Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezekiyeli 19:1-14

19  “None rero, tera indirimbo y’agahinda+ uririmbire abatware ba Isirayeli,+  uti ‘nyoko yari iki? Yari intare y’ingore hagati y’izindi ntare.+ Yaryamaga hagati y’intare z’umugara zikiri nto, akarera ibyana bye.  “‘Nuko arera kimwe mu byana bye kirakura,+ gihinduka intare y’umugara ikiri nto, itangira kwitoza gutanyagura umuhigo,+ ndetse ikarya n’abantu.  Amahanga yakomeje kumva ibyayo, maze ifatirwa mu rwobo yayiteze, hanyuma ayikuruza inkonzo ayijyana mu gihugu cya Egiputa.+  “‘Imaze kubona ko yategerereje ubusa n’icyizere cyayo cyarayoyotse, ifata ikindi cyana mu byana byayo,+ ikirekura kimaze kumera umugara.  Nuko gitangira kujya kigendagenda hagati y’izindi ntare. Cyahindutse intare y’umugara, amaherezo kimenya gutanyagura umuhigo,+ ndetse kikarya n’abantu.+  Hanyuma kimenya iminara abantu bari batuyemo, kiyogoza imigi yabo+ ku buryo igihugu cyahindutse amatongo kandi kikuzura urusaku rwo gutontoma kwacyo.+  Nuko amahanga yose yari agikikije agitera aturutse mu ntara zayo arakirwanya,+ agitega urushundura rwayo+ maze gifatirwa mu rwobo rwayo.+  Hanyuma agishyira mu rudandi, agikuruza inkonzo agishyira umwami w’i Babuloni.+ Ayo mahanga yagitwaye mu rushundura rw’abahigi kugira ngo urusaku rwacyo rutazongera kumvikana ukundi ku misozi ya Isirayeli.+ 10  “‘Nyoko+ yari ameze nk’umuzabibu mu maraso yawe,+ umuzabibu watewe iruhande rw’amazi. Yeze imbuto kandi agira amashami menshi kuko yari afite amazi menshi.+ 11  Nuko ayo mashami amubera inkoni zikomeye cyane zikwiriye abatware.+ Amaherezo uwo muzabibu waje kuba muremure, amashami yawo asumba ibindi biti biwukikije, nuko uragaragara bitewe n’uburebure bwawo n’amashami yawo menshi.+ 12  Ariko amaherezo waje kuranduranwa uburakari+ uturwa hasi, maze umuyaga w’iburasirazuba wumisha imbuto zawo.+ Inkoni yawo ikomeye yarahwanyuwe iruma,+ maze ikongorwa n’umuriro.+ 13  None ubu watewe mu butayu,+ mu gihugu kitagira amazi, cyakakaye.+ 14  Nuko umuriro uturuka mu nkoni yawo+ ukongora imishibu yawo n’imbuto zawo, ntiwongera kubonekaho inkoni ikomeye, mbese ntiwongera kubonekaho inkoni y’ubutware.+ “‘Iyo ni indirimbo y’agahinda kandi izakomeza kuba indirimbo y’agahinda.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi