Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezekiyeli 44:1-31

44  Nuko angarura mu irembo ry’urusengero, irembo ryo hanze ryerekeye iburasirazuba,+ kandi ryari rikinze.+  Hanyuma Yehova arambwira ati “iri rembo rizahora rikinze. Ntirizakingurwa, kandi nta muntu uzaryinjiriramo kuko Yehova Imana ya Isirayeli+ yaryinjiriyemo; ni cyo gituma rizahora rikinze.  Ariko umutware+ azaryicaramo kuko ari umutware, kugira ngo arire umugati imbere ya Yehova.+ Azajya yinjirira mu ibaraza ry’irembo abe ari na ho asohokera.”+  Nuko anyuza mu irembo ryerekeye mu majyaruguru maze angeza imbere y’Inzu kugira ngo ngire icyo ndeba, maze ngiye kubona mbona ikuzo rya Yehova ryuzuye inzu ya Yehova,+ hanyuma nikubita hasi nubamye.+  Nuko Yehova arambwira ati “mwana w’umuntu we, itonde,+ urebeshe amaso yawe kandi wumvishe amatwi yawe ibyo nkubwira byose birebana n’amabwiriza agenga inzu ya Yehova n’amategeko yayo yose, kandi werekeze umutima wawe ku miryango yinjira mu Nzu n’isohoka mu rusengero yose.  Hanyuma ubwire ubwoko bwigometse,+ ari bo nzu ya Isirayeli uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, ibintu byose byangwa urunuka mukora birahagije.+  Muzana abanyamahanga batakebwe mu mutima no ku mubiri,+ mukabazana mu rusengero rwanjye kugira ngo baruhumanye, bahumanye inzu yanjye, mugatanga ibyokurya byanjye,+ ari byo rugimbu+ n’amaraso,+ ari na ko bakomeza kwica isezerano ryanjye bitewe n’ibintu byose byangwa urunuka mukora.+  Ntimwitaye ku nshingano irebana n’ibintu byanjye byera,+ kandi nta bandi mwashyizeho ngo bite ku nshingano zo mu rusengero rwanjye mu mwanya wanyu.”’+  “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “nta munyamahanga utarakebwe mu mutima no ku mubiri uzinjira mu rusengero rwanjye, ni ukuvuga umunyamahanga wese uri mu Bisirayeli.”’+ 10  “‘Kandi n’Abalewi bantaye igihe Abisirayeli bayobaga bakanta,+ maze bagakurikira ibigirwamana byabo biteye ishozi, na bo bazagerwaho n’ingaruka z’icyaha cyabo.+ 11  Ariko bazakora mu rusengero rwanjye, bahabwe inshingano y’ubugenzuzi kugira ngo bajye barinda amarembo y’Inzu, bakore n’imirimo mu Nzu.+ Bazajya babaga ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibindi bitambo bya rubanda,+ kandi bazajya bahagarara imbere yabo kugira ngo babakorere.+ 12  Kubera ko bakoreraga rubanda bari imbere y’ibigirwamana byabo biteye ishozi,+ bakabera ab’inzu ya Isirayeli igisitaza kibagusha mu cyaha,+ ni cyo cyatumye mbabangurira ukuboko kwanjye,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘kandi bazagerwaho n’ingaruka z’icyaha cyabo. 13  Ntibazanyegera ngo bankorere ari abatambyi cyangwa ngo bagire ibintu byanjye byera begera, ngo begere ibintu byera cyane,+ kandi bazakorwa n’isoni, bagerweho n’ingaruka z’ibintu byangwa urunuka bakoze.+ 14  Nzabaha inshingano yo kwita ku Nzu, kugira ngo bite ku mirimo yayo yose, n’ibindi byose biyikorerwamo.’+ 15  “‘Naho abatambyi b’Abalewi,+ ari bo bene Sadoki,+ bashohoje inshingano zirebana n’urusengero rwanjye igihe Abisirayeli bayobaga bakanta,+ bo bazanyegera bankorere kandi bazahagarara imbere yanjye+ kugira ngo banture urugimbu+ n’amaraso,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 16  ‘Ni bo bazinjira mu rusengero rwanjye,+ begere ameza yanjye kugira ngo bankorere,+ kandi bazita ku nshingano nabahaye.+ 17  “‘Nibinjira mu marembo y’urugo rwanjye rw’imbere, bazajye binjira bambaye imyenda iboshye mu budodo bwiza cyane; ntibakambare imyenda iboshye mu bwoya bw’intama igihe bazaba bakorera mu marembo y’urugo rw’imbere n’ahandi hose imbere mu rugo.+ 18  Bazajye bambara igitambaro cyo ku mutwe kiboshye mu budodo bwiza cyane,+ bambare n’amakabutura aboshye mu budodo bwiza cyane.+ Ntibakagire ibyo bambara byabatera gututubikana. 19  Nibasohoka bagiye mu rugo rw’inyuma aho rubanda bari, bazajye biyambura imyenda bari bambaye bakora umurimo,+ maze bayishyire mu byumba byera byo kuriramo,+ hanyuma bambare indi myenda kugira ngo batejesha rubanda imyenda yabo.+ 20  Ntibazogoshe umusatsi wo ku mutwe wabo ngo bawumareho,+ kandi ntibazatereke imisatsi yabo. Bazajye bogosha umusatsi wo ku mitwe yabo.+ 21  Abatambyi ntibakanywe divayi bagiye kwinjira mu rugo rw’imbere.+ 22  Ntibagashake umugore w’umupfakazi cyangwa uwatanye n’umugabo we;+ ahubwo bazashake mu bakobwa b’amasugi bo mu rubyaro rw’ab’inzu ya Isirayeli,+ cyangwa bacyure umupfakazi wasizwe n’undi mutambyi.’ 23  “‘Bazigishe abagize ubwoko bwanjye kumenya itandukaniro riri hagati y’ikintu cyera n’igihumanye, babigishe kumenya itandukaniro riri hagati y’icyanduye n’ikitanduye.+ 24  Ni bo bazajya baca imanza,+ kandi bazajya bazica bakurikije amategeko yanjye.+ Bazajye bubahiriza amategeko n’amabwiriza yanjye arebana n’iminsi mikuru yanjye yose+ kandi beze amasabato yanjye.+ 25  Umutambyi ntazegere intumbi y’umuntu ngo ayihumanyishe, keretse iya se cyangwa nyina cyangwa umuhungu we cyangwa umukobwa we cyangwa umuvandimwe we cyangwa mushiki we utarigeze ashaka; abo ni bo yakwihumanyisha.+ 26  Namara kwiyeza, bazamubarire iminsi irindwi.+ 27  Umunsi azaza ahera, mu rugo rw’imbere, kugira ngo ahakorere imirimo, azatambe igitambo cye gitambirwa ibyaha,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 28  “‘Kandi uyu ni wo murage wabo: ni jye murage wabo.+ Ntimuzagire umugabane mubaha muri Isirayeli: ni jye mugabane wabo. 29  Bazajya barya+ ku maturo y’ibinyampeke no ku bitambo bitambirwa ibyaha no ku bitambo byo gukuraho urubanza rw’icyaha. Kandi ikintu cyose cyeguriwe Imana muri Isirayeli kizaba icyabo.+ 30  Imbuto nziza kurusha izindi mu mbuto zose z’umuganura n’ituro ryiza kurusha andi yose mu maturo yanyu, bizaba iby’abatambyi;+ muzahe umutambyi umuganura w’ifu yanyu y’igiheri+ kugira ngo inzu yanyu ihabwe umugisha.+ 31  Abatambyi ntibakarye icyipfushije, kandi ntibakarye ibyatanyaguwe n’inyamaswa, byaba ibiguruka cyangwa amatungo.’+

Ibisobanuro ahagana hasi