Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Habakuki 2:1-20

2  Nzahagarara aho ndindira,+ nzakomeza guhagarara hejuru y’igihome; nzakomeza kuba maso+ kugira ngo ntegereze icyo azavuga binyuze kuri jye,+ ndebe n’icyo nzasubiza nancyaha.+  Yehova aransubiza ati “andika ibyo weretswe, ubyandike neza ku bisate+ kugira ngo uzabisoma mu ijwi riranguruye azashobore kubisoma adategwa.+  Kuko iyerekwa ari iryo mu gihe cyagenwe,+ kandi ririhuta cyane rigana kuri icyo gihe. Iryo yerekwa ntirizabeshya. Niyo ryasa n’iritinze, ukomeze kuritegereza, kuko rizasohora.+ Ntirizatinda.  “Dore umutima we wuzuye ubwibone;+ ntiwakomeje kumutunganiramo. Ariko umukiranutsi azabeshwaho n’ubudahemuka bwe.+  Umugabo w’umunyambaraga arirata+ bitewe n’uburiganya bwa divayi;+ uwifuza kurusha imva,* kandi kimwe n’urupfu akaba adashobora guhaga,+ ntazagera ku ntego ye.+ Akomeza kwikoranyirizaho amahanga yose, akikoranyirizaho amoko yose.+  Mbese abo bose ntibazamucira umugani,+ bakamuninura bamuvugiraho? Hari uzagira ati “‘Azageza ryari+ uwigwizaho ibitari ibye?+ Azabona ishyano kuko arya imyenda myinshi!  Ese abo ubereyemo imyenda ntibazahaguruka bakakwishyuza bagutunguye? Ese ntibazaguhagurukira bakakujegeza cyane maze bakagusahura rwose?+  Kubera ko wasahuye amahanga menshi, nawe abasigaye bo mu moko yose bazagusahura,+ kuko wamennye amaraso y’abantu, ugakorera urugomo isi, umugi n’abawutuye bose.+  “‘Azabona ishyano ushakira inzu ye inyungu mbi+ kugira ngo yarike icyari cye hejuru, ngo atagerwaho n’amakuba!+ 10  Wagambiriye gukora ikintu gikojeje isoni inzu yawe, ari byo kurimbura amahanga menshi;+ uko ni ko ubugingo bwawe bucumura.+ 11  Kuko ibuye ryo mu rukuta rizatera hejuru ritabaza, ingere y’igiti yo ku gisenge ikarisubiza.+ 12  “‘Azabona ishyano uwubakisha umugi kumena amaraso, agashinga umugi ugakomera abikesha gukiranirwa.+ 13  Ese Yehova si we utuma abantu baruhira umuriro, agatuma n’amahanga aruhira ubusa?+ 14  Isi izakwirwa no kumenya icyubahiro cya Yehova nk’uko amazi atwikira inyanja.+ 15  “‘Azabona ishyano uha bagenzi be icyo kunywa akakigerekaho umujinya n’uburakari, kugira ngo abasindishe+ agamije kureba ubwambure bwabo.+ 16  Uzuzura igisuzuguriro aho kugira icyubahiro.+ Nawe ubwawe nywa,+ ufatwe nk’utarakebwe.+ Nawe Yehova azakunywesha ku gikombe cyo mu kuboko kwe kw’iburyo,+ kandi icyubahiro cyawe kizasimburwa no gukorwa n’isoni. 17  Urugomo wakoreye Libani+ n’ibikorwa bibi wakoreye inyamaswa bigatuma zishya ubwoba bizakugaruka, bitewe n’amaraso y’abantu wamennye n’urugomo wakoreye isi,+ umugi n’abawutuye bose.+ 18  Ese igishushanyo kibajwe kimaze iki,+ kandi ari umuntu wakibaje? Igishushanyo kiyagijwe hamwe n’umwigisha w’ikinyoma bimaze iki,+ ku buryo uwabikoze yabyiringira,+ agakora ibigirwamana bitagira umumaro kandi bidashobora kuvuga?+ 19  “‘Azabona ishyano ubwira igiti ati “kanguka!,” n’ibuye ritavuga ati “kanguka!,” agira ati “riri butwigishe.”+ Dore riyagirijweho zahabu n’ifeza;+ nta mwuka uririmo.+ 20  Yehova ari mu rusengero rwe rwera.+ Isi yose nicecekere imbere ye!’”+

Ibisobanuro ahagana hasi