Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezekiyeli 45:1-25

45  “‘Igihe muzaba mugabanya abantu igihugu mubaha umurage,+ muzegurire Yehova umugabane,+ mumwegurire umugabane wera muvanye kuri icyo gihugu;+ uwo mugabane uzagire uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu ku bihumbi icumi by’ubugari.+ Uzabe umugabane wera mu ngabano zawo zose.  Kuri uwo mugabane muzafateho ah’urusengero, hafite imikono magana atanu kuri magana atanu, hangana mu mpande zose uko ari enye;+ ruzagire ahantu hagenewe urwuri hafite imikono mirongo itanu muri buri ruhande.+  Kuri uwo mugabane uzapime ahantu hafite uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu ku bihumbi icumi by’ubugari. Aho ni ho hazaba urusengero, ruzaba ari urwera cyane.+  Uwo mugabane wera wafashwe ku gihugu uzaba uw’abatambyi,+ bo begera Yehova kugira ngo bamukorere mu rusengero.+ Aho ni ho hazaba amazu yabo, n’ahantu hera hazubakwa urusengero.  “‘Muzakate ahantu hafite uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu ku bihumbi icumi by’ubugari.+ Hazabe ah’Abalewi bakora imirimo irebana n’Inzu. Bazagira ibyumba makumyabiri byo kuriramo.+  “‘Muzagenere umugi umugabane uteganye n’umugabane wera,+ ufite ubugari bw’imikono ibihumbi bitanu ku bihumbi makumyabiri na bitanu by’uburebure. Uzaba ari uw’ab’inzu ya Isirayeli bose.  “‘Naho umutware azahabwe umugabane uri mu mpande zombi z’umugabane wera+ n’iz’umugabane w’umugi, ahateganye n’umugabane wera n’umugabane w’umugi, ahaherereye mu burengerazuba n’ahaherereye mu burasirazuba. Uburebure bwawo buzaba buteganye n’ubw’indi migabane, uhereye ku rugabano rwo mu burengerazuba ukagera ku rugabano rwo mu burasirazuba.+  Uwo ni wo uzaba umugabane we muri Isirayeli. Abatware banjye ntibazongera kugirira nabi ubwoko bwanjye,+ kandi umugabane usigaye bazawuha ab’inzu ya Isirayeli bakurikije imiryango yabo.’+  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘birahagije mwa batware ba Isirayeli mwe!’+ “‘Nimureke kugira urugomo no kunyaga,+ ahubwo mukore ibihuje n’ubutabera no gukiranuka.+ Nimureke kwambura abagize ubwoko bwanjye ibintu byabo,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 10  ‘Mujye mugira iminzani itabeshya na efa itabeshya na bati itabeshya.+ 11  Efa na bati bigomba kugira urugero rudahinduka, kugira ngo bati* imwe ingane na kimwe cya cumi cya homeri,* kandi kimwe cya cumi cya homeri kingane na efa* imwe.+ Ingano yayo izagenwa hakurikijwe urugero rwa homeri. 12  Shekeli imwe+ izahwane na gera* makumyabiri,+ naho shekeli makumyabiri na shekeli makumyabiri n’eshanu na shekeli cumi n’eshanu zizabahwanire na mane.’* 13  “‘Aya ni yo maturo muzatanga: kimwe cya gatandatu cya efa gikuwe kuri homeri y’ingano, na kimwe cya gatandatu cya efa gikuwe kuri homeri y’ingano za sayiri. 14  Urugero rw’amavuta rwagenwe ruzagerwe hakurikijwe bati yagenwe yo kugera amavuta. Bati imwe izangane na kimwe cya cumi cya koru.* Bati icumi zizangana na homeri imwe, kuko bati icumi ari homeri imwe. 15  Hazatangwe intama imwe mu mukumbi w’intama magana abiri zo muri Isirayeli,+ yo gutambanwa n’ituro ry’ibinyampeke+ n’iry’igitambo gikongorwa n’umuriro+ n’iry’igitambo gisangirwa,+ kugira ngo bahongererwe,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 16  “‘Abantu bose bo mu gihugu bazajya baha umutware wo muri Isirayeli+ iryo turo.+ 17  Umutware+ ni we uzatanga ibitambo bikongorwa n’umuriro+ n’ituro ry’ibinyampeke+ n’ituro ry’ibyokunywa+ mu gihe cy’iminsi mikuru+ no mu mboneko z’ukwezi+ no ku masabato,+ mu gihe cyose cy’iminsi mikuru y’ab’inzu ya Isirayeli.+ Ni we uzatanga igitambo gitambirwa ibyaha n’ituro ry’ibinyampeke n’igitambo gikongorwa n’umuriro n’igitambo gisangirwa, kugira ngo ab’inzu ya Isirayeli bahongererwe.’ 18  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa mbere, uzafate ikimasa cy’umushishe kivuye mu bushyo kidafite inenge,+ maze weze urusengero ho ibyaha.+ 19  Hanyuma umutambyi azafate ku maraso y’igitambo gitambirwa ibyaha ayashyire ku nkomanizo z’umuryango+ w’Inzu, no ku mfuruka enye z’umukaba uzengurutse igicaniro,+ no ku nkomanizo z’umuryango w’irembo ry’urugo rw’imbere. 20  Uko ni na ko uzabigenza ku munsi wa karindwi w’ukwezi, ku bw’umuntu wese uzaba yakoze icyaha+ n’umuntu wese uzaba yakoze icyaha bitewe no kutamenya. Uko ni ko muzahongerera Inzu.+ 21  “‘Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n’ine, muzizihize pasika.+ Uwo munsi mukuru uzamare iminsi irindwi, kandi muzajye murya imigati idasembuwe.+ 22  Kuri uwo munsi, umutware azatange ikimasa cy’umushishe ku bwe no ku bw’abantu bose bo mu gihugu, kibe igitambo gitambirwa ibyaha.+ 23  Mu minsi irindwi uwo munsi mukuru uzamara,+ buri munsi azajye azana ibimasa birindwi by’imishishe n’amasekurume y’intama arindwi bitagira inenge, abitambire Yehova ho igitambo gikongorwa n’umuriro muri iyo minsi uko ari irindwi;+ kandi buri munsi azajye atanga isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha.+ 24  Ikimasa cy’umushishe azagitangane n’ituro ry’ibinyampeke ringana na efa imwe, imfizi y’intama ayitangane na efa imwe, atange na hini y’amavuta ituranwe na efa imwe.+ 25  “‘Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi n’itanu, mu gihe cy’iminsi mikuru,+ azamare iminsi irindwi abigenza atyo,+ atange igitambo gitambirwa ibyaha n’igitambo gikongorwa n’umuriro n’ituro ry’ibinyampeke n’amavuta.’”