Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezekiyeli 40:1-49

40  Mu ntangiriro z’umwaka wa makumyabiri n’itanu tujyanywe mu bunyage,+ ku munsi wa cumi w’ukwezi, hakaba hari mu mwaka wa cumi n’ine nyuma y’aho umugi usenyewe,+ kuri uwo munsi nyir’izina ukuboko kwa Yehova kwanjeho+ maze anjyana aho hantu.+  Nuko anjyana mu gihugu cya Isirayeli ndi mu iyerekwa ry’ibyo Imana yanyerekaga, maze angeza mu mpinga y’umusozi muremure cyane+ wari wubatsweho igisa n’umugi aherekeye mu majyepfo.+  Nuko anjyana aho hantu maze ngiye kubona mbona umuntu uhagaze mu irembo. Yasaga n’umuringa+ kandi mu ntoki ze yari afite umushumi uboshye mu budodo bwiza, n’urubingo rwo kugeresha.+  Uwo muntu arambwira ati “mwana w’umuntu we,+ rebesha amaso yawe, wumvishe amatwi yawe kandi ibyo nkwereka byose ubibike ku mutima wawe, kuko nakuzanye hano kugira ngo ngire icyo nkwereka. Ibyo ubona byose ubibwire ab’inzu ya Isirayeli.”+  Nuko mbona urukuta rw’inyuma rukikije inzu, kandi uwo muntu yari afite mu ntoki ze urubingo rwo kugeresha rureshya n’imikono* itandatu, buri mukono urenzeho ubugari bw’ikiganza. Atangira gupima urukuta; umubyimba warwo wari urubingo rumwe, n’ubuhagarike bwarwo ari urubingo rumwe.  Hanyuma agana mu irembo ryerekeye iburasirazuba+ maze azamuka ku madarajya* yaryo. Apima irembo,+ abona uruhande rumwe rwaryo rufite ubugari bw’urubingo rumwe, n’urundi ruhande rufite ubugari bw’urubingo rumwe.  Hari n’utwumba tw’abarinzi, buri kumba gafite uburebure bw’urubingo rumwe n’ubugari bw’urubingo rumwe. Hagati y’akumba n’akandi+ hari intera y’imikono itanu; apima irembo ryari inyuma y’ibaraza ryinjira imbere mu rugo, abona urubingo rumwe.  Nuko apima ibaraza ry’irembo ryinjira imbere mu rugo, abona urubingo rumwe.+  Apima ibaraza ry’irembo abona imikono umunani, apima n’inkingi zaryo abona imikono ibiri; ibaraza ry’irembo ryarebaga imbere mu rugo. 10  Utwumba tw’abarinzi two mu irembo ryerekeye iburasirazuba twari dutatu mu ruhande rumwe na dutatu mu rundi ruhande, kandi twose twaranganaga. Inkingi zo mu ruhande rumwe zanganaga n’izo mu rundi ruhande. 11  Nuko apima ubugari bw’umuryango w’irembo buba imikono icumi, apima n’ubugari bw’irembo buba imikono cumi n’itatu. 12  Imbere y’utwumba tw’abarinzi hari ahantu hazitiye h’umukono umwe, kandi muri buri ruhande hari ahantu hazitiye h’umukono umwe. Akumba k’umurinzi ko ku ruhande rumwe kari gafite imikono itandatu, n’ako ku rundi ruhande gafite imikono itandatu. 13  Hanyuma apima irembo uhereye ku gisenge cy’akumba kamwe k’umurinzi ukagera ku gisenge cy’akandi kumba, abona ubugari bw’imikono makumyabiri n’itanu;+ umuryango w’akumba kamwe wari uteganye n’uw’akandi. 14  Apima inkingi zo mu mpande, abona imikono mirongo itandatu, ndetse apima n’inkingi z’urugo zari mu marembo impande zose. 15  Kuva ku irembo binjiriramo kugera ku ibaraza ry’irembo ahagana imbere, hari imikono mirongo itanu. 16  Utwumba tw’abarinzi n’inkingi zatwo zo mu mpande zose z’irembo ahagana imbere, byari bifite amadirishya afite ibizingiti bigenda biba bito bito,+ kandi n’amabaraza ni uko yari ameze. Amadirishya yari mu mpande zose ahagana imbere, kandi ku nkingi zo mu mpande hari hashushanyije ibiti by’imikindo.+ 17  Hanyuma anjyana mu rugo rw’inyuma maze mpabona ibyumba byo kuriramo,+ n’imbuga ishashweho amabuye ikikije urugo impande zose. Muri iyo mbuga hari ibyumba mirongo itatu byo kuriramo.+ 18  Iyo mbuga ishashweho amabuye yari mu mpande z’amarembo, yari ifite uburebure bureshya n’ubw’amarembo; ni yo mbuga y’ahagana hasi. 19  Nuko apima ubugari uhereye ku irembo ry’urugo rw’inyuma ukageza ku irembo rigana mu rugo rw’imbere, abona imikono ijana mu burasirazuba no mu majyaruguru. 20  Urugo rw’inyuma rwari rufite irembo ryerekeye mu majyaruguru. Apima uburebure bwaryo n’ubugari bwaryo. 21  Utwumba tw’abarinzi twaryo twari dutatu mu ruhande rumwe, na dutatu mu rundi ruhande. Inkingi zaryo zo mu mpande n’ibaraza ryaryo byari bifite ibipimo bimwe n’iby’irembo rya mbere. Ryari rifite uburebure bw’imikono mirongo itanu n’ubugari bw’imikono makumyabiri n’itanu. 22  Amadirishya yaryo n’ibaraza ryaryo n’ibishushanyo by’ibiti by’imikindo+ byari bifite ibipimo bimwe n’iby’irembo ryerekeye iburasirazuba. Abantu barigeragaho babanje kuzamuka amadarajya arindwi, kandi ibaraza ryaryo ryari imbere yayo. 23  Irembo ry’urugo rw’imbere ryari riteganye n’iryo mu majyaruguru, n’iryo mu burasirazuba ari uko. Nuko apima intera iri hagati y’irembo n’irindi abona imikono ijana. 24  Hanyuma anjyana ahagana mu majyepfo maze mpabona irembo ryerekeye mu majyepfo,+ nuko apima inkingi zaryo zo mu mpande n’ibaraza ryaryo, abona bifite ibipimo bimwe n’iby’andi marembo. 25  Iryo rembo n’ibaraza ryaryo byari bifite amadirishya impande zose ameze nk’ay’andi marembo. Ryari rifite uburebure bw’imikono mirongo itanu n’ubugari bw’imikono makumyabiri n’itanu. 26  Hari amadarajya arindwi azamuka ajya kuri iryo rembo,+ kandi ibaraza ryaryo ryari imbere yayo. Ryari rifite ibishushanyo by’ibiti by’imikindo ku nkingi zaryo zo mu mpande, ku ruhande rumwe no ku rundi ruhande. 27  Urugo rw’imbere rwari rufite irembo ryerekeye mu majyepfo. Nuko apima intera yari hagati y’irembo n’irindi ahagana mu majyepfo, abona imikono ijana. 28  Anjyana mu rugo rw’imbere anyujije mu irembo ryo mu majyepfo, maze apima irembo ryo mu majyepfo, abona rifite ibipimo bimwe n’andi marembo. 29  Utwumba tw’abarinzi twaryo n’inkingi zaryo zo mu mpande n’ibaraza ryaryo, byari bifite ibipimo bimwe n’iby’andi marembo. Iryo rembo n’ibaraza ryaryo byari bifite amadirishya impande zose. Ryari rifite uburebure bw’imikono mirongo itanu n’ubugari bw’imikono makumyabiri n’itanu.+ 30  Amarembo yose agana mu rugo rw’imbere yari afite amabaraza; uburebure bwayo bwari imikono makumyabiri n’itanu n’ubugari bw’imikono itanu. 31  Ibaraza ry’irembo ryo mu majyepfo ryarebaga mu rugo rw’inyuma, kandi ku nkingi z’iryo rembo zari mu mpande zombi, hari ibishushanyo by’ibiti by’imikindo;+ umuntu yarigeragaho azamutse amadarajya umunani.+ 32  Hanyuma anjyana mu rugo rw’imbere anyujije iburasirazuba, maze apima irembo asanga rifite ibipimo bimwe n’andi marembo. 33  Utwumba tw’abarinzi twaryo n’inkingi zaryo zo mu mpande n’ibaraza ryaryo, byari bifite ibipimo bimwe n’iby’andi marembo. Iryo rembo n’ibaraza ryaryo byari bifite amadirishya impande zose. Ryari rifite uburebure bw’imikono mirongo itanu n’ubugari bw’imikono makumyabiri n’itanu. 34  Ibaraza ryaryo ryarebaga mu rugo rw’inyuma, kandi ku nkingi zaryo zo mu mpande zombi hari ibishushanyo by’ibiti by’imikindo. Umuntu yarigeragaho azamutse amadarajya umunani. 35  Nuko anjyana mu irembo ryo mu majyaruguru,+ maze araripima abona rifite ibipimo bimwe n’andi marembo,+ 36  apima n’utwumba tw’abarinzi twaryo n’inkingi zaryo zo mu mpande n’ibaraza ryaryo. Iryo rembo ryari rifite amadirishya impande zose. Ryari rifite uburebure bw’imikono mirongo itanu n’ubugari bw’imikono makumyabiri n’itanu. 37  Inkingi zaryo zo mu mpande zari zerekeye mu rugo rw’inyuma, kandi ku nkingi zaryo zo mu mpande zombi hari ibishushanyo by’ibiti by’imikindo.+ Umuntu yarigeragaho azamutse amadarajya umunani. 38  Iruhande rw’inkingi z’amarembo hari icyumba cyo kuriramo n’umuryango wacyo. Aho ni ho bogerezaga igitambo gikongorwa n’umuriro.+ 39  Mu ibaraza ry’irembo hari ameza abiri ku ruhande rumwe n’andi abiri ku rundi ruhande, babagiragaho igitambo gikongorwa n’umuriro+ n’igitambo cy’ibyaha+ n’igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha.+ 40  Ku ruhande rwo hanze, aho umuntu azamukira yinjiriye mu irembo ryo mu majyaruguru hari ameza abiri. No mu rundi ruhande rwo mu ibaraza ry’irembo hari ameza abiri. 41  Hari ameza ane ku ruhande rumwe n’andi ane ku rundi ruhande rw’irembo, yose hamwe ari ameza umunani babagiragaho. 42  Ameza ane yakoreshwaga mu gutegura igitambo gikongorwa n’umuriro yari abajwe mu ibuye. Yari afite uburebure bw’umukono umwe n’igice n’ubugari bw’umukono umwe n’igice n’ubuhagarike bw’umukono umwe. Ni na yo bafashagaho ibikoresho byo kubaga igitambo gikongorwa n’umuriro n’ibindi bitambo. 43  Nanone hari umukaba wo gufashaho ibintu wareshyaga n’ubugari bw’ikiganza, ufashe mu nkuta impande zose; ku meza ni ho barambikaga inyama z’ibitambo.+ 44  Mu rugo rw’imbere, inyuma y’irembo ry’urugo rw’imbere, iruhande rw’irembo ryo mu majyaruguru, hari ibyumba byo kuriramo by’abaririmbyi+ byarebaga mu majyepfo. Mu ruhande rw’irembo ry’iburasirazuba hari ikindi cyumba cyarebaga mu majyaruguru. 45  Nuko arambwira ati “iki cyumba cyo kuriramo kireba mu majyepfo, ni icy’abatambyi bashinzwe kwita ku nzu.+ 46  Naho icyumba cyo kuriramo kireba mu majyaruguru ni icy’abatambyi bashinzwe kwita ku gicaniro.+ Ni bene Sadoki,+ bo mu Balewi, begera Yehova kugira ngo bamukorere.”+ 47  Hanyuma apima urugo rw’imbere. Uburebure bwarwo bwari imikono ijana n’ubugari bwarwo ari imikono ijana, rufite impande enye zingana. Kandi igicaniro cyari imbere y’inzu. 48  Nuko anjyana mu ibaraza ry’inzu,+ maze apima inkingi zo ku ruhande rw’ibaraza, abona imikono itanu ku ruhande rumwe n’imikono itanu ku rundi ruhande. Ubugari bw’irembo bwari imikono itatu ku ruhande rumwe n’imikono itatu ku rundi ruhande. 49  Iryo baraza ryari rifite uburebure bw’imikono makumyabiri n’ubugari bw’imikono cumi n’umwe. Umuntu yarigeragaho azamutse ku madarajya. Kandi iruhande rw’ibikingi by’amarembo hari inkingi imwe mu ruhande rumwe n’indi mu rundi ruhande.+

Ibisobanuro ahagana hasi