Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Imigani 23:1-35

23  Niwicarana n’umwami kugira ngo musangire, ujye witondera cyane ibiri imbere yawe,+  kandi niba ururumbira ibyokurya, ujye ufatira icyuma ku muhogo wawe.+  Ntukararikire ibyokurya bye biryoshye, kuko ari ibyokurya by’ibinyoma.+  Ntukirushye ushaka ubutunzi,+ kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe.+  Mbese wigeze uburabukwa kandi nta buriho?+ Dore bwitera amababa nk’aya kagoma maze bukaguruka bwerekeza iy’ikirere.+  Ntukarye ibyokurya by’umuntu uba gito+ cyangwa ngo urarikire ibyokurya bye biryoshye.+  Kuko aba yabanje kubitekerezaho mu mutima we.+ Arakubwira ati “rya kandi unywe,” nyamara umutima we ntuba uri kumwe nawe.+  Ibyo wariye uzabiruka, kandi uzaba wapfushije ubusa amagambo yawe meza.+  Ntukagire icyo ubwira umupfapfa+ kuko azasuzugura amagambo yawe y’ubwenge.+ 10  Ntukimure urubibi rwa kera+ kandi ntukajye mu murima w’imfubyi,+ 11  kuko Umucunguzi wazo akomeye; we ubwe azazirengera akuburanye.+ 12  Shishikariza umutima wawe kwemera igihano, n’ugutwi kwawe ugushishikarize kumva amagambo y’ubwenge.+ 13  Ntukareke guhana umwana,+ kuko numukubita inkoni atazapfa. 14  Uzamukubite inkoni kugira ngo ubuze ubugingo bwe kujya mu mva.+ 15  Mwana wanjye, umutima wawe nugira ubwenge,+ umutima wanjye na wo uzishima.+ 16  Kandi iminwa yawe nivuga ibyo gukiranuka,+ impyiko* zanjye na zo zizishima. 17  Umutima wawe ntukagirire ishyari abanyabyaha,+ ahubwo ujye utinya Yehova umunsi wose.+ 18  Ni bwo uzagira imibereho myiza mu gihe kizaza,+ kandi ibyiringiro byawe ntibizakurwaho.+ 19  Mwana wanjye, tega amatwi maze ube umunyabwenge kandi uyobore umutima wawe mu nzira ikwiriye.+ 20  Ntukabe mu bantu banywa divayi nyinshi,+ no hagati y’abanyandanini bakunda kurya inyama.+ 21  Kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena,+ kandi ukunda ibitotsi bizamwambika ubushwambagara.+ 22  Jya wumvira so wakubyaye,+ kandi ntugasuzugure nyoko bitewe n’uko ashaje.+ 23  Gura ukuri+ kandi ntukakugurishe, ugure n’ubwenge n’impanuro n’ubuhanga.+ 24  Se w’umukiranutsi azishima rwose,+ kandi se w’umunyabwenge azamwishimira.+ 25  So na nyoko bazishima, kandi nyoko wakubyaye azanezerwa.+ 26  Mwana wanjye, umpe umutima wawe kandi amaso yawe ajye yishimira inzira zanjye.+ 27  Kuko indaya ari urwobo rurerure,+ kandi umugore wiyandarika ni iriba rifunganye. 28  Mu by’ukuri, yubikira nk’umwambuzi+ kandi yongera umubare w’abagabo b’abariganya.+ 29  Ni nde ubonye ishyano? Ni nde uguwe nabi? Ni nde ugirana amakimbirane n’abandi?+ Ni nde ufite imihangayiko? Ni nde ufite inguma zitagira impamvu? Ni nde ufite amaso yatukuye? 30  Ni abamara igihe kirekire biteretse divayi,+ bagashakisha divayi ikaze.+ 31  Ntukarebe divayi uko itukura, uko itera ibishashi mu gikombe n’ukuntu imanuka neza mu muhogo. 32  Amaherezo iryana nk’inzoka,+ kandi igira ubumara nk’ubw’impiri.+ 33  Amaso yawe azabona ibintu bidasanzwe, n’umutima wawe uzavuga ibigoramye.+ 34  Uzamera nk’uryamye mu nyanja rwagati, mbese nk’uryamye hejuru y’inkingi ishinze mu bwato.+ 35  Uzavuga uti “bankubise ariko sinarwaye; bampondaguye ariko sinabimenye. Nzakanguka ryari+ ngo nongere njye gushaka icyo ninywera?”+

Ibisobanuro ahagana hasi