Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ibyakozwe 2:1-47

2  Nuko mu gihe umunsi mukuru wa Pentekote+ wari ugikomeza, bose bateraniye ahantu hamwe,  mu buryo butunguranye humvikana urusaku ruvuye mu ijuru rumeze nk’urw’umuyaga ukaze uhuha cyane, rwuzura inzu yose bari bicayemo.+  Babona indimi zimeze nk’iz’umuriro,+ maze zirigabanya, ururimi rujya ku muntu wese muri bo,  bose buzuzwa umwuka wera,+ batangira kuvuga izindi ndimi+ nk’uko umwuka wari ubahaye kuzivuga.  Icyo gihe i Yerusalemu hari Abayahudi+ batinya Imana+ bari baturutse mu mahanga yose ari munsi y’ijuru.  Nuko urwo rusaku rwumvikanye, abantu benshi bateranira hamwe batangaye cyane, kubera ko buri wese yumvaga abigishwa bavuga ururimi rwe kavukire.  Koko rero, baratangaye maze batangira kwibaza bati “harya aba bavuga bose si Abanyagalilaya?+  None se bishoboka bite ko buri wese muri twe yumva bavuga ururimi rwe kavukire?  Abapariti n’Abamedi+ n’Abanyelamu,+ abaturage b’i Mezopotamiya n’i Yudaya+ n’i Kapadokiya,+ ab’i Ponto+ n’abo mu ntara ya Aziya,+ 10  ab’i Furugiya+ n’i Pamfiliya,+ abo muri Egiputa no mu turere twa Libiya duhereranye n’i Kurene, hamwe n’abaje baturuka i Roma, baba Abayahudi cyangwa abahindukiriye idini ry’Abayahudi,+ 11  Abakirete+ n’Abarabu,+ turabumva bavuga ibitangaza by’Imana mu ndimi zacu.” 12  Koko rero, bose bari batangaye kandi bari mu rujijo, bakavugana bati “ibi bishaka kuvuga iki?” 13  Icyakora abandi barabannyega, maze baravuga bati “bahaze divayi nshya.”+ 14  Ariko Petero arahaguruka ahagararana na ba bandi cumi n’umwe,+ arangurura ijwi arababwira ati “bantu b’i Yudaya namwe baturage b’i Yerusalemu+ mwese, nimumenye ibi kandi mutege amatwi amagambo yanjye. 15  Mu by’ukuri, aba bantu ntibasinze+ nk’uko mubitekereza, kuko ubu umunsi ugeze ku isaha ya gatatu. 16  Ahubwo ibi ni ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi Yoweli, ngo 17  ‘“mu minsi ya nyuma,” ni ko Imana ivuga, “nzasuka umwuka wanjye+ ku bantu b’ingeri zose, kandi abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abasore banyu bazerekwa n’abasaza banyu bazarota;+ 18  abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukaho umwuka wanjye muri iyo minsi, kandi bazahanura.+ 19  Nzashyira ibitangaza hejuru mu ijuru n’ibimenyetso hasi ku isi, amaraso n’umuriro n’igihu cy’umwotsi.+ 20  Izuba+ rizahinduka umwijima n’ukwezi guhinduke amaraso mbere y’uko umunsi wa Yehova ukomeye kandi uhebuje ugera.+ 21  Kandi umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa.”’+ 22  “Bantu bo muri Isirayeli, nimwumve aya magambo: Yesu w’i Nazareti,+ uwo Imana yaberetse ku mugaragaro binyuze ku mirimo ikomeye+ n’ibitangaza n’ibimenyetso Imana yakoreye hagati muri mwe ibinyujije kuri we,+ nk’uko namwe ubwanyu mubizi, 23  uwo muntu, nk’uko yatanzwe biturutse ku mugambi wagenwe w’Imana+ no ku bushobozi bwayo bwo kumenya ibintu bitaraba, mwamumanitse ku giti mukoresheje amaboko y’abica amategeko, maze muramwica.+ 24  Ariko Imana ibohora ingoyi z’urupfu+ iramuzura,+ kuko bitashobokaga ko akomeza guheranwa na rwo.+ 25  Dawidi yavuze ibye ati ‘Yehova ahora imbere y’amaso yanjye, kuko ari iburyo bwanjye kugira ngo ntazigera nyeganyezwa.+ 26  Kubera iyo mpamvu, umutima wanjye warishimye n’ururimi rwanjye ruranezerwa cyane. Byongeye kandi, n’umubiri wanjye uzagira ibyiringiro,+ 27  kuko utazarekera ubugingo bwanjye mu mva,* cyangwa ngo wemere ko indahemuka yawe ibona kubora.+ 28  Wamenyesheje inzira z’ubuzima, kandi uzanyuzurisha umunezero mu maso hawe.’+ 29  “Bagabo, bavandimwe, birakwiriye ko tubabwira dushize amanga iby’umutware w’umuryango Dawidi, ko yapfuye+ maze agahambwa kandi n’imva ye iri muri twe kugeza uyu munsi. 30  Ariko kubera ko yari umuhanuzi kandi akaba yari azi ko Imana yari yaramurahiye indahiro y’uko yari kuzicaza uwo mu rubyaro rwe ku ntebe ye y’ubwami,+ 31  yabonye mbere y’igihe ibyo kuzuka kwa Kristo kandi arabivuga, ko atarekewe mu mva cyangwa ngo umubiri we ubone kubora.+ 32  Yesu uwo Imana yaramuzuye, kandi ibyo twese turi abahamya babyo.+ 33  Ubwo rero, kubera ko yazamuwe agashyirwa iburyo bw’Imana+ kandi agahabwa na Se umwuka wera+ wasezeranyijwe, asutse iki mureba kandi mwumva. 34  Ubundi Dawidi ntiyazamutse ngo ajye mu ijuru,+ ahubwo we ubwe yarivugiye ati ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati “icara iburyo bwanjye,+ 35  ugeze aho nzagirira abanzi bawe nk’agatebe ukandagizaho ibirenge.”’+ 36  Nuko rero, ab’inzu ya Isirayeli bose bamenye badashidikanya ko uwo Yesu mwamanitse,+ Imana yamugize Umwami+ na Kristo.” 37  Bumvise ibyo bibakora ku mutima+ cyane, maze babwira Petero n’izindi ntumwa bati “bagabo, bavandimwe, dukore iki?”+ 38  Petero arababwira ati “mwihane+ kandi buri wese muri mwe abatizwe+ mu izina+ rya Yesu Kristo, kugira ngo mubabarirwe+ ibyaha byanyu kandi muzahabwe impano+ y’umwuka wera, 39  kuko isezerano+ ari iryanyu n’abana banyu, n’abari kure bose,+ abo Yehova Imana yacu azahamagara ngo bamusange.”+ 40  Ababwira andi magambo menshi abahamiriza mu buryo bunonosoye, akomeza kubatera inkunga ababwira ati “mukizwe mu b’iki gihe kigoramye.”+ 41  Nuko abakiriye ijambo rye babikuye ku mutima barabatizwa,+ maze kuri uwo munsi hiyongeraho abantu* bagera ku bihumbi bitatu.+ 42  Bakomeza gushishikarira inyigisho z’intumwa no gusaranganya+ ibyo bari bafite, no gusangira ibyokurya+ no gusenga.+ 43  Koko rero, abantu bose batangiye kugira ubwoba, kandi intumwa zitangira gukora ibitangaza n’ibimenyetso byinshi.+ 44  Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose,+ 45  kandi bagurishaga ibyo bari batunze+ n’amasambu yabo, ibivuyemo bakabigabagabana bose, bakurikije icyo buri muntu yabaga akeneye.+ 46  Uko bwije n’uko bukeye, bahoraga bateraniye hamwe mu rusengero bahuje umutima,+ bagasangirira ibyokurya mu ngo zabo, bagafata ayo mafunguro bishimye cyane+ bafite imitima itaryarya, 47  basingiza Imana kandi bashimwa n’abantu bose.+ Ubwo kandi ni na ko buri munsi Yehova yakomezaga kubongeraho+ abakizwa.+

Ibisobanuro ahagana hasi