Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezekiyeli 37:1-28

37  Ukuboko kwa Yehova kwanjeho+ maze Yehova anjyana ndi mu mwuka we,+ angeza mu kibaya cyuzuyemo amagufwa.+  Anzengurutsa iruhande rwayo maze mbona ari menshi cyane, anyanyagiye muri icyo kibaya kandi yumye cyane.+  Nuko arambwira ati “mwana w’umuntu we, mbese aya magufwa yabasha gusubirana ubuzima?” Ndamusubiza nti “Mwami w’Ikirenga Yehova, ni wowe ubizi.”+  Arongera arambwira ati “hanurira aya magufwa uyabwire uti ‘mwa magufwa yumye mwe, nimwumve ijambo rya Yehova:  “‘Uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira aya magufwa ati “dore ngiye kubashyiramo umwuka maze musubirane ubuzima.+  Ngiye kubateraho imitsi, mbomekeho inyama, mboroseho uruhu, kandi mbashyiremo umwuka musubirane ubuzima.+ Namwe muzamenya ko ndi Yehova.”’”+  Nuko ndahanura nk’uko nari nabitegetswe.+ Mu gihe nahanuraga, humvikana urusaku rw’ibintu bikomangana, amagufwa atangira kwegerana, buri gufwa risanga iryaryo.  Ngiye kubona mbona imitsi iyajeho, n’inyama ziyiyomekaho n’uruhu rurayorosa. Ariko nta mwuka wari uyarimo.  Arongera arambwira ati “hanurira umuyaga. Mwana w’umuntu we, hanurira umuyaga uwubwire uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “wa muyaga we, huha uturutse mu byerekezo bine by’umuyaga, uhuhe kuri aba bantu bishwe+ kugira ngo basubirane ubuzima.”’”+ 10  Nuko ndahanura nk’uko nari nabitegetswe, umwuka ubazamo maze basubirana ubuzima, barahaguruka bahagarara+ ari umutwe munini cyane w’ingabo. 11  Arambwira ati “mwana w’umuntu we, aya magufwa ni ab’inzu ya Isirayeli bose.+ Dore baravuga bati ‘amagufwa yacu yarumye n’ibyiringiro byacu byarayoyotse.+ Twatandukanyijwe n’abandi dusigara twenyine.’ 12  None rero, bahanurire ubabwire uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “mwa bwoko bwanjye mwe, dore ngiye gukingura imva zanyu+ nzibakuremo, mbazane ku butaka bwa Isirayeli.+ 13  Mwa bwoko bwanjye mwe, igihe nzakingura imva zanyu nkazibakuramo, muzamenya ko ndi Yehova.”’+ 14  ‘Nzabashyiramo umwuka wanjye musubirane ubuzima,+ kandi nzabatuza ku butaka bwanyu. Namwe muzamenya ko jyewe Yehova ari jye wabivuze kandi nzabikora,’ ni ko Yehova avuga.”+ 15  Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti 16  “mwana w’umuntu we, fata inkoni+ uyandikeho uti ‘ni iya Yuda, n’iy’Abisirayeli bagenzi be.’+ Ufate n’indi nkoni uyandikeho uti ‘ni iya Yozefu, inkoni ya Efurayimu+ n’iya bagenzi be bose bagize inzu ya Isirayeli.’+ 17  Hanyuma uzegeranye uzigire inkoni imwe, maze babe umwe mu kuboko kwawe.+ 18  Abo mu bwoko bwawe nibakubaza bati ‘mbese ntiwatubwira icyo ibyo bisobanura?’+ 19  Uzabasubize uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “dore ngiye gufata inkoni ya Yozefu iri mu kuboko kwa Efurayimu, na bagenzi be bagize imiryango ya Isirayeli, mbashyire hamwe n’inkoni ya Yuda maze mbahindure inkoni imwe,+ babe umwe mu kuboko kwanjye.”’ 20  Izo nkoni wanditseho zizabe mu kuboko kwawe imbere yabo.+ 21  “Hanyuma uzababwire uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “dore ngiye kuvana Abisirayeli mu mahanga bagiyemo, mbateranyirize hamwe mbavanye hirya no hino, mbazane ku butaka bwabo.+ 22  Nzabahindura ishyanga rimwe mu gihugu+ ku misozi ya Isirayeli, kandi bose bazagira umwami umwe;+ ntibazongera kuba amahanga abiri, kandi ntibazongera gutandukanywa ngo babe ubwami bubiri.+ 23  Ntibazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo biteye ishozi, n’ibintu byabo byangwa urunuka n’ibicumuro byabo byose.+ Nzabakiza ibyaha byose bakoreye aho bari batuye, kandi nzabeza;+ bazaba ubwoko bwanjye kandi nanjye nzaba Imana yabo.+ 24  “‘“Umugaragu wanjye Dawidi azaba umwami wabo,+ kandi bose bazagira umwungeri umwe.+ Bazagendera mu mategeko yanjye,+ bakomeze amabwiriza yanjye+ kandi bayasohoze.+ 25  Bazatura mu gihugu nahaye umugaragu wanjye Yakobo, igihugu ba sokuruza babayemo,+ bakagituramo+ bo n’abana babo n’abana b’abana babo kugeza ibihe bitarondoreka,+ kandi umugaragu wanjye Dawidi azaba umutware wabo kugeza ibihe bitarondoreka.+ 26  “‘“Nzagirana na bo isezerano ry’amahoro,+ kandi isezerano nzagirana na bo rizaba iry’ibihe bitarondoreka.+ Nzabatuza mu gihugu cyabo maze mbagwize,+ kandi nzashyira urusengero rwanjye hagati muri bo kugeza ibihe bitarondoreka.+ 27  Nzababambaho ihema ryanjye+ kandi nzaba Imana yabo, na bo bazaba ubwoko bwanjye.+ 28  Amahanga na yo azamenya ko jyewe Yehova,+ ari jye weza Isirayeli igihe urusengero rwanjye ruzaba hagati muri bo kugeza ibihe bitarondoreka.”’”+

Ibisobanuro ahagana hasi