Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Esiteri 7:1-10

7  Nuko umwami na Hamani+ bajya mu birori by’umwamikazi Esiteri.  Bakinywa divayi+ muri ibyo birori byo ku munsi wa kabiri, umwami abaza Esiteri ati “mwamikazi Esiteri, urifuza iki+ ngo ugihabwe?+ Icyo usaba ni iki? Niyo cyaba icya kabiri cy’ubwami,+ uragihabwa!”  Umwamikazi Esiteri aramusubiza ati “mwami, niba ngutonnyeho, kandi niba umwami abona ko ari byiza, icyo nifuza ni uko yakiza ubugingo+ bwanjye, kandi icyo nsaba ni uko yarokora ubwoko bwanjye.+  Kuko jye n’ubwoko bwanjye twagurishijwe+ kugira ngo twicwe, turimburwe dutsembweho.+ Iyo tuza kuba twaragurishijwe ngo tube abagaragu+ n’abaja, sinari kugira icyo mvuga. Ariko ibyo byago ntibikwiriye kubaho kuko umwami na we yabihomberamo.”  Umwami Ahasuwerusi aca mu ijambo umwamikazi Esiteri, aramubaza ati “uwo ni nde,+ uwo muntu watinyutse+ gukora ikintu nk’icyo ari he?”  Esiteri asubiza umwami ati “uwo muntu w’umwanzi+ uturwanya+ ni uyu mugome Hamani.” Nuko Hamani ashya ubwoba+ bitewe n’umwami n’umwamikazi.  Umwami ahaguruka aho yanyweraga divayi arakaye cyane,+ ajya mu busitani bw’ingoro; Hamani na we arahaguruka ajya gutakambira umwamikazi Esiteri+ ngo arokore ubugingo bwe, kuko yari abonye ko umwami+ yamaramaje kumugirira nabi.+  Umwami agarutse mu nzu yanyweragamo divayi+ avuye mu busitani bw’ingoro, asanga Hamani yikubise ku buriri+ Esiteri yari ariho. Nuko umwami aravuga ati “ese arashaka no gufata umwamikazi ku ngufu mu nzu yanjye mpibereye?” Ijambo rigisohoka mu kanwa k’umwami,+ Hamani bamupfuka mu maso.  Umwe mu batware b’ibwami+ witwaga Haribona+ aravuga ati “hari n’igiti+ Hamani yateguriye Moridekayi kandi ari we wavuze ibyiza ku mwami!+ Icyo giti gishinze mu rugo kwa Hamani, gifite uburebure bw’imikono mirongo itanu.” Umwami aravuga ati “mugende mukimumanikeho.”+ 10  Nuko baragenda, bamanika Hamani ku giti+ yari yateguriye Moridekayi,+ maze uburakari bw’umwami buracogora.

Ibisobanuro ahagana hasi