Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Hagayi 2:1-23

2  Mu kwezi kwa karindwi,+ ku munsi wa makumyabiri n’umwe, ijambo rya Yehova riza binyuze ku muhanuzi Hagayi+ rigira riti  “bwira Zerubabeli+ mwene Salatiyeli,+ guverineri w’u Buyuda,+ na Yosuwa+ mwene Yehosadaki,+ umutambyi mukuru, na rubanda rwose uti  ‘ni ba nde basigaye muri mwe babonye ikuzo iyi nzu yahoranye?+ Ubu se murayibona mute? Ese ntimubona ko nta gaciro ifite ugereranyije n’uko yari imeze kera?’+  “‘Ariko none komera Zerubabeli we,’ ni ko Yehova avuga, ‘kandi nawe Yosuwa mwene Yehosadaki, umutambyi mukuru, komera.’+ “‘Mukomere namwe abatuye mu gihugu mwese,’ ni ko Yehova avuga, ‘kandi mukore.’+ “‘Ndi kumwe namwe,’+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.  ‘Mwibuke ibyo nasezeranye namwe igihe mwavaga muri Egiputa,+ igihe umwuka wanjye+ wari hagati muri mwe. Ntimugire ubwoba.’”+  “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘hasigaye igihe gito+ ngatigisa ijuru n’isi n’inyanja n’ubutaka.’+  “‘Nzatigisa amahanga yose, maze ibyifuzwa byo mu mahanga yose bize muri iyi nzu,+ kandi nzayuzuza ikuzo,’+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.  “‘Ifeza ni iyanjye na zahabu ni iyanjye,’+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.  “‘Iyi nzu nshya izagira ikuzo riruta iry’iya kera,’+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga. “‘Kandi aha hantu nzatuma hagira amahoro,’+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.” 10  Ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cyenda, mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Dariyo, ijambo rya Yehova ryaje ku muhanuzi Hagayi+ rigira riti 11  “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘baza abatambyi ibirebana n’amategeko+ uti 12  “umuntu aramutse atwaye mu mwenda we inyama zejejwe, maze umwenda we ugakora ku mugati cyangwa ku isupu, kuri divayi cyangwa ku mavuta, cyangwa se ku kindi kiribwa cyose, cyahinduka icyera?”’”+ Abatambyi barasubiza bati “oya!” 13  Hagayi arongera arababaza ati “ese umuntu wahumanyijwe n’intumbi* aramutse akoze kuri ibyo bintu, byahumana?”+ Abatambyi barasubiza bati “byahumana.” 14  Hagayi aravuga ati “‘uko ni ko ubu bwoko bumeze, kandi ni ko iri shyanga rimeze imbere yanjye,’+ ni ko Yehova avuga, ‘kandi uko ni ko umurimo w’intoki zabo umeze, hamwe n’ibyo bantambira byose. Birahumanye.’+ 15  “‘None rero, mutekereze+ ibyabaye mbere y’uko batangira kugereka ibuye ku rindi mu rusengero rwa Yehova,+ 16  igihe ibi byabaga: ikirundo umuntu yabaga yiteze kuvanamo incuro makumyabiri cyavagamo incuro cumi; urwengero yabaga yiteze kuvanamo incuro mirongo itanu za divayi yavanagamo incuro makumyabiri.+ 17  Nabateje amapfa,+ uruhumbu+ n’urubura,+ mbiteza umurimo wose w’amaboko yanyu,+ ariko nta n’umwe muri mwe wangarukiye,’+ ni ko Yehova avuga. 18  “‘Ndabinginze nimuzirikane+ ibi uhereye uyu munsi, kuva ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cyenda, kuva aho urufatiro rw’urusengero rwa Yehova rwashyiriweho;+ nimuzirikane ibi: 19  ese hari ibinyampeke bisigaye mu kigega?+ Ese divayi, igiti cy’umutini, igiti cy’amakomamanga n’igiti cy’umwelayo ntibyarumbye? Uhereye uyu munsi nzajya mbaha umugisha.’”+ 20  Ku munsi wa makumyabiri n’ine w’uko kwezi,+ ijambo rya Yehova riza kuri Hagayi+ ubwa kabiri rigira riti 21  “bwira Zerubabeli guverineri w’u Buyuda,+ uti ‘ngiye gutigisa ijuru n’isi.+ 22  Nzahirika intebe z’ubwami, nkureho imbaraga z’ubwami bw’amahanga;+ nzubika igare ry’intambara n’abarigenderaho; kandi abagendera ku mafarashi bazagwana na yo,+ buri wese yishwe n’inkota y’umuvandimwe we.’”+ 23  “‘Kuri uwo munsi,’ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, ‘nzagufata wowe Zerubabeli+ mwene Salatiyeli,+ umugaragu wanjye,’ ni ko Yehova avuga, ‘nkugire impeta iriho ikimenyetso,+ kuko ari wowe natoranyije,’+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.”+

Ibisobanuro ahagana hasi