Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Intangiriro 11:1-32

11  Icyo gihe isi yose yari ifite ururimi rumwe n’amagambo amwe.  Abantu bakomeje kugenda berekeza iburasirazuba, babona ikibaya mu gihugu cy’i Shinari,+ maze barahatura.  Barabwirana bati “nimuze tubumbe amatafari tuyatwike.” Nuko bakoresha amatafari mu cyimbo cy’amabuye, bayafatanyisha godoro.+  Hanyuma baravuga bati “nimuze twiyubakire umugi, twubake n’umunara ugera ku ijuru,+ maze twiheshe izina rikomeye+ kugira ngo tudatatana tugakwira ku isi hose.”+  Yehova aramanuka ajya kureba umugi n’umunara abantu bari bubatse.+  Hanyuma Yehova aravuga ati “aba bantu ni ubwoko bumwe kandi bose bavuga ururimi rumwe,+ none dore ibyo batangiye gukora. Ubu nta kintu bazagambirira gukora ngo bananirwe kukigeraho.+  Reka noneho tumanuke+ dusobanye+ ururimi rwabo kugira ngo hatazagira uwumva ururimi rw’undi.”+  Nuko Yehova arabatatanya bakwira ku isi hose,+ amaherezo barorera kubaka uwo mugi.+  Ni yo mpamvu uwo mugi wiswe Babeli,+ kuko aho ari ho Yehova yasobanyirije ururimi rw’isi yose, kandi ni ho Yehova yabatatanyirije+ bakwira ku isi hose. 10  Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka ya Shemu.+ Shemu yari afite imyaka ijana ubwo yabyaraga Arupakisadi,+ imyaka ibiri nyuma y’umwuzure. 11  Shemu amaze kubyara Arupakisadi yaramye indi myaka magana atanu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.+ 12  Arupakisadi yamaze imyaka mirongo itatu n’itanu, hanyuma abyara Shela.+ 13  Arupakisadi amaze kubyara Shela, yaramye indi myaka magana ane n’itatu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 14  Shela yamaze imyaka mirongo itatu, hanyuma abyara Eberi.+ 15  Shela amaze kubyara Eberi, yaramye indi myaka magana ane n’itatu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 16  Eberi yamaze imyaka mirongo itatu n’ine, hanyuma abyara Pelegi.+ 17  Eberi amaze kubyara Pelegi yaramye indi myaka magana ane na mirongo itatu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 18  Pelegi yamaze imyaka mirongo itatu, hanyuma abyara Rewu.+ 19  Pelegi amaze kubyara Rewu, yaramye indi myaka magana abiri n’icyenda. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 20  Rewu yamaze imyaka mirongo itatu n’ibiri, hanyuma abyara Serugi.+ 21  Rewu amaze kubyara Serugi, yaramye indi myaka magana abiri n’irindwi. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 22  Serugi yamaze imyaka mirongo itatu, hanyuma abyara Nahori.+ 23  Serugi amaze kubyara Nahori, yaramye indi myaka magana abiri. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 24  Nahori yamaze imyaka makumyabiri n’icyenda, hanyuma abyara Tera.+ 25  Nahori amaze kubyara Tera, yaramye indi myaka ijana na cumi n’icyenda. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 26  Tera yamaze imyaka mirongo irindwi, hanyuma abyara Aburamu,+ Nahori+ na Harani. 27  Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka ya Tera. Tera yabyaye Aburamu, Nahori na Harani. Harani na we yabyaye Loti.+ 28  Nyuma yaho Harani yaje gupfa igihe yari kumwe na se Tera mu gihugu yavukiyemo cya Uri+ y’Abakaludaya.+ 29  Aburamu na Nahori bashaka abagore. Umugore wa Aburamu yitwaga Sarayi,+ naho umugore wa Nahori akitwa Miluka,+ umukobwa wa Harani, se wa Miluka na Yisika. 30  Ariko Sarayi yari ingumba,+ nta mwana yagiraga. 31  Hanyuma Tera afata umuhungu we Aburamu n’umwuzukuru we Loti,+ umuhungu wa Harani, na Sarayi+ umukazana we, umugore w’umuhungu we Aburamu, bava muri Uri y’Abakaludaya bajya mu gihugu cy’i Kanani,+ baza kugera i Harani+ baturayo. 32  Iminsi yose Tera yaramye ni imyaka magana abiri n’itanu, hanyuma apfira i Harani.

Ibisobanuro ahagana hasi