Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Hoseya 6:1-11

6  “Nimuze tugarukire Yehova!+ Yaradutanyaguje+ ariko azadukiza.+ Yaradukubise ariko azadupfuka.+  Azaduhembura nyuma y’iminsi ibiri,+ ku munsi wa gatatu aduhagurutse maze tube bazima imbere ye.+  Tuzamenya Yehova kandi tuzakomeza kugira umwete wo kumumenya.+ Nta kabuza, azatunguka+ nk’umuseke utambitse.+ Azatugeraho ameze nk’imvura nyinshi,+ ameze nk’imvura y’itumba inetesha ubutaka.”+  “Efurayimu we, nzakugira nte? Nawe Yuda nzakugira nte,+ ko ineza yanyu yuje urukundo imeze nk’ibicu bya mu gitondo, ikaba imeze nk’ikime kiyoyoka hakiri kare?  Ni yo mpamvu nzabakubita nkoresheje abahanuzi,+ nkabicisha amagambo ava mu kanwa kanjye.+ Urubanza muzacirwa ruzagaragara nk’uko umucyo umurika.+  Kuko icyo nishimira ari ineza yuje urukundo+ atari ibitambo,+ kandi kumenya Imana ni byo nishimira kuruta ibitambo bikongorwa n’umuriro.+  Ariko bishe isezerano+ nk’abantu buntu. Aho ni ho bandiganyirije.+  Gileyadi+ ni umugi w’inkozi z’ibibi kandi wuzuyemo ibikorwa byo kumena amaraso.+  Abatambyi bishyize hamwe biremamo udutsiko tw’abanyazi;+ bameze nk’abacira abantu igico.+ Bicira abantu ku nzira hafi y’i Shekemu,+ kuko nta kindi bakora uretse ibikorwa by’ubugome.+ 10  Nabonye ibintu by’agahomamunwa mu nzu ya Isirayeli.+ Aho ni ho Efurayimu asambanira.+ Isirayeli yarihumanyije.+ 11  Icyakora wowe Yuda, ubikiwe ibihe by’isarura, igihe nzakoranya abo mu bwoko bwanjye bajyanywe ari imbohe, nkabagarura.”+

Ibisobanuro ahagana hasi