Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Esiteri 9:1-32

9  Mu kwezi kwa cumi n’abiri, ari ko kwezi kwa Adari,+ ku munsi wa cumi n’itatu, ubwo igihe cyo gusohoza ijambo ry’umwami n’itegeko rye cyari kigeze,+ umunsi abanzi b’Abayahudi bari bategereje kugira ngo babagireho ububasha, ibintu byarahindutse Abayahudi baba ari bo bagira ububasha ku banzi babo.+  Abayahudi bateraniye hamwe+ mu migi yabo yo mu ntara zose z’Umwami Ahasuwerusi+ kugira ngo bivune abashakaga kubagirira nabi,+ kandi nta muntu washoboye guhagarara imbere yabo kuko abantu bo mu moko yose bari babatinye.+  Ibikomangoma byose+ byo mu ntara n’abatware+ na ba guverineri n’abakoraga imirimo+ y’umwami bafashije Abayahudi, kuko bari batinye+ Moridekayi  bitewe n’uko Moridekayi yari akomeye+ mu nzu y’umwami kandi gukomera kwe+ kwaramamaye kugera mu ntara zose, kuko uwo mugabo Moridekayi yakomezaga kugenda arushaho gukomera.+  Nuko Abayahudi bicisha abanzi babo bose inkota+ barabarimbura, kandi bakomeza kugenza abanzi babo bose uko bashaka.+  Mu ngoro y’i Shushani+ Abayahudi bahica abantu magana atanu barabarimbura.  Nanone bica Parishandata, Dalufoni, Asipa ta,  Porata, Adaliya, Aridata,  Parimashita, Arisayi, Aridayi na Vayizata, 10  abahungu icumi+ ba Hamani+ mwene Hamedata warwanyaga Abayahudi;+ ariko ntibigeze barambura ukuboko ngo bafate iminyago.+ 11  Uwo munsi inkuru ivuga umubare w’abishwe mu ngoro y’i Shushani igera ku mwami. 12  Nuko umwami abwira umwamikazi Esiteri+ ati “mu ngoro y’i Shushani+ Abayahudi bahishe abantu magana atanu, bica n’abahungu icumi ba Hamani. Ubwo se mu ntara+ zisigaye z’umwami bishe abangana iki?+ None se urifuza iki ngo ugihabwe?+ Kandi ikindi usaba ni iki+ ngo gikorwe?” 13  Esiteri aramusubiza ati “niba umwami abona ko ari byiza,+ ahe Abayahudi bari i Shushani uburenganzira ejo bazakore ibihuje n’itegeko ry’uyu munsi;+ kandi abahungu icumi ba Hamani bamanikwe ku giti.”+ 14  Umwami ategeka ko bikorwa bityo.+ Nuko itegeko ritangwa i Shushani maze abahungu icumi ba Hamani baramanikwa. 15  Abayahudi bari i Shushani bongera guteranira hamwe ku munsi wa cumi n’ine+ w’ukwezi kwa Adari maze bica abantu magana atatu i Shushani; ariko ntibigeze barambura ukuboko ngo bafate iminyago.+ 16  Abandi Bayahudi bari mu ntara+ z’umwami na bo bateranira hamwe barwana ku bugingo+ bwabo bivuna+ abanzi babo, maze babicamo abantu ibihumbi mirongo irindwi na bitanu; ariko ntibigeze barambura ukuboko ngo bafate iminyago. 17  Hari ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa Adari; nuko ku munsi wa cumi n’ine barekera aho, bakoresha ibirori+ kandi barishima.+ 18  Abayahudi b’i Shushani na bo bateranira hamwe ku munsi wa cumi n’itatu+ n’uwa cumi n’ine, barekera aho ku munsi wa cumi n’itanu, maze kuri uwo munsi bakoresha ibirori kandi barishima.+ 19  Ni cyo cyatumye Abayahudi bo mu giturage bari batuye mu migi yo mu zindi ntara bagira umunsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa Adari+ umunsi mukuru+ w’ibirori no kwishima+ n’umunsi wo kohererezanya ibyokurya.+ 20  Nuko Moridekayi+ yandika ibyo bintu maze inzandiko yanditse azoherereza Abayahudi bose bo mu ntara zo se+ z’Umwami Ahasuwerusi, iza hafi n’iza kure, 21  abategeka+ kuzajya bizihiza umunsi wa cumi n’ine n’umunsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa Adari uko umwaka utashye, 22  kuko ari yo minsi Abayahudi bigobotoye abanzi babo,+ kandi ni ko kwezi ibintu byahindutse bakava mu gahinda bakajya mu byishimo, bakava mu marira+ bakajya mu munsi mukuru. Abategeka ko kuri iyo minsi bazajya bagira ibirori bakishima kandi bakohererezanya ibyokurya,+ bagaha n’abakene impano.+ 23  Abayahudi bemera gukomeza ibyo bari batangiye gukora n’ibyo Moridekayi yari yabandikiye. 24  Hamani+ mwene Hamedata+ w’Umwagagi+ warwanyaga+ Abayahudi bose ya ri yaracuze umugambi wo kubarimbura,+ maze akoresha Puri,+ ni ukuvuga Ubufindo,+ kugira ngo abacemo igikuba abarimbure. 25  Ariko ubwo Esiteri yazaga imbere y’umwami, umwami yatanze itegeko rishyirwa mu nyandiko+ ngo “umugambi mubisha+ yacuze wo kugirira nabi Abayahudi ube ari we ugaruka ku mutwe”;+ kandi we n’abahungu be bamanitswe ku giti.+ 26  Ni cyo cyatumye iyo minsi bayita Purimu, bayitiriye Puri.+ Nuko bitewe n’amagambo yose yo mu rwandiko rwe+ n’ibyo bari bariboneye n’ibyababayeho, 27  Abayahudi bishyiriraho itegeko bo n’abari kuzabakomokaho n’abifatanyije na bo bose,+ ko bazajya bizihiza iyo minsi ibiri bakurikije ibyanditswe ku birebana na yo, hakurikijwe n’ibihe byayo byagenwe buri mwaka, kandi bemera ko iryo tegeko ritazakurwaho. 28  Kandi abantu bo mu bihe byose n’abo mu miryango yose n’abo mu ntara zose n’abo mu migi yose bagombaga kujya bibuka iyo minsi bakayizihiza. Iyo minsi ya Purimu ntiyagombaga kwibagirana mu Bayahudi, kandi abari kuzabakomokaho ntibagombaga kureka kuyizihiza.+ 29  Nuko handikwa urwandiko rwa kabiri rwerekeranye na Purimu, maze umwamikazi Esiteri umukobwa wa Abihayili,+ na Moridekayi w’Umuyahudi bahamya urwo rwandiko bakoresheje ububasha bari bafite. 30  Hanyuma kopi z’urwo rwandiko azoherereza Abayahudi bose bo mu ntara ijana na makumyabiri n’indwi+ zari zigize ubwami bwa Ahasuwerusi,+ zirimo amagambo y’amahoro n’ukuri+ 31  ahamya iyo minsi ya Purimu mu bihe byayo byagenwe, nk’uko Moridekayi w’Umuyahudi n’umwamikazi Esiteri bari barabibategetse,+ na bo bakabyiyemeza bo n’abari kuzabakomokaho,+ ko bari kuzajya bagira ibihe byo kwiyiriza ubusa+ no gutakamba basaba gutabarwa.+ 32  Kandi ijambo rya Esiteri ni ryo ryahamije ibyerekeye Purimu+ maze byandikwa mu gitabo.

Ibisobanuro ahagana hasi