Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Hoseya 5:1-15

5  “Nimwumve ibi mwa batambyi mwe;+ nimubyitondere mwa b’inzu ya Isirayeli mwe; namwe ab’inzu y’umwami,+ nimutege amatwi, kuko mugiye gucirwa urubanza bitewe n’uko mwahindutse umutego+ i Misipa, mukamera nk’urushundura rutezwe i Tabori.+  Abateshutse bakabije kwishora mu murimo wo kwica,+ kandi bose nakomeje kubagira inama.+  Jye ubwanjye namenye Efurayimu,+ kandi sinahishwe Isirayeli.+ Efurayimu we, wakoreye abagore ibikorerwa indaya;+ Isirayeli yarihumanyije.+  Imigenzereze yabo ntibemerera kugarukira Imana yabo,+ kuko bokamwe n’ingeso y’ubusambanyi,+ kandi ntibamenye Yehova.+  Ubwibone bwa Isirayeli ni bwo bumushinja.+ Isirayeli na Efurayimu baguye mu byaha byabo,+ Yuda na we agwana na bo.+  Bafashe imikumbi yabo n’amashyo yabo bajya gushaka Yehova, ariko ntibamubona.+ Yari yaritandukanyije na bo.  Bariganyije Yehova+ kuko babyaye abana b’abanyamahanga.+ Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, bazaba bashizeho bo n’umugabane wabo.+  “Muvugirize ihembe+ i Gibeya;+ muvugirize impanda i Rama! Muvugirize urwamo rw’intambara i Beti-Aveni,+ Benyamini we, bakuri inyuma!+  Efurayimu we, ku munsi wacyashyweho uzahinduka uwo gutangarirwa.+ Namenyesheje imiryango ya Isirayeli amagambo yiringirwa.+ 10  Abatware b’i Buyuda babaye kimwe n’abimura imbibi.+ Nzabasukaho umujinya wanjye nk’usuka amazi. 11  Efurayimu yarakandamijwe aramenagurwa, kandi byari bikwiriye,+ kuko yiyemeje gukurikira umwanzi we.+ 12  Nabereye Efurayimu nk’agakoko,+ n’inzu ya Yuda nyibera nk’ikimungu. 13  “Efurayimu yabonye uburwayi bwe, Yuda na we abona igisebe cye.+ Nuko Efurayimu ajya muri Ashuri+ atuma ku mwami ukomeye.+ Ariko uwo mwami ntiyabashije kubakiza,+ kandi ntiyashoboye kubabonera umuti wabakiza icyo gisebe.+ 14  Nzabera Efurayimu nk’umugunzu w’intare,+ mbere ab’inzu ya Yuda nk’intare y’umugara ikiri nto. Jye ubwanjye nzabatanyaguza maze mbatware nigendere, kandi nta wuzabasha kubakiza.+ 15  Nzagenda nisubirire iwanjye kugeza ubwo bazaryozwa ibyaha bakoze,+ kandi bazanshaka.+ Nibagera mu makuba+ bazanshaka.”+

Ibisobanuro ahagana hasi