Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezekiyeli 25:1-17

25  Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti  “mwana w’umuntu we, erekeza amaso ku Bamoni ubahanurire.+  Ubwire Abamoni uti ‘nimwumve ijambo ry’Umwami w’Ikirenga Yehova. Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “kubera ko mwavuze ngo awa!, mwishimira ko urusengero rwanjye rwahumanyijwe, mukishimira ko igihugu cya Isirayeli cyahinduwe amatongo kandi mukishima hejuru ab’inzu ya Yuda kuko bajyanywe mu bunyage,+  nanjye ngiye kubagabiza ab’Iburasirazuba babigarurire.+ Bazabubakaho inkuta kandi bababambemo amahema yabo. Bazarya imbuto zanyu banywe n’amata yanyu.+  Raba+ nzayihindura urwuri rw’ingamiya n’igihugu cy’Abamoni ngihindure ibuga ry’imikumbi;+ namwe muzamenya ko ndi Yehova.”’”+  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘kubera ko mwakomye mu mashyi+ kandi mugacinya akadiho, mukishima hejuru igihugu cya Isirayeli n’agasuzuguro kose mu mutima wanyu,+  dore ngiye kubabangurira ukuboko+ mbagabize amahanga abanyage. Nzabakura mu bantu bo mu mahanga kandi nzabarimbura mbakure mu bihugu.+ Nzabatsembaho,+ namwe muzamenya ko ndi Yehova.’  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘kubera ko Mowabu+ na Seyiri+ bavuze bati “dore ab’inzu ya Yuda ni kimwe n’andi mahanga yose,”+  nanjye ngiye guca icyuho mu migi yo mu ibanga ry’umusozi w’i Mowabu, imigi iri ku rugabano rwayo, ihesha igihugu ubwiza, ari yo Beti-Yeshimoti,+ Bayali-Meyoni+ na Kiriyatayimu,+ 10  nyigabize ab’Iburasirazuba+ bayigarurire, bigarurire n’Abamoni,+ kugira ngo Abamoni batazongera kwibukwa+ mu mahanga. 11  Ab’i Mowabu nzabasohorezaho urubanza rwanjye,+ na bo bazamenya ko ndi Yehova.’+ 12  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘kubera ko Abedomu bihimuye ku b’inzu ya Yuda, bagakomeza kubakorera ibibi bikabije babihimuraho,+ 13  ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati “nzabangurira Edomu+ ukuboko nyitsembemo abantu n’amatungo,+ nyihindure amatongo kuva i Temani+ kugeza i Dedani.+ Bazicishwa inkota. 14  ‘Nzahora Abedomu nkoresheje ukuboko k’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli;+ buzasohoreza umujinya wanjye n’uburakari bwanjye ku Bedomu, na bo bazamenya guhora kwanjye,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”’ 15  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘kubera ko Abafilisitiya bihoreye+ kandi bagakomeza kwihorera bafite agasuzuguro mu mutima wabo kugira ngo barimbure+ bafite urwango rudashira,+ 16  ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati “ngiye kubangurira Abafilisitiya ukuboko,+ kandi nzatsembaho Abakereti+ ndimbure n’abasigaye bo ku nkombe y’inyanja.+ 17  Nzakorera hagati yabo ibikorwa bikomeye byo guhora, mbacyahe ndakaye cyane;+ na bo bazamenya ko ndi Yehova, igihe nzabahora.”’”+

Ibisobanuro ahagana hasi