Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Indirimbo ya Salomo 3:1-11

3  “Nari ku buriri bwanjye nijoro, nshaka uwo ubugingo bwanjye bwakunze.+ Naramushatse, ariko sinamubona.  Henga mbyuke nzenguruke mu mugi,+ nyure mu mihanda no ku karubanda,+ nshake uwo ubugingo bwanjye bwakunze. Naramushatse, ariko sinamubona.  Abarinzi+ bazengurukaga mu mugi barambonye, maze ndababaza nti ‘mbese ntimwigeze mubona uwo ubugingo bwanjye bwakunze?’  Nkimara kubanyuraho, mpita mbona uwo ubugingo bwanjye bwakunze. Nuko ndamufata sinamurekura, mujyana mu nzu ya mama, mu cyumba cy’imbere cy’uwantwise.  Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe, nabarahije+ ingeragere cyangwa imparakazi zo mu gasozi:+ muramenye ntimukangure urukundo rwanjye cyangwa ngo murubyutse kugeza igihe ruzumva rubyishakiye.”+  “Kiriya ni iki kizamuka giturutse mu butayu kimeze nk’inkingi z’umwotsi, gihumura ishangi n’ububani,+ n’ipuderi zihumura z’ubwoko bwose z’abacuruzi?”+  “Dorere! Ni uburiri bwe, ni uburiri bwa Salomo. Bukikijwe n’abagabo mirongo itandatu b’abanyambaraga, bo mu bagabo b’abanyambaraga bo muri Isirayeli.+  Bose bitwaje inkota kandi bigishijwe kurwana. Buri wese yambaye inkota ye ku itako bitewe n’ibiteye ubwoba bya nijoro.”+  “Ni ikitabashwa Umwami Salomo yikoreshereje mu biti byo muri Libani.+ 10  Inkingi zacyo yazicuze mu ifeza, n’urwegamiro rwacyo rucuzwe muri zahabu. Urwicariro rwacyo rukozwe mu bwoya buteye ibara ry’isine, imbere hacyo abakobwa b’i Yerusalemu bahatakanye urukundo.” 11  “Mwa bakobwa b’i Siyoni mwe, musohoke murebe Umwami Salomo atamirije ikamba ry’indabyo+ nyina+ yamuboheye ku munsi w’ishyingirwa rye, ku munsi umutima we wari wanezerewe.”+

Ibisobanuro ahagana hasi