Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezekiyeli 48:1-35

48  “Aya ni yo mazina y’imiryango n’ingabano zayo: kuva ku rugabano rwo mu majyaruguru, ku nzira ijya i Hetiloni+ kugera ku rugabano rw’i Hamati,+ n’i Hasari-Enani,+ ku rugabano rw’i Damasiko ahagana mu majyaruguru, mu ruhande rw’i Hamati, ni ho hazaba umugabane wa Dani.+ Uwo mugabane uzahere ku rugabano rw’iburasirazuba ugere ku rw’iburengerazuba.  Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Dani, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Asheri.+  Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Asheri, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Nafutali.+  Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Nafutali, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Manase.+  Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Manase, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Efurayimu.+  Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Efurayimu, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Rubeni.+  Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Rubeni, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Yuda.+  Ahateganye n’urugabano rwa Yuda, uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ukagera ku rw’iburengerazuba, umugabane muzatanga uzagire ubugari bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu,+ n’uburebure bungana n’ubw’indi migabane, uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ukagera ku rw’iburengerazuba. Urusengero ruzabe muri uwo mugabane.+  “Umugabane muzegurira Yehova uzagire uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu n’ubugari bw’imikono ibihumbi icumi. 10  Kuri uwo mugabane hazabeho umugabane wera w’abatambyi,+ ugire imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu mu majyaruguru, n’ubugari bw’imikono ibihumbi icumi mu burengerazuba. Mu burasirazuba uzagire ubugari bw’imikono ibihumbi icumi, naho mu majyepfo ugire uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu. Urusengero rwa Yehova ruzabe muri uwo mugabane.+ 11  Uzaba uw’abatambyi bejejwe bo muri bene Sadoki+ basohoza inshingano nabahaye, bo batigeze bayoba igihe Abisirayeli bayobaga nk’uko Abalewi bayobye.+ 12  Bazahabwa umugabane ukuwe kuri wa mugabane watanzwe, ube umugabane wera cyane, ube ku rugabano rw’Abalewi.+ 13  “Abalewi bazahabwe+ umugabane iruhande rw’umugabane w’abatambyi, ufite uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu n’ubugari bw’imikono ibihumbi icumi; uburebure bwawo bwose buzabe imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu n’ubugari bube imikono ibihumbi icumi.+ 14  Ntibakawugurishe, kandi ntihakagire uwugurana cyangwa ngo atume uwo mugabane mwiza cyane utwarwa n’abandi, kuko Yehova abona ko ari uwera.+ 15  “Ku birebana n’imikono ibihumbi bitanu isaguka mu bugari bw’ibihumbi makumyabiri na bitanu, hazaba ari ahantu hatari ahera hagenewe umugi,+ kugira ngo abantu bahature kandi habe urwuri. Umugi uzabemo hagati.+ 16  Ibi ni byo bipimo by’umugi: urugabano rwo mu majyaruguru ruzagire imikono ibihumbi bine na magana atanu, urugabano rwo mu majyepfo rugire imikono ibihumbi bine na magana atanu, urwo mu burasirazuba rugire ibihumbi bine na magana atanu n’urw’iburengerazuba rugire ibihumbi bine na magana atanu. 17  Umugi uzagire urwuri+ rw’imikono magana abiri na mirongo itanu mu majyaruguru, imikono magana abiri na mirongo itanu mu majyepfo, imikono magana abiri na mirongo itanu mu burasirazuba, n’imikono magana abiri na mirongo itanu mu burengerazuba. 18  “Ahazasaguka mu burebure bw’umugabane urimo umugi hazaba hateganye n’ahasigaye h’umugabane wera.+ Hazagire imikono ibihumbi icumi mu burasirazuba n’imikono ibihumbi icumi mu burengerazuba; hazabe hangana n’umugabane wera, kandi ibizahera bizaba ibyokurya by’abakora mu mugi.+ 19  Abakora mu mugi bo mu miryango yose ya Isirayeli bazajya bahahinga.+ 20  “Umugabane wose muzatanga uzagire imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu kuri makumyabiri na bitanu. Muzatange ahantu hafite impande enye zingana habe umugabane wera, harimo n’ah’umugi. 21  “Ahasigaye mu mpande zombi z’umugabane wera harimo n’ah’umugi,+ ku ruhande rwerekeye iburasirazuba rw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu, no ku ruhande rwerekeye iburengerazuba na rwo rw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu,+ hazabe ah’umutware.+ Umugabane w’umutware uzaba uteganye n’indi migabane, kandi umugabane wera n’ahera h’Inzu bizaba muri uwo mugabane. 22  “Umugabane w’Abalewi n’uw’umugi izaba mu mugabane w’umutware, kandi umugabane w’umutware uzaba hagati y’urugabano rwa Yuda+ n’urwa Benyamini. 23  “Ku birebana n’indi miryango isigaye, Benyamini+ azahabwe umugabane umwe, uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ukagera ku rw’iburengerazuba. 24  Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Benyamini, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Simeyoni.+ 25  Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Simeyoni, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Isakari.+ 26  Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Isakari, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Zabuloni.+ 27  Uhereye ku rugabano rw’iburasirazuba ahateganye n’urugabano rwa Zabuloni, ukagera ku rw’iburengerazuba, ni ho hazaba umugabane wa Gadi.+ 28  Urugabano rwa Gadi, ahagana ku rubibi rwo mu majyepfo, ruzahere i Tamari+ rugere ku mazi y’i Meribati-Kadeshi+ no ku kibaya cya Egiputa,+ rugere no ku Nyanja Nini.+ 29  “Icyo ni cyo gihugu muzagabanya imiryango y’Abisirayeli+ kikaba umurage wabo, kandi iyo ni yo migabane yabo,”+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 30  “Aya ni yo marembo asohoka mu mugi: ku rugabano rwo mu majyaruguru hazaba imikono ibihumbi bine na magana atanu.+ 31  “Amarembo y’umugi azitirirwa amazina y’imiryango y’Abisirayeli. Mu majyaruguru hazaba amarembo atatu: rimwe rizitirirwa Rubeni, irindi ryitirirwe Yuda, irindi ryitirirwe Lewi. 32  “Ku rugabano rwo mu burasirazuba hazaba imikono ibihumbi bine na magana atanu, habe n’amarembo atatu: rimwe rizitirirwa Yozefu, irindi ryitirirwe Benyamini, irindi ryitirirwe Dani. 33  “Urugabano rwo mu majyepfo ruzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, rugire n’amarembo atatu: rimwe rizitirirwa Simeyoni, irindi ryitirirwe Isakari, irindi ryitirirwe Zabuloni. 34  “Urugabano rwo mu burengerazuba ruzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, rugire n’amarembo atatu: rimwe rizitirirwa Gadi, irindi ryitirirwe Asheri, irindi ryitirirwe Nafutali. 35  “Umuzenguruko w’uwo mugi uzaba imikono ibihumbi cumi n’umunani, kandi kuva uwo munsi uwo mugi uzahabwa izina risobanurwa ngo ni ho Yehova ari.”*+

Ibisobanuro ahagana hasi