Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezekiyeli 24:1-27

24  Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho mu mwaka wa cyenda, mu kwezi kwa cumi, ku munsi wako wa cumi rigira riti  “mwana w’umuntu we, andika uyu munsi, uyu munsi wa none. Umwami w’i Babuloni yateye Yerusalemu kuri uyu munsi wa none.+  Cira umugani ab’inzu y’ibyigomeke,+ ubabwire uti “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “shyira inkono y’umunwa munini ku ziko; yishyireho maze usukemo amazi.+  Shyiramo inyama,+ inyama nziza zo ku itako n’izo ku rushyi rw’ukuboko, wuzuzemo n’amagufwa y’indobanure.  Fata intama y’indobanure,+ ushyire inkwi munsi y’inkono. Canira izo nyama, uzitekane n’amagufwa ayirimo.”’”+  “None rero, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘umugi wuzuyemo ibikorwa byo kuvusha amaraso+ uzabona ishyano; ni wo nkono y’umunwa munini irimo umugese, kandi umugese wayo ntiwigeze uyivamo! Uyaruremo inyama imwe imwe;+ ntuzikorere ubufindo.+  Amaraso wavushije ari muri wo.+ Wayasutse ku rutare rwanamye, aho kuyasuka hasi ngo uyatwikirize umukungugu.+  Nayashyize ku rutare rwanamye kugira ngo adatwikirwa,+ ngamije kubyutsa uburakari bwanjye ngo mporere+ amaraso wavushije.’  “Ni cyo gituma Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati ‘umugi wuzuyemo ibikorwa byo kuvusha amaraso uzabona ishyano!+ Nanjye ubwanjye nzatuma ikirundo cy’inkwi kiba kinini.+ 10  Ongera inkwi zibe nyinshi, ukongeze umuriro maze ucanire inyama zishye neza. Vanamo umufa maze ureke amagufwa ashyuhe cyane. 11  Yirekere ku makara irimo ubusa kugira ngo ishyuhe maze umuringa wayo ushyuhe cyane, umwanda wayo uyishongeremo+ n’umugese wayo uyishiremo.+ 12  Mbega umuruho! Irakuruhiriza ubusa, umugese wayo mwinshi ntuyishiramo.+ Muyijugunyane n’umugese wayo mu muriro!’ 13  “‘Ibikorwa byawe by’umwanda byagaragayemo ubwiyandarike.+ Ni yo mpamvu nagusukuye ariko umwanda wawe ntiwagushiramo.+ Ntuzacya kugeza igihe nzakumariraho uburakari bwanjye.+ 14  Jyewe Yehova ni jye wabivuze.+ Bizasohora+ kandi ni jye uzabikora. Sinzabyirengagiza+ cyangwa ngo ngire impuhwe,+ habe no kubyicuza.+ Bazagucira urubanza bakurikije inzira zawe n’imigenzereze yawe,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.” 15  Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti 16  “mwana w’umuntu we, dore ngiye gukubita rimwe gusa+ nkwake icyo amaso yawe yishimira;+ ntuzikubite mu gituza, ntuzaboroge cyangwa ngo usuke amarira.+ 17  Uzanihe bucece, kuko utagomba kuborogera abapfuye.+ Uzambare igitambaro cyawe cyo ku mutwe,+ wambare n’inkweto zawe.+ Ntuzatwikire ubwanwa bwo hejuru y’umunwa,+ kandi ntuzarye ibyokurya abantu bazakuzanira.”+ 18  Nuko mu gitondo mvugana n’abantu, maze nimugoroba umugore wanjye arapfa. Bukeye mu gitondo mbigenza nk’uko nari nabitegetswe. 19  Hanyuma abantu barambwira bati “mbese ntiwatubwira icyo ibyo bintu ukora biturebaho?”+ 20  Nuko ndababwira nti “ijambo rya Yehova ryanjeho rigira riti 21  ‘bwira ab’inzu ya Isirayeli uti “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘ngiye guhumanya urusengero rwanjye+ mwiratana,+ n’ibyo amaso yanyu yishimira,+ n’ibyo ubugingo bwanyu bugirira impuhwe, kandi abahungu banyu n’abakobwa banyu mwasize inyuma bazicishwa inkota.+ 22  Muzabigenze nk’uko Ezekiyeli yabigenje. Ntimuzatwikire ubwanwa bwo hejuru y’umunwa,+ kandi ntimuzarye ibyokurya abantu bazabazanira.+ 23  Muzambare ibitambaro byanyu byo ku mutwe mwambare n’inkweto zanyu. Ntimuzikubite mu gituza cyangwa ngo murire.+ Muzaborera mu byaha byanyu,+ kandi mwese muzaboroga.+ 24  Ezekiyeli yababereye ikimenyetso;+ ibyo yakoze byose namwe muzabe ari byo mukora. Nibisohora,+ ni bwo muzamenya ko ndi Yehova Umwami w’Ikirenga.’”’”+ 25  “None se mwana w’umuntu we, umunsi nzabanyaga igihome cyabo, ari cyo kintu cyiza bishimiraga, icyo amaso yabo yishimiraga+ n’ubugingo bwabo bukacyifuza, ari bo bahungu babo n’abakobwa babo,+ 26  si bwo uwarokotse azaza aho uri aje kukubwira inkuru?+ 27  Kuri uwo munsi, uzabumburira umunwa uwarokotse+ maze uvuge, kandi ntuzongera guceceka ukundi;+ uzababera ikimenyetso,+ na bo bazamenya ko ndi Yehova.”+

Ibisobanuro ahagana hasi