Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezekiyeli 32:1-32

32  Mu mwaka wa cumi n’ibiri, mu kwezi kwa cumi n’abiri, ku munsi wako wa mbere, ijambo rya Yehova ryongeye kunzaho rigira riti  “mwana w’umuntu we, tera indirimbo y’agahinda uririmbire Farawo umwami wa Egiputa, umubwire uti ‘waracecekeshejwe nubwo wari umeze nk’intare y’umugara ikiri nto mu mahanga.+ “‘Wari umeze nk’igikoko cyo mu nyanja,+ kandi wakomezaga gutera hejuru amazi yo mu migezi yawe, ukomeza gutobesha amazi ibirenge byawe ugahindanya inzuzi.’  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘nzakugabiza iteraniro ry’abantu benshi bagutege urushundura rwanjye,+ maze bagukururire mu muraga wanjye.+  Nzakujugunya imusozi, ngusige ku butaka.+ Nzatuma ibiguruka byose byo mu kirere bikugwaho, kandi nzakugabiza inyamaswa zo ku isi yose zikurye ziguhage.+  Nzanyanyagiza inyama zawe ku misozi, ibisigazwa byawe mbyuzuze mu bibaya.+  Nzatuma igihugu kinywa ibikuvamo, kinywe amaraso yawe+ ari ku misozi, kandi imigezi izuzura ibikuvamo.’  “‘Numara kuzima, nzatwikira ijuru ntume n’inyenyeri zijima. Izuba na ryo nzaritwikiriza ibicu, kandi ukwezi ntikuzamurika.+  Nzatuma ibimurika byo ku ijuru byose byijima bitewe nawe, kandi nzateza umwijima mu gihugu cyawe,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.  “‘Nzarakaza imitima y’abantu bo mu mahanga menshi, igihe nzajyana abantu bawe mu mahanga ari imbohe, nkabajyana mu bihugu utigeze umenya.+ 10  Nzatuma abantu bo mu mahanga menshi bakuka umutima kubera wowe,+ kandi abami babo bazashya ubwoba bahinde umushyitsi kubera wowe, igihe nzazunguriza inkota yanjye mu maso yabo.+ Ku munsi wo kugwa kwawe, bazahinda umushyitsi ubudatuza, buri wese afitiye ubwoba ubugingo bwe.’+ 11  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘inkota y’umwami w’i Babuloni izakugeraho.+ 12  Nzatuma abantu bawe bicwa n’inkota z’abanyambaraga, bose bakaba ari abanyagitugu kuruta abandi bo mu mahanga yose,+ kandi bazanyaga ibyo Egiputa yiratanaga, batsembeho abantu bayo bose.+ 13  Nzarimbura amatungo yayo yose ari iruhande rw’amazi menshi.+ Nta kirenge cy’umuntu wakuwe mu mukungugu kizongera kuyatoba,+ kandi nta kinono cy’itungo kizongera kuyatoba.’ 14  “‘Icyo gihe nzatunganya amazi yayo kandi nzatuma inzuzi zayo zitemba nk’amavuta,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 15  “‘Igihe nzahindura igihugu cya Egiputa umwirare, igihugu kigashiramo ibyari bicyuzuye,+ nkarimbura n’abagituyemo bose, ni bwo bazamenya ko ndi Yehova.+ 16  “‘Iyo ni indirimbo y’agahinda kandi abantu bazayiririmba. Abakobwa b’amahanga bazayiririmba,+ bayiririmbire Egiputa n’abantu bayo,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.” 17  Mu mwaka wa cumi n’ibiri, ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi, ijambo rya Yehova ryongeye kunzaho rigira riti 18  “mwana w’umuntu we, borogera abantu bo muri Egiputa uvuge ko igiye kumanurwa,+ yo n’abakobwa b’amahanga akomeye, bakamanurwa mu gihugu cy’ikuzimu,+ hamwe n’abamanuka bajya muri rwa rwobo.+ 19  “‘Ni nde urusha ubwiza?+ Manuka ugende urambarare hasi hamwe n’abatarakebwe!’+ 20  “‘Bazagwa hagati y’abishwe n’inkota.+ Yagabijwe inkota. Nimumukurubane we n’abantu be bose. 21  “‘Ab’imena mu banyambaraga bazavuganira na we mu mva, hamwe n’abafasha be.+ Bazicishwa inkota, bamanuke+ barambarare hasi nk’abatarakebwe. 22  Aho ni ho Ashuri n’iteraniro ry’abantu bayo bose bari.+ Imva zayo zirayikikije. Bose barishwe, bicishijwe inkota.+ 23  Imva zayo zashyizwe hasi cyane muri rwa rwobo,+ n’iteraniro ry’abantu bayo bakikiza imva yayo; bose barishwe, bicishijwe inkota, kuko bateraga ubwoba mu gihugu cy’abazima. 24  “‘Aho ni ho Elamu+ iri n’abantu bayo bose, bakikije imva yayo; bose barishwe, bicishijwe inkota. Baramanutse bajya mu gihugu cy’ikuzimu badakebwe, kandi ni bo bateraga ubwoba mu gihugu cy’abazima. Bazajyana ikimwaro cyabo hamwe n’abamanuka bajya muri rwa rwobo.+ 25  Bayisasiye uburiri hagati y’abishwe,+ hamwe n’abantu bayo bose. Imva zayo zirayikikije. Bose ni abatarakebwe bishwe n’inkota+ kuko bateraga ubwoba mu gihugu cy’abazima. Bazajyana ikimwaro cyabo hamwe n’abamanuka bajya muri rwa rwobo. Yashyizwe hagati y’abishwe. 26  “‘Aho ni ho Mesheki+ na Tubali+ n’abantu babo bose bari. Imva zayo zirayikikije. Bose ni abatarakebwe basogoswe inkota kuko bateraga ubwoba mu gihugu cy’abazima. 27  Mbese ntibazarambarara hasi hamwe n’abanyambaraga+ baguye mu batarakebwe, bamanutse bajya mu mva, bakamanukana intwaro zabo z’intambara? Bazisegura inkota zabo kandi ibyaha byabo bizaba ku magufwa yabo,+ kuko abo banyambaraga bateraga ubwoba mu gihugu cy’abazima.+ 28  Naho wowe uzavunagurirwa hagati y’abatarakebwe, urambarare hasi hamwe n’abicishijwe inkota. 29  “‘Aho ni ho Edomu+ n’abami bayo n’abatware bayo bose bari. Bashyizwe hamwe n’abicishijwe inkota+ nubwo bari bakiri abanyambaraga; bazarambarara hasi hamwe n’abatarakebwe+ n’abamanuka bajya muri rwa rwobo. 30  “‘Aho ni ho ibikomangoma byo mu majyaruguru byose biri n’Abanyasidoni+ bose, bamanukanye ikimwaro hamwe n’abishwe, nubwo bateraga ubwoba bitewe n’uko bari abanyambaraga. Bazarambarara hasi badakebwe hamwe n’abicishijwe inkota, kandi bazajyana ikimwaro cyabo hamwe n’abamanuka bajya muri rwa rwobo.+ 31  “‘Ngabo abo Farawo azabona, kandi rwose azahumurizwa ku bw’abantu be bose.+ Farawo n’ingabo ze zose bazicishwa inkota,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 32  “‘Farawo n’abantu be bose bazarambarara hasi hagati y’abatarakebwe, hamwe n’abicishijwe inkota, kubera ko yateraga ubwoba mu gihugu cy’abazima,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”

Ibisobanuro ahagana hasi