Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ibyahishuwe 6:1-17

6  Hanyuma mbona Umwana w’intama+ afunguye kimwe mu bimenyetso birindwi,+ maze numva kimwe muri bya bizima bine+ kivuga mu ijwi rimeze nk’iry’inkuba, kiti “ngwino!”+  Ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru,+ kandi uwari uyicayeho+ yari afite umuheto.+ Nuko ahabwa ikamba,+ arasohoka agenda anesha+ kugira ngo aneshe burundu.+  Afunguye ikimenyetso cya kabiri, numva ikizima cya kabiri+ kivuga kiti “ngwino!”  Nuko haza indi farashi itukura nk’umuriro, maze uwari uyicayeho ahabwa gukura amahoro mu isi kugira ngo bicane, kandi ahabwa inkota nini.+  Afunguye+ ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu+ kivuga kiti “ngwino!” Nuko ngiye kubona mbona ifarashi y’umukara. Uwari uyicayeho yari afite umunzani+ mu ntoki ze.  Numva ijwi risa n’irituruka hagati+ ya bya bizima bine+ rivuga riti “incuro imwe y’ingano igurwe idenariyo*+ imwe, n’incuro eshatu z’ingano za sayiri zigurwe idenariyo imwe. Ariko ntugire icyo utwara amavuta ya elayo na divayi.”+  Afunguye ikimenyetso cya kane, numva ijwi ry’ikizima cya kane+ rivuga riti “ngwino!”  Ngiye kubona mbona ifarashi igajutse, kandi uwari uyicayeho yitwaga Rupfu. Nuko Imva+ igenda imukurikiye, bahabwa ububasha kuri kimwe cya kane cy’isi, kugira ngo bacyicishe inkota ndende,+ n’inzara+ n’icyorezo cy’indwara yica, n’inyamaswa z’inkazi+ zo mu isi.  Afunguye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi y’igicaniro+ ubugingo+ bw’abishwe+ bazira ijambo ry’Imana n’umurimo bakoraga wo guhamya.+ 10  Nuko bataka mu ijwi riranguruye bati “Mwami w’Ikirenga+ wera kandi w’umunyakuri,+ uzareka gucira urubanza+ abatuye isi no kubaryoza amaraso yacu+ ugeze ryari?” 11  Buri wese muri bo ahabwa ikanzu yera,+ kandi babwirwa ko bagomba kumara igihe gito bategereje, kugeza aho umubare w’abagaragu bagenzi babo n’abavandimwe babo bari bagiye kwicwa+ nk’uko na bo bishwe wari kuzurira. 12  Nuko mbona afunguye ikimenyetso cya gatandatu, maze haba umutingito ukomeye. Izuba ririjima nk’ikigunira+ cy’umukara, n’ukwezi kose guhinduka nk’amaraso,+ 13  inyenyeri zo mu ijuru zigwa ku isi, nk’iyo igiti cy’umutini kinyeganyejwe n’umuyaga mwinshi maze imitini y’ibitumbwe igahunguka. 14  Ijuru rivaho nk’umuzingo bazinze,+ umusozi wose n’ikirwa cyose na byo bikurwa mu myanya yabyo.+ 15  Hanyuma abami bo mu isi n’abo mu nzego zo hejuru n’abakuru b’abasirikare n’abakire n’abakomeye n’imbata zose n’abafite umudendezo bose, bihisha mu masenga no mu bihanamanga+ byo mu misozi. 16  Bakomeza kubwira imisozi n’ibihanamanga bati “nimutugwire+ muduhishe amaso y’Uwicaye ku ntebe y’ubwami+ n’umujinya w’Umwana w’intama,+ 17  kuko umunsi ukomeye+ w’umujinya wabo+ wageze. Kandi se ni nde ushobora guhagarara adatsinzwe?”+

Ibisobanuro ahagana hasi