Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezira 9:1-15

9  Ibyo birangiye, abatware+ baranyegera barambwira bati “Abisirayeli n’abatambyi n’Abalewi ntibitandukanyije+ n’abantu bo mu bihugu ku birebana n’ibizira byabo,+ ari bo Banyakanani,+ Abaheti,+ Abaperizi,+ Abayebusi,+ Abamoni,+ Abamowabu,+ Abanyegiputa+ n’Abamori.+  Bo ubwabo bashatse bamwe mu bakobwa babo, banabashyingira abahungu babo;+ none bivanze+ n’abantu bo mu bihugu kandi ari imbuto yera,+ ndetse ibikomangoma n’abatware ni bo bafashe iya mbere+ muri ubwo buhemu.”  Nkimara kubyumva nshishimura imyambaro yanjye,+ nipfura umusatsi ku mutwe,+ nipfura n’ubwanwa kandi nkomeza kwicara hasi numiwe.+  Nuko bateranira iruhande rwanjye, buri wese ahinda umushyitsi+ bitewe n’amagambo y’Imana ya Isirayeli aciraho iteka ubwo buhemu bw’abari barajyanywe mu bunyage; nkomeza kwicara numiwe kugeza igihe cy’ituro ry’ibinyampeke rya nimugoroba.+  Igihe cy’ituro ry’ibinyampeke+ rya nimugoroba kigeze, mpaguruka aho nari nicishirije bugufi nashishimuye imyambaro yanjye, maze ndapfukama+ ntegera Yehova Imana yanjye ibiganza.+  Ndavuga+ nti “Mana yanjye, mfite isoni+ n’ipfunwe+ ku buryo ntabasha kubura amaso ngo nkurebe; Mana yanjye, amakosa yacu+ yabaye menshi arenga umutwe wacu kandi ibicumuro byacu byaragwiriye bigera mu ijuru.+  Uhereye mu gihe cya ba sogokuruza+ twagiye ducumura cyane kugeza n’uyu munsi,+ kandi amakosa yacu ni yo yatumye twe n’abami bacu+ n’abatambyi bacu+ duhanwa mu maboko y’abami bo mu bihugu, tukagabizwa inkota,+ tukajyanwa mu bunyage,+ tugasahurwa+ kandi tugakozwa isoni,+ nk’uko bimeze uyu munsi.  None Yehova Mana yacu, ubu hashize igihe gito utugiriye neza,+ ukadusigira abarokotse+ kandi ukaduha urubambo ahera hawe Mana yacu, kugira ngo urabagiranishe mu maso hacu,+ uduhembure mu buretwa bwacu.+  Turi abagaragu,+ kandi Imana yacu ntiyigeze idutererana mu buretwa bwacu,+ ahubwo yatugaragarije ineza yuje urukundo imbere y’abami b’u Buperesi+ kugira ngo iduhembure, maze tuzamure inzu y’Imana yacu+ kandi twongere kubaka amatongo yayo,+ kandi iduhe umutekano*+ mu Buyuda n’i Yerusalemu. 10  “None se Mana yacu, twavuga iki nyuma y’ibyo byose? Ko twaretse amategeko yawe+ 11  wategetse binyuze ku bagaragu bawe b’abahanuzi, ugira uti ‘igihugu mugiye kwigarurira ni igihugu cyanduye bitewe n’imyanda y’abantu bo mu bihugu,+ bitewe n’ibizira+ bacyujujemo uhereye ku mpera imwe ukagera ku yindi,+ bakacyuzuzamo umwanda wabo.+ 12  None rero, abakobwa banyu ntimuzabashyingire abahungu babo,+ kandi ntimuzemere ko abahungu banyu bashaka abakobwa babo. Ntimuzatume bagira amahoro+ n’uburumbuke, kugeza ibihe bitarondoreka, kugira ngo mukomere+ kandi murye ibyiza byo muri icyo gihugu, maze mucyigarurire kibe icy’abahungu banyu kugeza ibihe bitarondoreka.’+ 13  None se nyuma y’ibyo byose byatubayeho tuzira ibibi twakoze+ n’igicumuro cyacu gikomeye, nyamara wowe Mana yacu ukaba utaradukoreye ibihwanye n’amakosa yacu,+ ahubwo ukaduha abarokotse ari bo aba,+ 14  twakongera kwica amategeko yawe tugashyingiranwa+ n’abantu bakora ibizira?+ Mbese ntiwaturakarira cyane+ ku buryo nta n’umwe wasigara+ kandi ntihagire n’umwe urokoka? 15  Yehova Mana ya Isirayeli, urakiranuka+ kuko twasigaye turi abarokotse nk’uko bimeze uyu munsi. Dore turi imbere yawe turiho urubanza,+ kuko mu mimerere nk’iyi tudashobora guhagarara imbere yawe turi abere.”+

Ibisobanuro ahagana hasi