Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Indirimbo ya Salomo 2:1-17

2  “Meze nk’ururabyo rwa habaseleti+ rwo mu kibaya cyo ku nkombe,+ ndi irebe ryo mu bibaya.”+  “Umukobwa nakunze, mu bandi bakobwa ameze nk’irebe mu mahwa.”+  “Umukunzi wanjye mu bandi basore+ ameze nk’igiti cy’umutapuwa+ mu biti byo mu ishyamba. Nifuje cyane igicucu cye, kandi aho ni ho nicaye maze imbuto ze zirandyohera cyane.  Yanjyanye mu nzu ya divayi+ maze azamura ibendera+ ry’urukundo rwe hejuru yanjye.+  Nimumpembuze utugati dukozwe mu mizabibu,+ mundamize imitapuwa kuko urukundo rwanzonze.+  Ukuboko kwe kw’ibumoso kuranseguye n’ukuboko kwe kw’iburyo kuramfumbase.+  Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe, nabarahije+ amasirabo+ cyangwa imparakazi+ zo mu gasozi: muramenye ntimukangure urukundo rwanjye cyangwa ngo murubyutse kugeza igihe ruzumva rubyishakiye.+  “Numvise ijwi ry’umukunzi wanjye.+ Dore nguwo araje,+ aje azamuka imisozi, akinagira ku dusozi.  Umukunzi wanjye ameze nk’ingeragere+ cyangwa impala zikiri nto. Dore ahagaze inyuma y’urukuta arebera mu madirishya, arungurukira mu myenge y’idirishya.+ 10  Umukunzi wanjye yaranshubije maze arambwira ati ‘mukobwa nakunze, bwiza bwanjye,+ haguruka uze tugende.+ 11  Kuko igihe cy’imvura+ kirangiye, imvura yagwaga ari nyinshi yarangiye, yaragiye. 12  Uburabyo bwarabije mu gihugu,+ igihe cyo gukonorera imizabibu+ kirageze, kandi ijwi ry’intungura+ ryumvikanye mu gihugu cyacu. 13  Imbuto za mbere+ z’umutini+ na zo zimaze guhisha, n’imizabibu ifite uruyange, impumuro yayo yaratamye. Mukobwa nakunze,+ bwiza bwanjye, haguruka uze tugende. 14  Numa yanjye,+ sohoka mu buvumo bwo mu rutare, uve mu rwihisho rwo ku nzira inyura ahantu hacuramye, unyereke ikimero cyawe,+ unyumvishe ijwi ryawe kuko ijwi ryawe rishimishije kandi uteye neza rwose.’”+ 15  “Mudufatire izo ngunzu,+ ibyo bibwana by’ingunzu byonona inzabibu kuko inzabibu zacu zifite uruyange.”+ 16  “Umukunzi wanjye ni uwanjye nanjye nkaba uwe.+ Aragira+ mu marebe.+ 17  Mukunzi wanjye, hindukira mbere y’amafu ya nimunsi n’igicucu kitararenga. Umere nk’ingeragere+ cyangwa impala zikiri nto ku misozi idutandukanya.

Ibisobanuro ahagana hasi