Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Intangiriro 23:1-20

23  Sara yamaze imyaka ijana na makumyabiri n’irindwi. Iyo ni yo myaka yaramye.+  Hanyuma Sara apfira i Kiriyati-Aruba,+ ni ho i Heburoni+ mu gihugu cy’i Kanani,+ maze Aburahamu yinjira mu ihema aborogera Sara, aramuririra cyane.  Nuko Aburahamu asiga umurambo w’umugore we aho ajya kuvugana na bene Heti,+ arababwira ati  “dore ntuye muri mwe ndi umwimukira.+ Nimumpe ahantu ho guhamba kugira ngo mpambe umurambo w’umugore wanjye mwivane mu maso.”+  Nuko bene Heti basubiza Aburahamu bati  “utwumve nyagasani.+ Dore muri twe uri umutware washyizweho n’Imana.+ Mu marimbi yacu meza cyane kurusha ayandi, utoranyemo aho uhamba umurambo w’umugore wawe.+ Nta n’umwe muri twe uzakwima irimbi rye ngo akubuze guhamba umurambo w’umugore wawe.”+  Nuko Aburahamu arahaguruka yunamira bene igihugu,+ ari bo bene Heti,+  arababwira ati “niba munyemereye guhamba umurambo w’umugore wanjye, munyumve maze munyingingire Efuroni mwene Sohari,+  kugira ngo ampe ubuvumo bwe bw’i Makipela+ buri ku mpera y’umurima we. Abumpe maze muhere imbere yanyu ifeza zibukwiriye kugira ngo njye mpahamba.”+ 10  Efuroni na we yari yicaranye na bene Heti. Nuko Efuroni w’Umuheti+ asubiza Aburahamu bene Heti bumva n’abinjiraga mu irembo ry’umugi bose bumva, ati+ 11  “reka reka nyagasani! Ahubwo umva nkubwire. Uwo murima ndawuguhaye, kandi n’ubuvumo burimo ndabuguhaye. Mbuguhereye imbere ya bene wacu bose.+ Genda uhambe umurambo w’umugore wawe.” 12  Nuko Aburahamu yunamira bene igihugu 13  maze abwira Efuroni bene igihugu bumva ati “ushatse wanyumva; oya, nako ntega amatwi! Ndaguha ifeza ziguze uwo murima. Emera nziguhe+ kugira ngo mpambemo umurambo w’umugore wanjye.” 14  Hanyuma Efuroni asubiza Aburahamu ati 15  “unyumve, nyagasani. Umurima ufite agaciro ka shekeli* magana ane z’ifeza, izo zivuze iki hagati yanjye nawe? Genda uhambe umurambo w’umugore wawe.”+ 16  Nuko Aburahamu yumvira Efuroni, maze amupimira ifeza yari yavuze bene Heti bumva, ni ukuvuga shekeli magana ane z’ifeza ku gipimo cy’abacuruzi.+ 17  Nguko uko isambu ya Efuroni yari i Makipela imbere y’i Mamure, ni ukuvuga umurima n’ubuvumo bwari buwurimo hamwe n’ibiti byose byari biri muri uwo murima,+ ibyari biri mu mbago zawo byose, yemejwe+ 18  ko ibaye iya Aburahamu, ko ari isambu aguriye imbere ya bene Heti n’abantu bose binjiraga mu irembo ry’uwo mugi.+ 19  Hanyuma Aburahamu ahamba umurambo w’umugore we Sara mu buvumo bwo mu murima w’i Makipela imbere y’i Mamure, ari ho i Heburoni, mu gihugu cy’i Kanani.+ 20  Nuko uwo murima n’ubuvumo bwari buwurimo wemezwa ko ubaye uwa Aburahamu, awuguze na bene Heti kugira ngo ajye awuhambamo.+

Ibisobanuro ahagana hasi