Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Hoseya 1:1-11

1  Ijambo rya Yehova+ ryaje kuri Hoseya+ mwene Beri ku ngoma+ ya Uziya+ n’iya Yotamu+ n’iya Ahazi+ n’iya Hezekiya,+ abami b’u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu+ mwene Yowashi+ umwami wa Isirayeli.  Yehova yatangiye kuvuga amagambo ye ayanyujije kuri Hoseya, maze Yehova abwira Hoseya ati “genda+ ushake umugore uzaba umusambanyi akakubyarira abana bo mu busambanyi bwe, kuko ubusambanyi bwatumye igihugu kireka gukurikira Yehova.”+  Nuko aragenda ashaka Gomeri umukobwa wa Dibulayimu, maze aratwita amubyarira umwana w’umuhungu.+  Yehova aramubwira ati “umwite Yezereli+ kuko hasigaye igihe gito nkaryoza ab’inzu ya Yehu+ amaraso yamenekeye i Yezereli, kandi rwose nzakuraho ubutegetsi bw’abami b’inzu ya Isirayeli.+  Icyo gihe nzavunira umuheto+ wa Isirayeli mu kibaya cya Yezereli.”  Yongera gutwita maze abyara umukobwa. Imana iramubwira iti “umwite Loruhama+ kuko ntazongera kugirira imbabazi+ ab’inzu ya Isirayeli, ahubwo nzabirukana rwose.+  Ariko ab’inzu ya Yuda bo nzabagirira imbabazi,+ maze jyewe Yehova Imana yabo mbakize;+ sinzabakirisha umuheto, cyangwa inkota, cyangwa intambara, cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi.”+  Hanyuma acutsa Loruhama, maze yongera gutwita abyara umwana w’umuhungu.  Nuko Imana iramubwira iti “umwite Lowami, kuko mutari ubwoko bwanjye kandi nanjye sinzaba Imana yanyu. 10  “Abisirayeli bazaba benshi bangane n’umusenyi wo ku nyanja udashobora gupimwa cyangwa kubarwa.+ Kandi ahantu babwiriwe ngo ‘ntimuri ubwoko bwanjye,’+ ni ho bazabwirirwa ngo ‘muri abana b’Imana nzima.’+ 11  Abayuda n’Abisirayeli bazakoranyirizwa hamwe bunge ubumwe,+ bishyirireho umutware umwe maze bave mu gihugu,+ kuko umunsi wa Yezereli uzaba ukomeye.+

Ibisobanuro ahagana hasi