Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Hoseya 10:1-15

10  “Isirayeli ameze nk’umuzabibu wononekaye;+ akomeza kwera imbuto ze.+ Uko imbuto ze ari nyinshi, ni ko na we yagwije ibicaniro bye.+ Uko igihugu cye kirushaho kuba cyiza, ni ko barushaho gushinga inkingi nziza.+  Umutima wabo wuzuye uburyarya;+ bazahamwa n’icyaha. “Hari uzasenya ibicaniro byabo, agasahura inkingi zabo.+  Ariko noneho bazavuga bati ‘nta mwami dufite+ kuko tutatinye Yehova. Ariko se niyo twamugira, yatumarira iki?’  “Basukiranya amagambo, barahira ibinyoma+ bakagirana amasezerano,+ kandi imanza zigoretse zakwiriye hose nk’ibiti by’uburozi bimera hagati y’amayogi.+  Abatuye i Samariya bazashya ubwoba bitewe n’ikigirwamana cy’ikimasa cy’i Beti-Aveni.+ Abayoboke bacyo bazakiborogera kimwe n’abatambyi b’imana z’amahanga bacyishimiraga, bitewe n’uko kizasiga icyubahiro cyacyo kikajyanwa mu bunyage.+  Hari uzakijyana muri Ashuri akagiha umwami ukomeye ho impano.+ Efurayimu azakorwa n’isoni,+ Isirayeli na we akorwe n’isoni bitewe n’imigambi ye.+  Samariya izacecekeshwa hamwe n’umwami wayo,+ imere nk’ishami ryahwanyuwe rikajugunywa hejuru y’amazi.  Utununga tw’i Beti-Aveni,+ ari two twabereye Isirayeli icyaha,+ tuzarimburwa. Amahwa n’ibitovu+ bizamera ku bicaniro byaho.+ Abantu bazabwira imisozi bati ‘nimuduhishe,’ babwire n’udusozi bati ‘nimutugwire!’+  “Isirayeli we, wakoze ibyaha+ uhereye mu gihe cy’i Gibeya.+ Aho ni ho bahagaze. Intambara y’i Gibeya yo kurwanya abakiranirwa ntiyabagezeho.+ 10  Igihe nzabishaka nzabahana.+ Abantu bo mu mahanga bazakoranira kubarwanya igihe bazaba bahambiriwe ku byaha byabo bibiri.+ 11  “Efurayimu yari ameze nk’ikimasa cyatojwe gikunda guhura imyaka;+ nanjye nanyuze ku ijosi rye ryiza. Nzazana umuntu agende yicaye kuri Efurayimu.+ Yuda azarima,+ Yakobo amutabirire.+ 12  Mwibibire imbuto zo gukiranuka,+ musarure ineza yuje urukundo.+ Muhinge ubutaka bukwiriye guhingwa+ mu gihe hakiri igihe cyo gushaka Yehova, kugeza aho azazira+ akabigisha gukiranuka.+ 13  “Mwahinze ubugome+ musarura gukiranirwa.+ Mwariye imbuto z’uburiganya+ kuko mwiringiye inzira zanyu,+ mukiringira ko mufite abanyambaraga benshi.+ 14  Abantu bawe baravurunganye,+ kandi imigi yawe yose igoswe n’inkuta izasahurwa,+ nk’uko Shalumani yasahuye inzu ya Arubeli ku munsi w’intambara, igihe abana bajanjaguranwaga na nyina.+ 15  Beteli we, uko ni ko bazakugenza, kuko ibibi byawe bikabije.+ Umwami wa Isirayeli azacecekeshwa mu museso.”+

Ibisobanuro ahagana hasi