Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Habakuki 3:1-19

3  Isengesho umuhanuzi Habakuki yavuze mu ndirimbo z’agahinda.  Yehova, numvise ibyawe.+ Yehova, umurimo wawe wanteye ubwoba.+ Wugaragaze muri iyi myaka! Wumenyekanishe muri iyi myaka. Wibuke kugaragaza imbabazi mu gihe cy’amakuba.+  Imana ubwayo yaje iturutse i Temani; Uwera yaje aturutse ku musozi wa Parani.+ Sela.+ Icyubahiro cye cyatwikiriye ijuru,+ ikuzo rye ryuzura isi.+  Umucyo we urabagirana nk’urumuri rw’izuba.+ Yari afite imirase ibiri y’izuba ituruka mu kiganza cye, kandi aho ni ho imbaraga ze zari zihishe.+  Icyorezo cyamugendaga imbere,+ guhinda umuriro kwakurikiraga intambwe z’ibirenge bye.+  Yarahagaze kugira ngo ajegeze isi.+ Yararebye atuma amahanga ahinda umushyitsi.+ Imisozi ihoraho yarajanjaguritse;+ udusozi turiho kugeza ibihe bitarondoreka twarunamye.+ Izo ni zo nzira ze za kera.  Nabonye amahema y’i Kushani ari mu kaga. Imyenda y’amahema yo mu gihugu cy’i Midiyani+ ihinda umushyitsi.+  Yehova, ese inzuzi ni zo warakariye?+ Ese igihe wagendaga ku mafarashi yawe,+ inzuzi ni zo warakariye cyangwa warakariye inyanja?+ Amagare yawe y’intambara ni yo yazanye agakiza.+  Ubwambure bw’umuheto wawe wabushyize ahagaragara.+ Imiryango yararahiye.+ Sela. Isi wayisatuje imigezi.+ 10  Imisozi yarakubonye igira umubabaro mwinshi cyane.+ Imvura y’umugaru irimo n’inkuba yaraguye. Imuhengeri hadudubije amazi yaho,+ yiterera hejuru agera mu kirere. 11  Izuba n’ukwezi byahagaze+ hejuru mu kirere.+ Imyambi yawe yanyarukaga nk’urumuri.+ Kurabagirana kw’icumu ryawe ni ko kwatangaga urumuri.+ 12  Wanyuze mu isi warakaye cyane. Wahuye amahanga ufite umujinya nk’uhura ibinyampeke.+ 13  Wazanywe no gukiza ubwoko bwawe,+ kugira ngo ukize uwo wasutseho amavuta. Wajanjaguye umutware w’inzu y’umubi.+ Washenye inzu urayirimbura, kuva ku rufatiro kugeza ku gisenge.+ Sela. 14  Intwaro zawe wazipfumuje+ imitwe y’abarwanyi be igihe bagendaga nk’inkubi y’umuyaga kugira ngo bantatanye.+ Ibyishimo byabo byinshi byari nk’iby’abantu baba bagambiriye kumirira bunguri imbabare mu bwihisho.+ 15  Wambutse inyanja uri ku mafarashi yawe, wambutse amazi menshi yirundanyije.+ 16  Narabyumvise ibyo mu nda birigorora; numvise iyo nkuru iminwa yanjye irasusumira, amagufwa yanjye atangira kumungwa;+ muri iyo mimerere nari ndimo, nari mpangayitse. Nzategereza umunsi w’amakuba ntuje.+ Kuko uzibasira abantu+ ukabagabaho igitero. 17  Niyo umutini utarabya,+ umuzabibu ntiwere imbuto zawo, igiti cy’umwelayo ntigitange umusaruro, amaterasi ntiyere imyaka,+ imikumbi igashira mu rugo rw’amatungo, ntihagire n’ubushyo bwongera kuba mu rugo,+ 18  Jyeweho sinzabura kwishimira Yehova;+ nzanezererwa Imana y’agakiza kanjye.+ 19  Yehova Umwami w’Ikirenga ni we mbaraga zanjye;+ ibirenge byanjye azabihindura nk’iby’imparakazi,+ azatuma ngenda ahirengeye hanjye.+ Ku mutware w’abaririmbyi: Izacurangishwe inanga zanjye.

Ibisobanuro ahagana hasi