Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Intangiriro 20:1-18

20  Nuko Aburahamu ava aho ngaho+ yimukira i Negebu maze atura hagati y’i Kadeshi+ n’i Shuri,+ aba umwimukira i Gerari.+  Aburahamu yongera kuvuga iby’umugore we Sara ati “ni mushiki wanjye.”+ Abimeleki umwami w’i Gerari abyumvise atuma abantu ngo bamuzanire Sara.+  Hanyuma Imana ibonekera Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti “dore umeze nk’uwapfuye bitewe n’umugore wacyuye,+ kuko ari umugore w’undi mugabo.”+  Icyakora, Abimeleki yari atararyamana na we.+ Nuko aravuga ati “Yehova, ese koko ugiye kwica ishyanga ritariho urubanza?+  Si we wambwiye ati ‘ni mushiki wanjye’? Uwo mugore na we ntiyambwiye ati ‘ni musaza wanjye’? Ibyo nakoze nabikoranye umutima mwiza, ntagambiriye ikibi.”+  Nuko Imana y’ukuri imubwirira mu nzozi iti “nanjye namenye ko ibyo wabikoze ufite umutima utaryarya,+ kandi nanjye nakubujije kuncumuraho.+ Ni cyo cyatumye ntakwemerera kumukoraho.+  Ariko noneho, uwo mugabo umusubize umugore we kuko ari umuhanuzi.+ Na we azinginga agusabira,+ ukomeze kubaho. Ariko nutamumusubiza, umenye ko no gupfa uzapfa, ugapfana n’abawe bose.”+  Nuko Abimeleki azinduka kare mu gitondo ahamagara abagaragu be bose, abatekerereza ibyo bintu byose. Babyumvise bagira ubwoba bwinshi cyane.  Hanyuma Abimeleki ahamagaza Aburahamu aramubwira ati “ibyo wadukoreye ni ibiki, kandi ni iki nagucumuyeho cyatumye unteza icyaha gikomeye+ bene aka kageni, jye n’ubwami bwanjye? Wankoreye ibidakorwa.”+ 10  Nuko Abimeleki yongera kubwira Aburahamu ati “wadukoreye ibi bintu ushaka kugera ku ki?”+ 11  Aburahamu aramusubiza ati “nabitewe n’uko nibwiraga nti ‘nta gushidikanya, abantu b’aha ntibatinya Imana.+ Bazanyica bampora umugore wanjye nta kabuza.’+ 12  Byongeye kandi, ni mushiki wanjye koko, kuko ari mwene data, uretse ko atari mwene mama, none akaba yarabaye umugore wanjye.+ 13  Igihe Imana yankuraga mu nzu ya data+ ikanzerereza, naramubwiye nti ‘ineza yuje urukundo+ uzangaragariza ni iyi: ahantu hose tuzajya tugera, uzajye uvuga uti “ni musaza wanjye.”’”+ 14  Hanyuma Abimeleki afata intama n’inka n’abagaragu n’abaja abiha Aburahamu, kandi amusubiza umugore we Sara.+ 15  Nanone Abimeleki aramubwira ati “dore igihugu cyanjye cyose kiri imbere yawe. Uture aho ushaka hose.”+ 16  Kandi abwira Sara ati “dore mpaye musaza wawe+ ibiceri by’ifeza igihumbi. Ni ibyo ntanze ku bwawe kugira ngo bibe ibyo gukinga+ mu maso abo muri kumwe bose no kwereka abantu bose ko utariho umugayo.” 17  Nuko Aburahamu yinginga Imana y’ukuri,+ maze ikiza Abimeleki n’umugore we n’abaja be, batangira kubyara abana. 18  Kuko Yehova yari yarazibye inda ibyara y’abo mu rugo rwa Abimeleki, abahora Sara umugore wa Aburahamu.+

Ibisobanuro ahagana hasi