Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Ezekiyeli 1:1-28

1  Mu mwaka wa mirongo itatu, mu kwezi kwa kane, ku munsi wako wa gatanu, igihe nari mu bajyanywe mu bunyage,+ hafi y’uruzi rwa Kebari,+ ijuru ryarakingutse+ ntangira kubona ibyo Imana yanyerekaga mu iyerekwa.+  Ku munsi wa gatanu w’uko kwezi, hari mu mwaka wa gatanu uhereye igihe umwami Yehoyakini+ yajyaniwe mu bunyage,  ijambo rya Yehova ryaje+ kuri Ezekiyeli+ mwene Buzi umutambyi, ubwo yari mu gihugu cy’Abakaludaya+ ku ruzi rwa Kebari. Akiri aho, ukuboko kwa Yehova kumuzaho.+  Nuko ngiye kubona, mbona umuyaga ukaze+ uturutse mu majyaruguru, mbona n’igicu kinini+ n’umuriro wateraga ibishashi.+ Icyo gicu cyari kigoswe n’umucyo mwinshi impande zose kandi cyarimo icyasaga na zahabu ivanze n’ifeza, gituruka mu muriro.+  Muri uwo muriro rwagati haturukagamo ibyasaga n’ibizima bine,+ kandi dore uko byari bimeze: byari bifite ishusho y’umuntu.  Buri kizima cyari gifite mu maso hane,+ gifite n’amababa ane.+  Ibirenge byabyo byari bigororotse kandi mu bworo bw’ibirenge byabyo hari hameze nko mu rwara rw’inyana,+ byarabagiranaga nk’umuringa usennye.+  Munsi y’amababa yabyo, mu mpande zabyo uko ari enye,+ hari amaboko nk’ay’umuntu, kandi byose uko ari bine byari bifite mu maso habyo n’amababa yabyo.+  Amababa yabyo, rimwe ryari rifatanye n’irindi. Iyo byagendaga ntibyahindukiraga; buri kizima cyagendaga kidakebakeba.+ 10  Naho ku birebana no mu maso habyo, byose uko ari bine byari bifite mu maso nk’ah’umuntu,+ bifite mu maso nk’ah’intare+ mu ruhande rw’iburyo;+ byose uko ari bine byari bifite mu maso nk’ah’ikimasa+ mu ruhande rw’ibumoso,+ kandi byose uko ari bine byari bifite mu maso nk’aha kagoma.+ 11  Uko ni ko mu maso habyo hari hameze. Amababa yabyo+ yari arambuye areba hejuru. Buri kizima cyari gifite amababa abiri, rimwe rifatanye n’irindi, andi abiri agatwikira umubiri wabyo.+ 12  Iyo byagendaga, buri kizima cyagendaga kidakebakeba.+ Aho umwuka wabyerekezaga ni ho byajyaga.+ Kandi iyo byagendaga ntibyahindukiraga.+ 13  Dore uko ibyo bizima byari bimeze: byasaga n’amakara yaka.+ Hari ikintu kimeze nk’imuri+ cyikozaga hirya no hino hagati y’ibyo bizima, kandi umuriro warakaga cyane, muri uwo muriro hagaturukamo imirabyo.+ 14  Ibyo bizima byikozaga hirya no hino bimeze nk’umurabyo.+ 15  Nakomeje kwitegereza ibyo bizima, ngiye kubona mbona uruziga rumwe ku butaka iruhande rw’ibyo bizima,+ hafi yo mu maso hane ha buri kizima.+ 16  Naho ku birebana n’uko izo nziga+ zasaga n’imiterere yazo, zabengeranaga nk’ibuye rya kirusolito;+ kandi zose uko ari enye zari zimeze kimwe. Urebye imiterere yazo, ni nk’aho uruziga rumwe rwinjiraga mu rundi.+ 17  Iyo zagendaga, zagendaga zerekeye mu mpande zazo uko ari enye;+ ntizahindukiraga.+ 18  Amagurudumu yazo yari maremare biteye ubwoba, kandi ayo magurudumu yari yuzuye amaso impande zose uko ari enye.+ 19  Iyo ibyo bizima byagendaga, izo nziga zabigendaga iruhande, kandi iyo ibyo bizima byazamurwaga bikava ku butaka, izo nziga na zo zarazamurwaga.+ 20  Aho umwuka wabyerekezaga ni ho byajyaga, kuko ari ho umwuka washakaga kujya; kandi inziga zarazamurwaga zikagenda iruhande rwabyo kuko umwuka w’ibyo bizima wari mu nziga. 21  Iyo byagendaga na zo zajyanaga na byo, byahagarara na zo zigahagarara. Iyo byazamurwaga biva ku butaka inziga na zo zarazamurwaga zikagenda iruhande rwabyo, kuko umwuka w’ibyo bizima wari mu nziga.+ 22  Hejuru ku mitwe y’ibyo bizima hari ikimeze nk’isanzure+ risa n’urubura rubengerana mu buryo buteye ubwoba, risanzuye ku mitwe yabyo hejuru.+ 23  Munsi y’iryo sanzure, amababa yabyo yari agororotse rimwe rikora ku rindi. Buri kizima cyari gifite amababa abiri atwikiriye mu ruhande rumwe, kikagira andi abiri atwikiriye imibiri yabyo mu rundi ruhande. 24  Iyo byagendaga, numvaga urusaku rw’amababa yabyo, urusaku rumeze nk’urw’amazi menshi,+ rumeze nk’urw’Ishoborabyose, urusaku nk’urw’umuvurungano,+ nk’urw’ingabo nyinshi zikambitse.+ Iyo byahagararaga, byamanuraga amababa yabyo. 25  Nuko humvikana ijwi hejuru y’isanzure ryari hejuru y’imitwe yabyo. (Iyo byahagararaga, byamanuraga amababa yabyo.) 26  Hejuru y’isanzure ryari hejuru y’imitwe yabyo, hari ikimeze nk’ibuye rya safiro,+ kimeze nk’intebe y’ubwami.+ Kuri icyo kimeze nk’intebe y’ubwami, hejuru hari hicaye igisa n’umuntu.+ 27  Nuko ngiye kubona mbona icyo gisa n’umuntu kiri mu ikuzo ribengerana nka zahabu ivanze n’ifeza,+ risa n’ibirimi by’umuriro, kandi rikigose impande zose.+ Kuva mu rukenyerero ugasubiza haruguru no kuva mu rukenyerero ugana hepfo, nabonye ikintu kimeze nk’umuriro. Yari agoswe n’umucyo mwinshi. 28  Hari ikimeze nk’umuheto+ uboneka mu gicu ku munsi w’imvura. Uko ni ko umucyo nabonye impande zose wari umeze. Wari umeze nk’ikuzo rya Yehova.+ Nywubonye nikubita hasi nubamye,+ ntangira kumva ijwi ry’uwavugaga.

Ibisobanuro ahagana hasi