Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezekiyeli 29:1-21

29  Mu mwaka wa cumi, mu kwezi kwa cumi, ku munsi wako wa cumi n’ibiri, ijambo rya Yehova ryanjeho rigira riti  “mwana w’umuntu we, erekeza amaso yawe kuri Farawo umwami wa Egiputa+ maze umuhanurire, uhanurire na Egiputa yose.+  Uvuge uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “yewe Farawo mwami wa Egiputa we,+ ubu ngiye kuguhagurukira wowe gikoko kinini+ cyo mu nyanja kiryamye mu migende yacyo ya Nili,+ cyavuze kiti ‘uruzi rwanjye rwa Nili, ni urwanjye, ni jye ubwanjye warwiremeye.’+  Nzagushyira indobo mu nzasaya+ ntume amafi yo mu migende yawe ya Nili yomatana n’amagaragamba yawe, maze nkuzamure nkuvane mu migende yawe ya Nili n’amafi yose yo mu migende yawe ya Nili yomatanye n’amagaragamba yawe.  Nzaguta mu butayu wowe n’amafi yose yo mu migende yawe ya Nili.+ Uzagwa ku butaka+ kandi ntuzarundarundwa, habe no kwegeranywa. Nzakugabiza inyamaswa zo ku isi n’ibisiga byo mu kirere bikurye.+  Abaturage bo muri Egiputa bose bazamenya ko ndi Yehova,+ kuko ab’inzu ya Isirayeli bakwishingikirijeho ukababera nk’urubingo.+  Igihe bagufataga mu ntoki waravunitse+ utuma badandabirana, maze ubasatura intugu. Bakwishingikirijeho uravunika,+ utuma ibiyunguyungu byabo bijegajega.”+  “‘Ni cyo gituma Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati “ngiye kuguteza inkota+ nkumaremo umuntu wese wakuwe mu mukungugu n’icyitwa itungo cyose.+  Igihugu cya Egiputa cyose kizahinduka umwirare, gihinduke amatongo,+ kandi bazamenya ko ndi Yehova, kuko wavuze uti ‘uruzi rwa Nili ni urwanjye, ni jye ubwanjye warwiremeye.’+ 10  Ni cyo gituma ngiye kuguhagurukira wowe n’imigende yawe ya Nili,+ kandi igihugu cya Egiputa nzagihindura umwirare, cyumagare kandi gihinduke amatongo+ uhereye i Migidoli+ ukageza i Siyene+ no ku rugabano rwa Etiyopiya. 11  Nta muntu wakuwe mu mukungugu+ cyangwa amatungo bizakinyuramo,+ kandi kizamara imyaka mirongo ine kidatuwe.+ 12  Igihugu cya Egiputa nzagihindura umwirare hagati y’ibihugu byahindutse amatongo;+ kandi imigi yacyo izamara imyaka mirongo ine yarahindutse umwirare hagati y’imigi yahinduwe umusaka.+ Nzatatanyiriza Abanyegiputa mu mahanga, mbakwirakwize mu bihugu.”+ 13  “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “iyo myaka mirongo ine nishira,+ nzakoranya Abanyegiputa mbavane mu mahanga bazaba baratatanyirijwemo.+ 14  Nzagarura Abanyegiputa bajyanywe ari imbohe, mbagarure mu gihugu cyabo kavukire cya Patirosi,+ maze nibahagera babe ubwami bworoheje. 15  Egiputa izaba ubwami bworoheje buri hasi y’ubundi bwami, kandi ntizongera kwishyira hejuru y’andi mahanga;+ nzabatubya cyane ku buryo batazongera gutegeka andi mahanga.+ 16  Ab’inzu ya Isirayeli ntibazongera kuyiringira,+ ngo bayikurikire maze bitume icyaha cyabo cyibukwa,+ kandi bazamenya ko ndi Umwami w’Ikirenga Yehova.”’” 17  Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi, mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa mbere, ijambo rya Yehova ryanjeho rigira riti 18  “mwana w’umuntu we, Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni yakoresheje ingabo ze asohoza umurimo ukomeye wo kurwanya Tiro.+ Umutwe wose wameze uruhara, n’urutugu rwose rurakoboka.+ Ariko we n’ingabo ze nta bihembo+ babonye muri Tiro ku bw’umurimo yakoze wo kuyirwanya. 19  “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati ‘ngiye kugabiza Nebukadinezari umwami w’i Babuloni igihugu cya Egiputa;+ azatwara ubutunzi bwacyo akivanemo iminyago myinshi kandi agisahure cyane.+ Ni cyo kizaba ibihembo by’ingabo ze.’ 20  “‘Namuhaye igihugu cya Egiputa ho ingororano y’ibyo yakoze arwanya Tiro kuko ari jye bakoreraga,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 21  “Kuri uwo munsi nzamereza ab’inzu ya Isirayeli ihembe+ kandi nzaguha uburyo bwo kubumburira akanwa hagati muri bo;+ na bo bazamenya ko ndi Yehova.”

Ibisobanuro ahagana hasi