Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Hagayi 1:1-15

1  Mu mwaka wa kabiri w’ingoma y’umwami Dariyo,+ mu kwezi kwa gatandatu, ku munsi wako wa mbere, ijambo rya Yehova ryaje binyuze ku muhanuzi Hagayi+ rigera kuri Zerubabeli+ mwene Salatiyeli,+ guverineri w’u Buyuda,+ na Yosuwa+ mwene Yehosadaki,+ umutambyi mukuru rigira riti  “Yehova nyir’ingabo+ aravuze ati ‘ubu bwoko bwaravuze buti “igihe cyo kubaka inzu ya Yehova ntikiragera.”’”+  Ijambo rya Yehova rikomeza kuza binyuze ku muhanuzi Hagayi rigira riti  “ese ubu mwari mukwiriye gutura mu mazu yanyu yometseho imbaho nziza,+ kandi iyi nzu ari itongo?+  Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘nimutekereze ku byo mukora.+  Mwabibye byinshi ariko musarura bike.+ Murarya ariko ntimuhaga.+ Muranywa ariko ntimushira inyota.* Murambara ariko ntimushira imbeho, kandi ukorera ibihembo abika mu mufuka utobotse.’”+  “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘nimutekereze ku byo mukora.’+  “‘Nimujye ku musozi muzane ibiti,+ mwubake inzu+ kugira ngo nyishimire+ kandi itume mpabwa ikuzo,’+ ni ko Yehova avuga.”  “‘Mwashatse byinshi ariko muronka bike,+ mubigejeje mu ngo zanyu mbihuhisha umwuka wanjye biratumuka.+ Ibyo byatewe n’iki?,’+ ni ko Yehova nyir’ingabo abaza. ‘Byatewe n’uko inzu yanjye ari amatongo, kandi mukaba mushishikarira kwita ku mazu yanyu gusa.+ 10  Ni yo mpamvu ikirere kiri hejuru yanyu cyimanye ikime, ubutaka na bwo ntibutange umwero wabwo.+ 11  Nateje amapfa ku isi, ku misozi, ku binyampeke, kuri divayi nshya,+ ku mavuta, ku byera mu butaka, bigira ingaruka ku bantu, ku matungo no ku murimo wose w’amaboko yanyu.’”+ 12  Nuko Zerubabeli+ mwene Salatiyeli na Yosuwa mwene Yehosadaki,+ umutambyi mukuru, n’abandi bantu bose batega amatwi Yehova Imana yabo,+ bumva amagambo umuhanuzi Hagayi+ yari yababwiye atumwe na Yehova Imana yabo. Hanyuma abantu bagira ubwoba bitewe na Yehova.+ 13  Hagayi intumwa+ ya Yehova abwira abantu nk’uko yari yategetswe na Yehova,+ ati “‘ndi kumwe namwe,’+ ni ko Yehova avuga.” 14  Yehova akangura umutima+ wa Zerubabeli mwene Salatiyeli, guverineri w’u Buyuda, uwa Yosuwa+ mwene Yehosadaki umutambyi mukuru, n’uwa rubanda rwose, baraza batangira gukora imirimo ku nzu ya Yehova nyir’ingabo, Imana yabo.+ 15  Hari ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri w’ingoma y’umwami Dariyo.+

Ibisobanuro ahagana hasi