Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezekiyeli 7:1-27

7  Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti  “none rero mwana w’umuntu, uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira igihugu cya Isirayeli ati ‘dore iherezo, iherezo rije ku mpera enye z’igihugu.+  Ubu iherezo rikugezeho.+ Ngiye kuguteza uburakari bwanjye, kandi nzagucira urubanza ruhuje n’inzira zawe,+ nkuryoze ibintu byose byangwa urunuka wakoze.  Ijisho ryanjye ntirizakubabarira,+ kandi sinzakugirira impuhwe kuko nzakuryoza inzira zawe. Ibintu byawe byangwa urunuka bizaba muri wowe,+ kandi muzamenya ko ndi Yehova.’+  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘dore ibyago! Ibyago byihariye biraje!+  Iherezo riraje.+ Iherezo rizakugwa gitumo. Dore riraje!+  Yewe utuye mu gihugu we, ikamba ry’ibyago rikujeho; igihe kirageze, umunsi uri hafi.+ Mu misozi hari umuvurungano, si impundu.  “‘Mu kanya gato ngiye kugusukaho uburakari bwanjye,+ kandi nzagusohorezaho umujinya wanjye nywukumarireho.+ Nzagucira urubanza ruhuje n’inzira zawe,+ nkuryoze ibintu byose byangwa urunuka wakoze.  Ijisho ryanjye ntirizakubabarira+ kandi sinzakugirira impuhwe.+ Nzakuryoza inzira zawe kandi ibintu byawe byose byangwa urunuka bizaba muri wowe.+ Namwe muzamenya ko jyewe Yehova ari jye ugukubita.+ 10  “‘Dore umunsi! Dore umunsi uraje!+ Ikamba ry’ibyago riraje.+ Inkoni irabije uburabyo.+ Ubwibone burashibutse.+ 11  Urugomo na rwo rwahindutse inkoni y’ubugome.+ Nta kizatuma badahanwa, bwaba ubutunzi bwabo cyangwa bo ubwabo cyangwa icyubahiro cyabo. 12  Dore igihe kirageze, umunsi uraje. Umuguzi ye kwishima+ n’ugurisha ye kuboroga, kuko uburakari bwibasiye imbaga yaho yose. 13  Uwagurishije ntazasubira ku cyo yagurishije igihe bazaba bakiri bazima, kuko iyerekwa rigenewe imbaga yaho yose. Nta wuzagaruka cyangwa ngo akomeze kuba muzima abikesha ikosa rye. 14  “‘Bavugije impanda+ buri wese aritegura, ariko habura ujya ku rugamba kuko uburakari bwanjye bugurumana bwibasiye imbaga yaho yose.+ 15  Hanze hari inkota,+ imbere hari icyorezo n’inzara.+ Umuntu wese uri mu gasozi azicwa n’inkota, uri mu mugi wese yicwe n’inzara n’icyorezo.+ 16  Abacitse ku icumu babo bazahungira+ mu misozi bamere nk’inuma zo mu bibaya,+ kandi bose bazaba baboroga, buri wese aborogera mu cyaha cye. 17  Amaboko yose aratentebutse,+ n’amavi yose arajojoba amazi.+ 18  Bakenyeye ibigunira+ batwikirwa no guhinda umushyitsi,+ kandi mu maso h’abantu bose hari ikimwaro+ no ku mitwe yabo yose hari uruhara.+ 19  “‘Bazajugunya ifeza zabo mu muhanda kandi zahabu yabo izahinduka igiteye ishozi. Zahabu yabo n’ifeza yabo ntibizabasha kubakiza ku munsi w’uburakari bwa Yehova.+ Ntibazahaza ubugingo bwabo kandi ntibazabona ibyo buzuza mu mara yabo, kuko byababereye igisitaza bigatuma bacumura.+ 20  Umuntu wese aterwa ishema n’ibintu bye by’umurimbo; ni byo bakozemo ibigirwamana byabo biteye ishozi+ kandi byangwa urunuka.+ Ni yo mpamvu nzatuma bibabera ibiteye ishozi.+ 21  Nzabihana mu maboko y’abanyamahanga babisahure, mbihane mu maboko y’abagome bo mu isi babinyage,+ kandi bazabihumanya. 22  “‘Nzabima amaso,+ kandi bazahumanya urwihisho rwanjye; abambuzi bazarwinjiramo baruhumanye.+ 23  “‘Mucure umunyururu+ kuko igihugu cyuzuye imanza z’amaraso,+ n’umugi ukaba wuzuye urugomo.+ 24  Nzazana amahanga mabi cyane kurusha andi yose,+ maze yigarurire amazu yabo,+ kandi nzatuma ubwibone bw’abakomeye bushira,+ n’insengero zabo zihumanywe.+ 25  Bazahagarika umutima, bashake amahoro ariko bayabure.+ 26  Ibyago bizaza byikurikiranya+ n’inkuru zize zikurikiranya; abantu bazashaka iyerekwa riturutse ku muhanuzi+ kandi amategeko azabura ku mutambyi, n’inama ibure ku basaza.+ 27  Umwami ubwe azajya mu cyunamo;+ umutware azambara gushoberwa+ kandi amaboko y’abantu bo mu gihugu azahinda umushyitsi. Nzabakorera ibihwanye n’inzira zabo,+ mbacire urubanza ruhuje n’imanza zabo;+ kandi bazamenya ko ndi Yehova.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi