Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Imigani 1:1-33

1  Imigani+ ya Salomo+ mwene Dawidi,+ umwami wa Isirayeli,+  ituma umuntu amenya ubwenge+ kandi akemera guhanwa,+ akamenya amagambo y’ubuhanga,+  akemera gukosorwa+ bigatuma agira ubushishozi,+ agakiranuka,+ agakurikiza ubutabera+ kandi akaba inyangamugayo.+  Ituma umuntu utaraba inararibonye agira amakenga+ kandi igatuma umusore agira ubumenyi+ n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.+  Umunyabwenge atega amatwi akarushaho kumenya,+ kandi umuhanga ni we ubona ubuyobozi burangwa n’ubwenge,+  bigatuma asobanukirwa imigani n’amagambo ajimije,+ agasobanukirwa amagambo y’abanyabwenge+ n’ibisakuzo byabo.+  Gutinya Yehova ni intangiriro yo kugira ubumenyi.+ Abapfapfa bahinyura ubwenge kandi ntibemera guhanwa.+  Mwana* wanjye, jya utega amatwi impanuro za so+ kandi ntukareke icyo nyoko agutegeka.+  Bizakubera ikamba ry’ubwiza ku mutwe+ n’umukufi mwiza mu ijosi.+ 10  Mwana wanjye, abanyabyaha nibagerageza kugushuka ntukemere.+ 11  Nibakomeza kukubwira bati “ngwino tujyane, duce igico maze tuvushe amaraso,+ twihishe, twubikire abantu b’inzirakarengane nta mpamvu,+ 12  tubamire ari bazima+ nk’uko imva imira abantu,+ ndetse tubamire bunguri nk’abamanuka bajya mu rwobo.+ 13  Ngwino tujye gushaka ibintu by’agaciro by’amoko menshi,+ twuzuze amazu yacu iminyago.+ 14  Ifatanye natwe duteranyirize hamwe, twese tugire umufuka umwe”+ . . . 15  Mwana wanjye ntukajyane na bo.+ Ikirenge cyawe uzakirinde kugendera mu nzira zabo,+ 16  kuko ibirenge byabo byirukira kugira nabi gusa,+ kandi byihutira kuvusha amaraso.+ 17  Gutega umutego* ibiguruka biwureba ni ukurushywa n’ubusa.+ 18  Ni yo mpamvu baca igico bagamije kuvusha amaraso yabyo;+ barihisha bagamije kubivutsa ubuzima.*+ 19  Uko ni ko inzira z’umuntu wese uronka indamu mbi zimera.+ Iyo ndamu ihitana ubugingo bwe.+ 20  Ubwenge nyakuri+ bukomeza kurangururira mu muhanda,+ bukumvikanishiriza ijwi ryabwo ku karubanda.+ 21  Buhamagarira mu mahuriro y’imihanda yuzuyemo urusaku,+ bukavugira amagambo yabwo mu marembo y’umugi buti+ 22  “Yemwe mwa bantu mwe mutaraba inararibonye, muzakunda ubuswa kugeza ryari?+ Namwe mwa bakobanyi mwe, muzishimira gukobana kugeza ryari?+ Mwa bapfapfa mwe, muzakomeza kwanga ubumenyi kugeza ryari?+ 23  Mwemere mbacyahe, muhindukire.+ Ni bwo nzabasukaho umwuka wanjye;+ nzabamenyesha amagambo yanjye.+ 24  Kubera ko nabahamagaye mugakomeza kwanga,+ narambura ukuboko ntihagire ubyitaho,+ 25  mugakomeza gusuzugura inama zose nabagiriye,+ kandi nabacyaha ntimwemere,+ 26  nanjye nzabaseka mwagize ibyago,+ nzabannyega mwahuye n’ibyo mutinya,+ 27  igihe ibyo mutinya bizabisukaho nk’imvura y’amahindu, n’ibyago bikabibasira bimeze nk’inkubi y’umuyaga,+ igihe muzaba mwahuye n’amakuba n’ibihe bigoye.+ 28  Icyo gihe bazampamagara ariko sinzitaba,+ bazanshaka ariko ntibazambona,+ 29  kubera ko banze kugira ubumenyi+ kandi ntibahitemo gutinya Yehova.+ 30  Ntibemeye inama zanjye+ kandi narabacyashye baransuzugura.+ 31  Ni yo mpamvu bazarya imbuto z’ingeso mbi zabo,+ bakagwa ivutu ry’imigambi yabo.+ 32  Kuko kuyoba+ kw’abataraba inararibonye ari ko kuzabica,+ kandi kwidamararira kw’abapfapfa ni ko kuzabarimbuza.+ 33  Ariko untega amatwi azagira umutekano,+ kandi ntazahungabanywa no kwikanga amakuba ayo ari yo yose.”+

Ibisobanuro ahagana hasi