Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezira 4:1-24

4  Abanzi+ ba Yuda na Benyamini bumvise ko abavuye mu bunyage+ bubakira Yehova Imana ya Isirayeli urusengero,  bahita basanga Zerubabeli+ n’abatware+ b’amazu ya ba sekuruza barababwira bati “nimureke dufatanye namwe+ kubaka, kuko natwe dushaka Imana+ yanyu nkamwe, kandi tuyitambira ibitambo uhereye mu gihe cya Esari-Hadoni+ umwami wa Ashuri watuzanye hano.”+  Ariko Zerubabeli na Yeshuwa+ n’abandi batware+ b’amazu ya ba sekuruza bo muri Isirayeli barabasubiza bati “ntimuzafatanya natwe kubakira Imana yacu inzu,+ ahubwo ni twe ubwacu tuzubakira Yehova Imana ya Isirayeli, nk’uko Kuro+ Umwami w’u Buperesi yabidutegetse.”  Nuko abo muri icyo gihugu bakomeza guca intege+ abantu b’i Buyuda ngo batubaka.+  Ndetse baguriraga+ abajyanama ngo bajye baburizamo imigambi yabo mu minsi yose Kuro yari umwami w’u Buperesi, kugeza ku ngoma ya Dariyo+ umwami w’u Buperesi.  Ku ngoma ya Ahasuwerusi, agitangira gutegeka, banditse urwandiko barega+ abaturage b’i Buyuda n’i Yerusalemu.  Nanone ku ngoma ya Aritazerusi, Bishilamu na Mitiredati na Tabeli na bagenzi babo bandi, bandikiye Aritazerusi umwami w’u Buperesi urwandiko ruhindurwa mu rurimi rw’icyarameyi, kandi rwandikwa mu nyuguti z’icyarameyi.+  Nuko Rehumu wari umutegetsi mukuru na Shimushayi umwanditsi, bandikira umwami Aritazerusi urwandiko barega Yerusalemu, rwanditswe na  Rehumu+ umutegetsi mukuru na Shimushayi umwanditsi, hamwe na bagenzi babo bandi, abacamanza, abayobozi b’uturere bo hakurya ya rwa Ruzi,+ abanyamabanga,+ abaturage bo muri Ereki,+ Abanyababuloni,+ abaturage b’i Susa,+ ari bo Banyelamu,+ 10  n’andi mahanga+ umutware mukuru Asenapari+ w’umunyacyubahiro yajyanye mu bunyage akayatuza mu migi y’i Samariya,+ abandi akabatuza hakurya ya rwa Ruzi,... 11  dore ibyari bikubiye mu rwandiko bohereje basobanura icyo kibazo: “Ku mwami Aritazerusi,+ abagaragu bawe bari hakurya ya rwa Ruzi turakwandikiye, ngo 12  umwami amenye ko ba Bayahudi bavuye aho uri bakaza aho turi, bageze i Yerusalemu, none barubaka umugi wigomeka kandi mubi. Barashaka kuzuza inkuta+ no gusana imfatiro. 13  None umwami amenye ko uwo mugi nuramuka wongeye kubakwa n’inkuta zawo zikuzura, batazongera gutanga imisoro+ n’amakoro+ n’amahoro, kandi ibyo bizatubya ubutunzi+ bw’abami. 14  None rero, kubera ko duhabwa umushahara* uturuka mu ngoro y’umwami, kandi bikaba bidakwiriye ko tubona umwami anyagwa, ni yo mpamvu dutumye ku mwami tukabimumenyesha, 15  kugira ngo bakore ubushakashatsi mu gitabo gikubiyemo inyandiko z’ibyabaye+ mu gihe cya ba sokuruza. Muri icyo gitabo uzabona ko uwo mugi ari umugi wigomeka kandi uhombya abami n’intara bategeka, kandi ko uhereye mu bihe bya kera wabagamo abantu bagandishaga abaturage. Ni na cyo cyatumye uwo mugi uhindurwa umusaka.+ 16  Turamenyesha umwami ko uwo mugi nuramuka wongeye kubakwa kandi inkuta zawo zikuzura, nawe nta mugabane uzaba ugifite hakurya ya rwa Ruzi.”+ 17  Nuko umwami atuma kuri Rehumu+ umutegetsi mukuru na Shimushayi umwanditsi, na bagenzi babo bandi+ bari batuye i Samariya n’abandi bari batuye hakurya ya rwa Ruzi, ati “Nimwakire intashyo zacu!+ 18  Urwandiko mwanyoherereje barunsomeye mu buryo bwumvikana neza. 19  Ni yo mpamvu natanze itegeko maze bagakora ubushakashatsi+ bakabona ko kuva mu bihe bya kera uwo mugi warwanyaga abami, ukabamo abantu bigomeka bakanagandisha abaturage.+ 20  Kandi hari abami bakomeye+ bategekeraga i Yerusalemu, bagategeka akarere kose ko hakurya ya rwa Ruzi,+ bagahabwa imisoro n’amakoro n’amahoro.+ 21  None rero, mutange itegeko rihagarika abo bantu kugira ngo uwo mugi utongera kubakwa kugeza igihe nzatangira itegeko. 22  Kandi uramenye ntihazabeho uburangare mu gushyira mu bikorwa iri tegeko, kugira ngo ikibi kidakura bikabangamira abami.”+ 23  Urwandiko rw’umwami Aritazerusi rumaze gusomerwa imbere ya Rehumu+ na Shimushayi+ umwanditsi na bagenzi babo,+ bihutira kujya i Yerusalemu aho Abayahudi bari bari kugira ngo babahagarike ku mbaraga.+ 24  Icyo gihe ni bwo umurimo wo kubaka inzu y’Imana yari i Yerusalemu wahagaritswe, kandi wakomeje guhagarikwa kugeza mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Dariyo+ umwami w’u Buperesi.

Ibisobanuro ahagana hasi