Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Hoseya 13:1-16

13  “Iyo Efurayimu yavugaga, abantu bahindaga umushyitsi; yari akomeye muri Isirayeli.+ Ariko yaje kubarwaho icyaha cyo gusenga Bayali+ maze arapfa.+  None basigaye bakora n’ibindi byaha, bakiremera ibishushanyo biyagijwe mu ifeza yabo+ bahuje n’ubwenge bwabo,+ byose bikaba byarakozwe n’umunyabukorikori.+ Baravuga bati ‘abatamba ibitambo nibasome ibishushanyo by’ibimasa.’+  Ni yo mpamvu bazamera nk’ibicu bya mu gitondo,+ bakamera nk’ikime kiyoyoka hakiri kare; bazamera nk’umurama wo ku mbuga bahuriraho utumurwa n’inkubi y’umuyaga,+ bamere nk’umwotsi usohokera mu mwenge wo mu gisenge.  “Ariko ni jye Yehova Imana yawe yakuvanye mu gihugu cya Egiputa,+ kandi nta yindi Mana wamenye uretse jye, nta n’undi wagukijije atari jye.+  Jye ubwanjye nakumenye uri mu butayu,+ mu gihugu kibamo indwara y’ubuganga.+  Bariye ibyo mu nzuri zabo barahaga,+ bamaze guhaga imitima yabo itangira kwishyira hejuru.+ Ni yo mpamvu banyibagiwe.+  Nanjye nzababera nk’umugunzu w’intare.+ Nzabahozaho ijisho nk’uko ingwe yubikirira ku nzira.+  Nzabatera meze nk’idubu yabuze ibyana byayo,+ mbasature agatuza. Nzabaconshomera nk’intare;+ inyamaswa y’inkazi izabatanyaguza.+  Isirayeli we, izakurimbura+ kuko wanyigometseho, ukigomeka ku mutabazi wawe.+ 10  “Umwami wawe ari he ngo agukirize mu migi yawe yose?+ Abacamanza bawe se bo bari he, abo wambwiraga uti ‘duhe umwami n’abatware’?+ 11  Naguhaye umwami mfite uburakari,+ kandi nzamukuraho mfite umujinya.+ 12  “Ibicumuro bya Efurayimu byakubiwe hamwe; icyaha cye kirabitswe.+ 13  Azagira ububabare nk’ubw’umugore urimo abyara.+ Ni umwana utagira ubwenge+ kuko mu gihe cyo kuvuka atazajya aho abandi bana banyura bavuka.+ 14  “Nzabacungura mbavane mu mva;*+ nzabakiza urupfu.+ Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?+ Wa mva we, kurimbura kwawe kuri he?+ Ariko sinzabagirira impuhwe.+ 15  “Niyo yakororoka nk’urubingo,+ umuyaga w’iburasirazuba, ari wo muyaga wa Yehova, uzaza.+ Uzaza uturutse mu butayu ukamye iriba rye n’isoko ye.+ Uwo ni wo uzasahura ubutunzi bw’ibintu byose by’agaciro.+ 16  “Ab’i Samariya bazabarwaho icyaha+ kuko bigometse ku Mana yabo.+ Bazicishwa inkota,+ abana babo bajanjagurwe,+ kandi abagore babo batwite bazafomozwa.”+

Ibisobanuro ahagana hasi