Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezekiyeli 27:1-36

27  Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti  “none rero mwana w’umuntu, tera indirimbo y’agahinda+ uririmbire Tiro,  ubwire Tiro uti “‘Yewe utuye mu marembo y’inyanja,+ wa mucuruzikazi we uhahirana n’abantu bo mu birwa byinshi,+ Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “yewe Tiro we, waravuze uti ‘ndi mwiza bihebuje.’+  Uturere twawe turi mu nyanja rwagati+ kandi abubatsi bawe batumye ugira ubwiza buhebuje.+  Imbaho zawe zose zabajwe mu biti by’imiberoshi y’i Seniri,+ inkingi yawe ibazwa mu isederi yo muri Libani.+  Ingashya zawe zabajwe mu biti by’inganzamarumbo by’i Bashani. Umutwe wawe w’imbere wakozwe mu biti by’umuzonobari byo mu birwa bya Kitimu,+ bitatsweho amahembe y’inzovu.  Umwenda wakuyoboraga waboshywe mu budodo bwiza bw’amabara atandukanye bwo muri Egiputa.+ Watwikirijwe imyenda iboshywe mu budodo bw’ubururu+ n’ubwoya buteye ibara ry’isine+ bwo mu birwa bya Elisha.+  “‘“Abaturage b’i Sidoni+ n’abo muri Aruvadi+ ni bo bakuvugamiraga. Tiro we, abahanga bawe+ bari muri wowe; ni bo bari aberekeza bawe.+  Ndetse n’abakuru b’i Gebali+ n’abahanga baho bari muri wowe, ni bo bari abahomyi bawe.+ Amato yose yo mu nyanja n’abasare bayo bari muri wowe, kugira ngo mugurane ibicuruzwa. 10  Abaperesi+ n’ab’i Ludimu+ n’ab’i Puti+ bari mu ngabo zawe, ari abarwanyi bawe. Bakumanikagaho ingabo n’ingofero.+ Ni bo batumaga ugira ubwiza buhebuje. 11  Abo muri Aruvadi+ bari mu ngabo zawe, bari mu mpande zose hejuru y’inkuta zawe, kandi abagabo b’intwari ni bo bari mu minara yawe. Bamanikaga ingabo zabo mu mpande zose ku nkuta zawe.+ Ni bo batumaga ugira ubwiza buhebuje. 12  “‘“Wahahiranaga n’ab’i Tarushishi+ bitewe n’ibintu byinshi by’agaciro by’ubwoko bwose,+ kuko ibintu byo mu bubiko bwawe wabiguranaga ifeza yabo n’ubutare n’itini n’icyuma cy’isasu.+ 13  Wahahiranaga n’ab’i Yavani+ n’i Tubali+ n’i Mesheki.+ Ibicuruzwa byawe wabiguranaga ubugingo bw’abantu+ n’ibindi bintu bikozwe mu muringa. 14  Ab’inzu ya Togaruma+ bakuzaniraga amafarashi n’inyumbu n’amafarashi y’intambara, ukabaha ibintu byo mu bubiko bwawe. 15  Wahahiranaga n’ab’i Dedani+ kandi ibirwa byinshi byaragucururizaga. Baguhaga impano z’amahembe y’inzovu+ n’imbaho z’agaciro kenshi zirabura. 16  Wahahiranaga n’abo muri Edomu bitewe n’ibintu byinshi wakoraga. Bakuzaniraga amabuye y’agaciro ya nofeki+ n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’imyenda y’amabara anyuranye, n’imyenda y’ubudodo bwiza, n’amabuye ya marijani na odemu, nawe ukabaha ibintu byo mu bubiko bwawe. 17  “‘“Wahahiranaga n’abo mu Buyuda na Isirayeli. Ibicuruzwa byawe wabiguranaga+ ingano+ z’i Miniti+ n’ibiribwa byihariye n’ubuki+ n’amavuta n’umuti womora.+ 18  “‘“Wahahiranaga n’ab’i Damasiko+ bitewe n’ibintu byinshi wakoraga. Kubera ibintu byawe byinshi by’agaciro, bakuzaniraga divayi+ y’i Heluboni n’ubwoya bw’ibihogo byerurutse. 19  Ab’i Vedani n’i Yavani muri Uzali bakuzaniraga ibicuruzwa byabo nawe ukabaha ibintu byo mu bubiko bwawe. Ibicuruzwa byawe wabiguranaga ibintu bicuzwe mu butare, na kesiya n’urubingo ruhumura neza.+ 20  Wahahiranaga n’ab’i Dedani+ bakuzaniraga imyenda itegurwa ku mafarashi. 21  Abarabu+ n’abatware bose b’i Kedari+ baragucururizaga. Bagucururizaga amasekurume y’intama akiri mato n’amapfizi y’intama n’amasekurume y’ihene.+ 22  Wahahiranaga n’ab’i Sheba+ n’i Rama.+ Ibintu byo mu bubiko bwawe wabiguranaga imibavu myiza cyane y’ubwoko bwose n’amabuye y’agaciro y’ubwoko bwose na zahabu.+ 23  Ab’i Harani+ n’i Kane no muri Edeni,+ abacuruzi b’i Sheba+ no muri Ashuri+ n’i Kilimadi, mwarahahiranaga. 24  Bakuzaniraga imyenda y’akataraboneka n’imyitero y’ubururu n’imyenda y’amabara atandukanye n’amatapi y’amabara abiri n’imigozi iboheranyije kandi ikomeye cyane, bakabikuzanira mu isoko ryawe. 25  “‘“Amato y’i Tarushishi+ ni yo yatwaraga ibicuruzwa byawe, maze ugira ubutunzi bwinshi n’icyubahiro mu nyanja rwagati.+ 26  “‘“Abakuvugamaga bakugejeje mu mazi magari+ maze umuyaga w’iburasirazuba ukumenera mu nyanja rwagati.+ 27  Ibintu byawe by’agaciro n’ibyo mu bubiko bwawe+ n’ibicuruzwa byawe+ n’abasare bawe n’aberekeza bawe+ n’abahomyi bawe+ n’abo mwaguranaga ibicuruzwa byawe n’abarwanyi bawe bose+ bo muri wowe no mu mbaga y’abantu bawe bose, bari hagati muri wowe, bazarohama mu nyanja rwagati ku munsi wo kugwa kwawe.+ 28  “‘“Induru yo kuboroga kw’abasare bawe izatigisa inkombe.+ 29  Abashinzwe kuvugama bose n’abasare n’aberekeza bo mu nyanja bose, bazava mu mato yabo bahagarare imusozi.+ 30  Bazumvikanisha ijwi ryabo bakuririra bacure umuborogo.+ Bazitera umukungugu ku mutwe+ kandi bigaragure mu ivu.+ 31  Baziharanguza umusatsi bakwiraburira,+ bambare ibigunira,+ bakuririre bafite intimba ku mutima+ kandi bakuborogere cyane. 32  Bazakuborogera baririmbe indirimbo y’agahinda,+ bagira bati “‘“‘Ni nde umeze nka Tiro+ yacecekesherejwe mu nyanja rwagati?+ 33  Iyo ibintu byo mu bubiko bwawe+ byavaga mu nyanja,+ byahazaga abantu bo mu mahanga menshi.+ Ibintu byawe byinshi by’agaciro kenshi n’ibicuruzwa byawe byakungahaje abami bo mu isi.+ 34  None ubu wamenaguriwe mu nyanja ngari, urokera imuhengeri.+ Naho ibicuruzwa byawe n’imbaga y’abantu bawe bose+ baguye muri wowe. 35  Abatuye mu birwa bose+ bazakwitegereza batangaye, kandi abami babo bazashya ubwoba batengurwe,+ mu maso habo hasuherwe.+ 36  Abacuruzi bo mu mahanga bazagukubitira ikivugirizo.+ Uzahinduka igiteye ubwoba kandi ntuzongera kubaho kugeza ibihe bitarondoreka.’”’”+

Ibisobanuro ahagana hasi