Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezekiyeli 30:1-26

30  Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti  “mwana w’umuntu we, hanura maze uvuge+ uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “nimuboroge muvuga muti ‘mbega umunsi!’+  Umunsi uregereje; ni koko, umunsi wa Yehova uregereje.+ Uzaba ari umunsi w’ibicu;+ igihe cyagenwe cy’amahanga kizaba kigeze.+  Inkota izatera muri Egiputa+ kandi Etiyopiya izagira imibabaro myinshi igihe abishwe bazagwa muri Egiputa, abantu bagasahura ubutunzi bwayo n’imfatiro zayo zigasenywa.+  Etiyopiya+ na Puti+ na Ludi n’imbaga y’abantu b’amoko menshi+ na Kubi n’abo mu gihugu cy’isezerano, bazicwa n’inkota bagwe hamwe na bo.”’+  “Uku ni ko Yehova avuga ati ‘abashyigikira Egiputa na bo bazagwa, kandi imbaraga yiratanaga zizayoyoka.’+ “‘Bazayigwamo bishwe n’inkota uhereye i Migidoli+ ukageza i Siyene,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.  ‘Egiputa izahinduka umwirare hagati y’ibihugu byahindutse amatongo, kandi imigi yayo izaba hagati y’imigi yahindutse amatongo.+  Bazamenya ko ndi Yehova igihe nzakongeza umuriro muri Egiputa, n’abayifashaga bose bakarimbuka.+  Kuri uwo munsi, intumwa zizava imbere yanjye zijyanywe n’amato, zijye guhindisha umushyitsi Etiyopiya yiyiringira.+ Izagira imibabaro myinshi ku munsi w’ibyago bya Egiputa, kuko uzaza nta kabuza.’+ 10  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘nzatuma imbaga y’Abanyegiputa ishiraho, imazwe n’ukuboko kwa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni.+ 11  We n’abantu be bazaba bari kumwe na we b’abanyagitugu kurusha abandi bo mu mahanga yose,+ bazaza bazanywe no kurimbura icyo gihugu. Bazabangurira Egiputa inkota, buzuze igihugu abishwe.+ 12  Nzakamya imigende ya Nili,+ kandi nzagurisha igihugu mu maboko y’abantu babi.+ Nzatuma abanyamahanga bahindura igihugu umusaka gishiremo ibyari bicyuzuye.+ Jyewe Yehova ni jye ubivuze.’+ 13  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘nanone nzarimbura ibigirwamana byabo biteye ishozi,+ mare i Nofu+ imana zaho zitagira umumaro. Ntihazongera kubaho umutware wo mu gihugu cya Egiputa, kandi nzateza ubwoba igihugu cya Egiputa.+ 14  Patirosi+ nzayihindura amatongo, nkongeze umuriro i Sowani,+ nsohoreze urubanza muri No.+ 15  Nzasuka uburakari bwanjye+ ku gihome cya Egiputa ari cyo Sini, kandi nzarimbura abantu bo muri No.+ 16  Nzakongeza umuriro muri Egiputa. Sini izagira imibabaro myinshi, naho No ifatwe iciwemo ibyuho; Nofu yo izigabizwa n’abanzi ku manywa y’ihangu! 17  Abasore bo muri Oni+ n’i Pibeseti bazicishwa inkota, n’abantu bo mu migi bajyanwe mu bunyage. 18  Muri Tahapanesi+ umunsi uzijima igihe nzavuna imigogo ya Egiputa.+ Imbaraga yiratanaga zizayoyoka.+ Ibicu bizayitwikira,+ kandi abo mu migi iyikikije bazajyanwa mu bunyage.+ 19  Nzasohoreza urubanza kuri Egiputa,+ kandi bazamenya ko ndi Yehova.’” 20  Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa karindwi, ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti 21  “mwana w’umuntu we, nzavuna ukuboko kwa Farawo umwami wa Egiputa,+ kandi ntikuzigera gupfukwa, habe no guhambirizwa igitambaro+ ngo gukire maze kugire imbaraga zo gufata inkota.” 22  “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati ‘dore ngiye guhagurukira Farawo umwami wa Egiputa+ mvune amaboko ye,+ ugukomeye n’ukwavunitse,+ kandi nzatuma inkota iri mu kuboko kwe igwa hasi.+ 23  Nzatatanyiriza Abanyegiputa mu mahanga, mbakwirakwize mu bihugu.+ 24  Nzakomeza amaboko y’umwami w’i Babuloni,+ nshyire inkota yanjye mu kuboko kwe,+ kandi nzavuna amaboko ya Farawo maze aborogere cyane imbere ye nk’uwakomerekejwe uruguma rwica.+ 25  Nzakomeza amaboko y’umwami w’i Babuloni kandi amaboko ya Farawo azatentebuka. Na bo bazamenya ko ndi Yehova igihe nzashyira inkota yanjye mu kuboko k’umwami w’i Babuloni, maze akayibangurira igihugu cya Egiputa.+ 26  Nzatatanyiriza Abanyegiputa mu mahanga,+ mbakwirakwize mu bihugu, kandi bazamenya ko ndi Yehova.’”

Ibisobanuro ahagana hasi