Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezira 8:1-36

8  Aba ni bo batware b’amazu ya ba sekuruza+ banditswe nk’uko igisekuru+ cyabo kiri. Ni bo bavanye nanjye i Babuloni ku ngoma y’umwami Aritazerusi:+  muri bene Finehasi+ ni Gerushomu; muri bene Itamari+ ni Daniyeli;+ muri bene Dawidi+ ni Hatushi;  muri bene Shekaniya wo muri bene Paroshi+ ni Zekariya, wandikanywe n’abagabo ijana na mirongo itanu.  Muri bene Pahati-Mowabu+ ni Eliyeho-Enayi mwene Zerahiya, wandikanywe n’abagabo magana abiri.  Muri bene Zatu+ ni Shekaniya mwene Yahaziyeli, wandikanywe n’abagabo magana atatu.  Muri bene Adini+ ni Ebedi mwene Yonatani, wandikanywe n’abagabo mirongo itanu.  Muri bene Elamu+ ni Yeshaya mwene Ataliya, wandikanywe n’abagabo mirongo irindwi.  Muri bene Shefatiya+ ni Zebadiya mwene Mikayeli, wandikanywe n’abagabo mirongo inani.  Muri bene Yowabu ni Obadiya mwene Yehiyeli, wandikanywe n’abagabo magana abiri na cumi n’umunani. 10  Muri bene Bani+ ni Shelomiti mwene Yosifiya, wandikanywe n’abagabo ijana na mirongo itandatu. 11  Muri bene Bebayi ni Zekariya mwene Bebayi,+ wandikanywe n’abagabo makumyabiri n’umunani. 12  Muri bene Azigadi+ ni Yohanani mwene Hakatani, wandikanywe n’abagabo ijana na cumi. 13  Muri bene Adonikamu,+ abari aba nyuma, ni Elifeleti, Yeyeli na Shemaya, bandikanywe n’abagabo mirongo itandatu. 14  Naho muri bene Bigivayi+ ni Utayi na Zabudi, bandikanywe n’abagabo mirongo irindwi. 15  Nuko mbateranyiriza ku ruzi+ rugana muri Ahava,+ tuhakambika iminsi itatu, kugira ngo mbanze ngenzure abantu+ n’abatambyi,+ ariko mu Balewi+ sinahabona n’umwe. 16  Mperako ntumiza Eliyezeri, Ariyeli, Shemaya, Elunatani, Yaribu, Elunatani, Natani, Zekariya na Meshulamu bari abatware, ntumiza na Yoyaribu na Elunatani bari abigisha.+ 17  Mbategeka ko bajya kwa Ido umutware wari ahitwa Kasifiya, mbabwira amagambo+ bagombaga kubwira Ido n’abavandimwe be b’Abanetinimu+ b’i Kasifiya, ngo batuzanire abakozi+ bo gukora mu nzu y’Imana yacu. 18  Nuko nk’uko ukuboko kwiza+ kw’Imana yacu kwari kuri twe, batuzanira umugabo w’umunyabwenge+ wo muri bene Mahali+ umwuzukuru wa Lewi+ mwene Isirayeli, ari we Sherebiya,+ ari kumwe n’abahungu be n’abavandimwe be. Bose hamwe bari cumi n’umunani. 19  Batuzanira na Hashabiya ari kumwe na Yeshaya wo muri bene Merari+ n’abavandimwe be n’abahungu babo. Bose hamwe bari makumyabiri. 20  Naho mu Banetinimu, abo Dawidi n’abatware batanze ngo bajye bakorera Abalewi, bari magana abiri na makumyabiri, kandi bose bavuzwe mu mazina yabo. 21  Nuko tukiri aho ku ruzi rwa Ahava, ntangaza ko twiyiriza ubusa kugira ngo twicishe bugufi+ imbere y’Imana yacu, tuyisabe itwereke inzira+ dukwiriye kunyuramo twebwe n’abana bacu+ n’ibintu byacu byose. 22  Numvaga mfite isoni zo gusaba umwami ngo aduhe ingabo+ n’abagendera ku mafarashi+ bo kuturinda umwanzi mu nzira, bitewe n’uko twari twabwiye umwami tuti “ukuboko+ kw’Imana yacu kuri ku bayishaka bose kugira ngo ibagirire neza,+ ariko imbaraga zayo n’uburakari bwayo+ birwanya abayireka bose.”+ 23  Ni cyo cyatumye twiyiriza ubusa+ tugasenga+ Imana yacu tuyibwira icyo kibazo, na yo ikemera ko tuyinginga.+ 24  Hanyuma mu bakuru b’abatambyi ntoranyamo cumi na babiri, ari bo Sherebiya,+ Hashabiya+ n’abandi bavandimwe babo icumi. 25  Nuko mbapimira ifeza na zahabu n’ibikoresho,+ ibyo umwami+ n’abajyanama be+ n’abatware be n’Abisirayeli bose+ bari aho bari baratanzeho ituro rigenewe inzu y’Imana yacu. 26  Nguko uko nabipimye maze nkabaha italanto magana atandatu na mirongo itanu z’ifeza+ n’ibikoresho ijana by’ifeza bifite agaciro k’italanto ebyiri, n’italanto ijana za zahabu, 27  n’utubakure makumyabiri ducuzwe muri zahabu dufite agaciro k’idariki* igihumbi, n’ibikoresho bibiri by’umuringa mwiza w’umutuku waka, ufite agaciro nk’aka zahabu. 28  Hanyuma ndababwira nti “muri abera+ imbere ya Yehova kandi n’ibi bikoresho+ ni ibyera, kandi iyi feza n’iyi zahabu ni ituro ritanzwe ku bushake, ryatuwe Yehova Imana ya ba sokuruza. 29  Mukomeze kuba maso kandi mubirinde cyane kugeza igihe muzabipimira+ imbere y’abakuru b’abatambyi n’Abalewi n’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli i Yerusalemu mu byumba byo kuriramo+ by’inzu ya Yehova.” 30  Nuko abatambyi n’Abalewi bakira ifeza na zahabu n’ibikoresho bapimiwe, kugira ngo babijyane i Yerusalemu mu nzu y’Imana yacu.+ 31  Amaherezo ku munsi wa cumi n’ibiri w’ukwezi kwa mbere+ tuva ku ruzi Ahava+ twerekeza i Yerusalemu, kandi ukuboko kw’Imana yacu kwari kuri twe, ku buryo yaturokoye+ ikadukiza amaboko y’umwanzi n’ibico baduciriye mu nzira. 32  Nuko tugera i Yerusalemu+ tuhamara iminsi itatu, 33  maze ku munsi wa kane dupimira ifeza na zahabu+ n’ibikoresho+ mu nzu y’Imana yacu, tubishyikiriza Meremoti+ mwene Uriya umutambyi wari kumwe na Eleyazari mwene Finehasi, bari kumwe na Yozabadi+ mwene Yeshuwa na Nowadiya mwene Binuwi+ b’Abalewi, 34  hakurikijwe umubare wabyo n’uburemere bwa buri kintu, maze uburemere bwabyo byose burandikwa. 35  Abahoze mu bunyage bakabuvamo+ batambira Imana ya Isirayeli ibitambo bikongorwa n’umuriro,+ batamba ibimasa+ cumi na bibiri ku bw’Abisirayeli bose, amapfizi y’intama mirongo cyenda n’atandatu,+ amasekurume y’intama+ mirongo irindwi n’arindwi n’amasekurume y’ihene cumi n’abiri y’igitambo gitambirwa ibyaha, byose ari igitambo gikongorwa n’umuriro gitambirwa Yehova. 36  Nuko tumenyesha abatware+ b’umwami na ba guverineri+ bo hakurya ya rwa Ruzi+ amategeko+ umwami yatanze, maze bashyigikira abantu+ n’inzu y’Imana y’ukuri.

Ibisobanuro ahagana hasi