze aravuga ati “ubu noneho umugabo wanjye azomatana nanjye kuko mubyariye abahungu batatu.” Ni cyo cyatumye amwita Lewi.+ 35  Yongera gutwita abyara umwana w’umuhungu maze aravuga ati “ubu noneho nzasingiza Yehova.” Ni cyo cyatumye amwita Yuda.+ Hanyuma aba arekeye aho kubyara.

Ibisobanuro ahagana hasi