Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Hoseya 14:1-9

14  “Isirayeli we, garukira Yehova Imana yawe,+ kuko icyaha cyawe ari cyo cyakugushije.+  Nimugarukire Yehova,+ kandi muze mwitwaje amagambo y’ishimwe, maze mwese mumubwire muti ‘tubabarire icyaha cyacu.+ Wemere ibyiza, natwe tuzagutambira ibimasa by’imishishe by’iminwa yacu.+  Ashuri ntizadukiza.+ Ntituzagendera ku mafarashi,+ kandi ntituzongera kubwira imirimo y’intoki zacu tuti “uri Imana yacu,” kuko ari wowe utuma imfubyi igirirwa impuhwe.’+  “Nzabakiza ubuhemu bwabo.+ Nzabakunda ku bushake bwanjye+ kuko ntakimufitiye uburakari.+  Nzabera Isirayeli nk’ikime.+ Azarabya nk’indabyo z’amarebe, ashore imizi nk’igiti cyo muri Libani.  Azagaba amashami, agire icyubahiro nk’icy’umwelayo,+ kandi impumuro ye izaba nk’iyo muri Libani.  Bazongera kuba mu gicucu cye.+ Bazera imbuto kandi bazarabya nk’umuzabibu.+ Bazajya bamwibuka nk’uko bibuka divayi yo muri Libani.  “Efurayimu azavuga ati ‘ndacyahuriye he n’ibigirwamana?’+ “Jye ubwanjye nzasubiza, kandi nzakomeza kumureba.+ Meze nk’igiti cy’umuberoshi gitoshye.+ Ni jye uzasoromaho imbuto.”  Ni nde munyabwenge ngo asobanukirwe ibyo bintu?+ Ni nde ujijutse ngo abimenye?+ Inzira za Yehova ziratunganye,+ kandi abakiranutsi bazazigenderamo;+ ariko abanyabyaha bazazisitariramo.+

Ibisobanuro ahagana hasi