Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Hoseya 12:1-14

12  “Efurayimu atunzwe n’umuyaga,+ kandi yiruka inyuma y’umuyaga w’iburasirazuba umunsi ukira.+ Yagwije ibinyoma n’ubusahuzi,+ agirana isezerano na Ashuri+ kandi ajyana amavuta muri Egiputa.  “Yehova afitanye urubanza na Yuda,+ kandi azahanira Yakobo inzira ze,+ amwiture ibihwanye n’imigenzereze ye.+  Akiri mu nda yafashe umuvandimwe we agatsinsino,+ kandi yakiranye n’Imana akoresheje imbaraga ze zose.+  Yakiranye n’umumarayika, amaherezo aza kumuganza.+ Yamwinginze arira ngo amuhe umugisha.”+ Imana yamusanze i Beteli+ itangira kuvugana natwe.+  Yehova Imana nyir’ingabo,+ Yehova ni ryo zina yibukirwaho.+  “Wehoho ukwiriye kugarukira Imana yawe,+ ugakomeza kugaragaza ineza yuje urukundo+ n’ubutabera;+ kandi ujye uhora wiringira Imana yawe.+  Umucuruzi afite umunzani ubeshya mu kuboko kwe+ kandi yakunze kuriganya.+  Efurayimu ntahwema kuvuga ati ‘rwose narakize!+ Nironkeye ibintu by’agaciro+ kandi nta cyaha gikomeye bazambonaho mu byo nagokeye byose.’+  “Ariko jyewe Yehova ndi Imana yawe uhereye mu gihugu cya Egiputa.+ Nzongera kugutuza mu mahema nko mu gihe cy’iminsi mikuru yagenwe. 10  Navuganye n’abahanuzi+ kandi ngaragaza ibintu byinshi mu iyerekwa, ari na ko mbabwirira mu migani mbinyujije ku bahanuzi.+ 11  “I Gileyadi habonetse ibikorwa by’ubupfumu+ n’ibinyoma.+ I Gilugali bahatambiye ibimasa;+ byongeye kandi, ibicaniro byabo bimeze nk’ibirundo by’amabuye hagati y’amayogi.+ 12  Yakobo yahungiye mu giturage cy’i Siriya;+ nuko Isirayeli+ akorera umugore,+ aragira intama kugira ngo ahabwe umugore.+ 13  Yehova yakuye Abisirayeli muri Egiputa+ akoresheje umuhanuzi, kandi yakomeje kubarinda akoresheje umuhanuzi.+ 14  Efurayimu yarakaje Imana cyane,+ kandi ibikorwa bye byo kuvusha amaraso byagumye ku mutwe we;+ igitutsi yashyize kuri Shebuja Mukuru azakimwitura.”+

Ibisobanuro ahagana hasi