Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Hoseya 9:1-17

9  “Isirayeli we, ntiwishime+ kandi ntugaragaze ibyishimo nk’abantu bo mu mahanga.+ Ubusambanyi bwawe ni bwo bwatumye ureka Imana yawe.+ Wakunze ibyo baguhaga baguhongera ku mbuga zose bahuriraho ibinyampeke.+  Imbuga bahuriraho n’urwengero ntibizabatunga,+ kandi divayi nshya izabatenguha.+  Ntibazakomeza gutura mu gihugu cya Yehova.+ Efurayimu azasubira muri Egiputa,+ kandi muri Ashuri ni ho bazarira ibihumanye.+  Ntibazakomeza gusukira Yehova divayi,+ kandi ibitambo byabo ntibizamushimisha.+ Bizababera nk’ibyokurya byo mu cyunamo;+ abazabiryaho bose bazaba bihumanyije. Ibyokurya byabo bizaba ibyabo, ntibizagera mu nzu ya Yehova.+  Muzakora iki ku munsi w’iteraniro no ku munsi mukuru wa Yehova?+  Dore bazava mu gihugu kuko kizaba cyasahuwe.+ Egiputa izabakoranyiriza hamwe,+ naho Memfisi+ ibahambe. Ibisura bizigarurira ibintu byabo byiza by’ifeza,+ kandi amahema yabo azameramo ibihuru by’amahwa.+  “Iminsi yo kubahagurukira izaza;+ iminsi yo kubakanira urubakwiriye izagera.+ Abisirayeli bazabimenya.+ Umuhanuzi azaba umupfapfa+ n’uvuga amagambo yahumetswe amere nk’umusazi bitewe n’uko ibyaha byanyu ari byinshi,+ n’urwango rukaba ari rwinshi cyane.”  Umurinzi+ wa Efurayimu yari kumwe n’Imana yanjye;+ naho ku birebana n’umuhanuzi,+ mu nzira ze zose hari umutego w’umutezi w’inyoni,+ kandi mu nzu y’Imana ye harimo urwango rwinshi.  Bakabije kwishora mu bibarimbuza+ nko mu gihe cy’i Gibeya.+ Azibuka ibicumuro byabo,+ ahagurukire ibyaha byabo. 10  “Nasanze Isirayeli ameze nk’inzabibu mu butayu.+ Nabonye ba sokuruza bameze nk’imbuto za mbere ku giti cy’umutini kigitangira kwera.+ Basanze Bayali y’i Pewori+ maze biyegurira igiteye isoni,+ nuko bahinduka igiteye ishozi nk’icyo bakunze.+ 11  Icyubahiro cya Efurayimu cyagurutse nk’inyoni.+ Nta wukibyara, nta n’ugitwita cyangwa ngo asame.+ 12  Nubwo barera abana babo, nzabahekura ku buryo nta muntu uzasigara.+ Ni koko, bazabona ishyano umunsi nabataye!+ 13  Efurayimu yatewe mu rwuri rwiza mbona ameze nka Tiro;+ ni koko, Efurayimu azasohora abana be abashyire umwicanyi.”+ 14  Yehova, bahe ibyo ugomba kubaha.+ Bahe gukuramo inda+ n’amabere yabo yume. 15  “Ibibi byabo byose byabereye i Gilugali;+ ni ho nabangiye.+ Nzabirukana bave mu nzu yanjye bitewe n’imigenzereze yabo mibi.+ Sinzakomeza kubakunda.+ Abatware babo bose barinangiye.+ 16  Efurayimu azatemwa;+ imizi yabo izuma+ kandi ntibazera imbuto.+ Ndetse nibanabyara, nzica izo mbuto nziza zituruka mu nda yabo.”+ 17  Imana yanjye+ izabata kuko batayumviye,+ kandi bazaba impunzi mu mahanga.+

Ibisobanuro ahagana hasi