Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezira 5:1-17

5  Nuko umuhanuzi Hagayi+ n’umuhanuzi Zekariya+ umwuzukuru wa Ido,+ bahanurira Abayahudi bari i Buyuda n’i Yerusalemu mu izina+ ry’Imana ya Isirayeli yari kumwe na bo.+  Ni bwo Zerubabeli+ mwene Salatiyeli+ na Yeshuwa+ mwene Yehosadaki bahagurutse bakongera kubaka inzu y’Imana yahoze i Yerusalemu; kandi abahanuzi b’Imana+ bari kumwe na bo babafasha.  Icyo gihe Tatenayi+ wari guverineri wo hakurya ya rwa Ruzi+ na Shetaribozenayi hamwe na bagenzi babo, babasanga aho bari barababaza bati “ni nde wabahaye itegeko ryo kubaka iyi nzu no kuzuza iyi nyubako?”+  Barongera barababaza bati “abagabo bubaka iyi nzu bitwa ba nde?”  Ariko ijisho+ ry’Imana ryari ku+ bakuru b’Abayahudi, kandi ntibigeze babahagarika kugeza igihe icyo kibazo cyari kumenyeshwa Dariyo, hanyuma akaboherereza urwandiko asubiza.  Dore ibikubiye+ mu rwandiko Tatenayi+ guverineri w’intara yo hakurya ya rwa Ruzi+ na Shetaribozenayi+ na bagenzi be+ n’abayobozi b’uturere bo hakurya ya rwa Ruzi boherereje umwami Dariyo.  Bamwoherereje urwandiko rwanditswe rutya: “Ku mwami Dariyo, “Nimugire amahoro masa!+  Umwami namenye ko twagiye mu ntara+ y’u Buyuda ku nzu y’Imana ikomeye,+ tugasanga yubakishwa amabuye manini cyane n’ibiti bishyirwa mu nkuta; uwo murimo barawukorana umwete kandi ukomeje kujya mbere.  Twabajije abo bakuru tuti ‘ni nde wabahaye itegeko ryo kubaka iyi nzu no kuzuza iyi nyubako?’+ 10  Nanone twababajije amazina yabo kugira ngo twandike amazina y’abagabo babayobora tuyakumenyeshe.+ 11  “Baradushubije bati ‘turi abagaragu b’Imana y’isi n’ijuru,+ kandi turimo turubaka inzu yari yarubatswe kera, ubu hakaba hashize imyaka myinshi, iyo umwami ukomeye wa Isirayeli yubatse akayuzuza.+ 12  Ariko kubera ko ba sogokuruza barakaje+ Imana nyir’ijuru, yabahanye+ mu maboko ya Nebukadinezari+ w’Umukaludaya,+ umwami wa Babuloni, maze asenya iyi nzu+ kandi ajyana abaturage mu bunyage i Babuloni.+ 13  Ariko mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Kuro+ umwami wa Babuloni, umwami Kuro yatanze itegeko ryo kongera kubaka iyi nzu y’Imana.+ 14  Nanone ibikoresho bya zahabu n’ifeza+ Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero rw’Imana rwari i Yerusalemu akabijyana mu rusengero rw’i Babuloni,+ umwami+ Kuro yabivanye mu rusengero rw’i Babuloni abiha Sheshibazari,+ ari na we yagize guverineri.+ 15  Aramubwira ati “fata ibi bikoresho+ maze ugende ubishyire mu rusengero ruri i Yerusalemu, kandi inzu y’Imana yongere kubakwa aho yahoze.”+ 16  Uwo Sheshibazari ahageze, yashyizeho urufatiro rw’inzu y’Imana,+ iri i Yerusalemu; kandi kuva icyo gihe kugeza ubu iracyubakwa, ariko ntiruzura.’+ 17  “None rero niba umwami abona ko ari byiza, nibashakashake+ mu nzu y’ububiko bw’umwami iri i Babuloni, kugira ngo bimenyekane niba koko umwami Kuro ari we watanze itegeko+ ryo kongera kubaka inzu y’Imana, iri i Yerusalemu; kandi umwami azatwoherereze umwanzuro azaba yafatiye icyo kibazo.”

Ibisobanuro ahagana hasi