Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Indirimbo ya Salomo 7:1-13

7  “Yewe mukobwa urangwa n’ubupfura,+ mbega ukuntu ibirenge byawe ari byiza mu nkweto zawe!+ Ibibero byawe ni byiza, bimeze nk’imirimbo+ yakozwe n’umunyabukorikori w’umuhanga.  Umukondo wawe umeze nk’akabakure. Ntikakaburemo divayi ikaze.+ Inda yawe imeze nk’ikirundo cy’ingano kizitiwe n’amarebe.+  Amabere yawe ameze nk’abana babiri b’impanga b’isirabo.+  Ijosi ryawe+ rimeze nk’umunara w’amahembe y’inzovu. Amaso yawe+ ameze nk’ibidendezi by’i Heshiboni,+ hafi y’irembo ry’i Bati-Rabimu. Izuru ryawe rimeze nk’umunara wo muri Libani werekeye i Damasiko.  Umutwe wawe wemye nk’umusozi wa Karumeli,+ kandi umusatsi uboshye+ wo ku mutwe wawe umeze nk’ubwoya bwatewe ibara ry’isine.+ Umwami yatwawe n’imisatsi yawe itendera.+  Yewe mukobwa ukundwa, mbega ukuntu uri mwiza! Mbega ukuntu ushimishije kurusha ibindi bintu byose bishimisha!+  Igihagararo cyawe kimeze nk’umukindo,+ n’amabere yawe+ ameze nk’amaseri yawo.  Naravuze nti ‘nzurira igiti cy’umukindo kugira ngo mfate amaseri y’imbuto zawo.’+ Amabere yawe amere nk’amaseri y’imizabibu, n’impumuro ituruka mu mazuru yawe imere nk’imitapuwa,  n’iminwa yawe imere nka divayi iryoshye kurusha izindi+ imanuka neza+ mu muhogo w’umukunzi wanjye, igatemba buhoro buhoro mu kanwa, igatuma abantu basinzira neza.” 10  “Ndi uw’umukunzi wanjye,+ kandi kwifuza kwe ni jye kwerekeyeho.+ 11  Mukunzi wanjye, ngwino tujye mu gasozi,+ tujye kwibera mu twatsi twa koferu.+ 12  Reka tubyuke kare tujye mu nzabibu, turebe niba imizabibu yarashibutse,+ niba uburabyo bwayo bwarabumbuye,+ turebe niba ibiti by’amakomamanga byararabije.+ Aho ni ho nzakugaragariza urukundo rwanjye.+ 13  Impumuro y’amadudayimu+ yaratamye, kandi mu marembo yacu hari imbuto z’indobanure z’ubwoko bwose.+ Mukunzi wanjye, nakuzigamiye iza vuba n’iza kera.

Ibisobanuro ahagana hasi