Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezekiyeli 43:1-27

43  Hanyuma anjyana mu irembo ryerekeye iburasirazuba,+  maze ngiye kubona mbona ikuzo+ ry’Imana ya Isirayeli riturutse iburasirazuba,+ kandi ijwi ryayo ryari rimeze nk’iry’amazi menshi;+ maze isi irabagiranishwa n’ikuzo ryayo.+  Ibyo narebaga byari bimeze nk’ibyo nari narabonye mu iyerekwa+ igihe nazaga kurimbura* umugi;+ byari bimeze nk’ibyo nabonye ku ruzi rwa Kebari,+ maze nikubita hasi nubamye.  Nuko ikuzo+ rya Yehova ryinjira mu Nzu rinyuze mu irembo ryerekeye iburasirazuba.+  Umwuka urampagurutsa+ unjyana mu rugo rw’imbere, maze ngiye kubona mbona inzu yuzuye ikuzo rya Yehova.+  Numva umuntu amvugisha ari mu Nzu,+ kandi wa mugabo yari ahagaze iruhande rwanjye.+  Nuko Imana irambwira iti “Mwana w’umuntu we, aha ni ho hari intebe yanjye y’ubwami+ kandi ni ho nkandagiza ibirenge byanjye;+ ni ho nzatura ndi hagati y’Abisirayeli kugeza ibihe bitarondoreka.+ Ab’inzu ya Isirayeli n’abami babo+ ntibazongera guhumanya izina ryanjye ryera,+ barihumanyishije ubusambanyi bwabo n’intumbi+ z’abami babo,  bashyira umuryango wabo iruhande rw’umuryango wanjye n’inkomanizo z’umuryango wabo iruhande rw’inkomanizo z’umuryango wanjye, tugatandukanywa n’urukuta gusa.+ Bahumanyishije izina ryanjye ryera ibintu byangwa urunuka bakoze,+ bituma mbarakarira maze mbatsembaho.+  None rero, nibikureho ubusambanyi bwabo+ n’intumbi z’abami babo bazite kure yanjye,+ nanjye nzatura hagati yabo kugeza ibihe bitarondoreka.+ 10  “Naho wowe mwana w’umuntu, ubwire ab’inzu ya Isirayeli ibirebana n’Inzu,+ kugira ngo bakorwe n’isoni bitewe n’amakosa yabo,+ kandi bapime icyitegererezo. 11  Nibakorwa n’isoni bitewe n’ibyo bakoze byose, uzabereke igishushanyo mbonera cy’Inzu,+ imiterere yayo, aho basohokera n’aho binjirira, ibishushanyo mbonera byayo byose n’ibiyigize byose, ubereke ibishushanyo mbonera byayo byose kandi wandikire imbere yabo amategeko yayo yose kugira ngo bazakurikize igishushanyo mbonera cyayo n’ibiyigize byose babisohoze.+ 12  Iri ni ryo tegeko rirebana n’Inzu: ahayikikije hose mu mpinga y’umusozi ni ahera cyane.+ Dore iryo ni ryo tegeko rirebana n’Inzu. 13  “Ibi ni byo bipimo by’igicaniro bigereshejwe imikono,+ buri mukono ukaba ureshya n’umukono urenzeho ubugari bw’ikiganza.+ Umuyoboro uri ku ndiba y’igicaniro ufite umukono umwe, ubugari bwawo bukagira umukono umwe. Ku rugara ruwuzengurutse hari umuguno ureshya n’intambwe imwe y’ikiganza. Iyo ni yo ndiba y’igicaniro. 14  Kuva hasi ku ndiba kugera ku mukaba wo hasi uzengurutse hari imikono ibiri n’ubugari bw’umukono umwe. Kuva ku mukaba muto uzengurutse kugera ku mukaba munini uzengurutse, hari imikono ine n’ubugari bw’umukono umwe. 15  Iziko ry’igicaniro rifite imikono ine, kandi kuri iryo ziko ahagana hejuru hari amahembe ane.+ 16  Iryo ziko ry’igicaniro rifite uburebure bw’imikono cumi n’ibiri n’ubugari bw’imikono cumi n’ibiri,+ kandi rifite imfuruka zigororotse mu mpande zaryo uko ari enye.+ 17  Umukaba uzengurutse ufite uburebure bw’imikono cumi n’ine n’ubugari bw’imikono cumi n’ine mu mpande zacyo uko ari enye; umuguno uzengurutse ufite igice cy’umukono n’indiba yacyo ifite umukono umwe impande zose. “Amadarajya yacyo yerekeye iburasirazuba.” 18  Nuko arambwira ati “mwana w’umuntu we, uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati ‘aya ni yo mategeko agenga igicaniro, ku munsi cyubatsweho kugira ngo gitambirweho ibitambo bikongorwa n’umuriro+ kandi kiminjagirweho amaraso.’+ 19  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘abatambyi b’Abalewi+ bo mu rubyaro rwa Sadoki,+ ari bo banyegera+ kugira ngo bankorere, uzabahe ikimasa cy’umushishe kivuye mu bushyo bagitambe ho igitambo gitambirwa ibyaha.+ 20  Kandi uzafate ku maraso yacyo uyashyire ku mahembe yacyo uko ari ane no ku mfuruka enye z’umukaba uzengurutse no ku muguno ukizengurutse maze ucyezeho ibyaha+ kandi ugihongerere.+ 21  Hanyuma uzafate icyo kimasa cy’umushishe cy’igitambo gitambirwa ibyaha, cyoserezwe ahantu habigenewe mu Nzu, inyuma y’ahera.+ 22  Ku munsi wa kabiri uzazane isekurume y’ihene itagira inenge ibe igitambo gitambirwa ibyaha; kandi igicaniro bazacyezeho ibyaha nk’uko babigenje igihe bacyejeshaga ikimasa cy’umushishe.’ 23  “‘Nurangiza kucyezaho ibyaha, uzazane ikimasa cy’umushishe kitagira inenge kivuye mu bushyo, uzane n’imfizi y’intama itagira inenge ivuye mu mukumbi, 24  ubizane imbere ya Yehova maze abatambyi babiminjireho umunyu, babitambire+ Yehova ho igitambo gikongorwa n’umuriro. 25  Uzamare iminsi irindwi utamba igitambo gitambirwa ibyaha, buri munsi utambe isekurume y’ihene;+ kandi bazatambe ikimasa cy’umushishe kivuye mu bushyo n’isekurume y’intama ivuye mu mukumbi, bitagira inenge. 26  Bazamare iminsi irindwi bahongerera+ igicaniro, kandi bazacyeze kugira ngo gitangire gukoreshwa. 27  Bazarangize iyo minsi yose, maze guhera ku munsi wa munani+ abatambyi bazajye batambira kuri icyo gicaniro ibitambo byanyu bikongorwa n’umuriro n’ibitambo byanyu bisangirwa, nanjye nzabishimira,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”

Ibisobanuro ahagana hasi