Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Esiteri 5:1-14

5  Nuko ku munsi wa gatatu,+ Esiteri yambara imyambaro ya cyami,+ hanyuma ahagarara mu rugo rw’imbere+ rw’inzu y’umwami, ahateganye n’inzu y’umwami, umwami na we yicaye ku ntebe ye ya cyami mu nzu ye, ahitegeye aho binjirira.  Umwami abonye umwamikazi Esiteri ahagaze mu rugo, aramwishimira+ maze amutunga inkoni ye ya zahabu+ yari afite mu ntoki. Nuko Esiteri aramwegera akora ku mutwe w’iyo nkoni.  Umwami aramubaza ati “mwamikazi Esiteri, ufite kibazo ki? Icyo usaba ni iki?+ Niyo cyaba icya kabiri cy’ubwami,+ uragihabwa!”  Esiteri aramusubiza ati “niba umwami abona ko ari byiza, uyu munsi umwami azane na Hama ni+ mu birori+ namuteguriye.”  Nuko umwami aravuga ati “nimwihute+ muhamagare Hamani nk’uko Esiteri abivuze.” Hanyuma umwami na Hamani baza mu birori Esiteri yari yabateguriye.  Mu gihe bari bakinywa divayi, umwami abaza Esiteri ati “urifuza iki+ ngo ugihabwe? Hari icyo usaba? Niyo cyaba icya kabiri cy’ubwami, uragihabwa!”  Esiteri aramusubiza ati “icyo nifuza, kandi icyo nsaba,  ni uko niba ntonnye ku mwami,+ kandi umwami akaba abona ko ari byiza kumpa icyo nifuza n’icyo musaba, ejo umwami na Hamani bazaze mu birori nzabategurira, kandi ejo nzasubiza umwami icyo ambajije.”+  Nuko uwo munsi Hamani ataha yishimye+ n’umutima we unezerewe. Ariko akubise amaso Moridekayi wari wicaye mu irembo ry’umwami+ akabona ko atamuhagurukiye+ cyangwa ngo ahindire umushyitsi imbere ye,+ arakarira+ Moridekayi cyane. 10  Icyakora Hamani ariyumanganya ajya iwe. Hanyuma atumaho incuti ze n’umugore we Zereshi+ ngo baze. 11  Hanyuma Hamani atangira kubaratira ubutunzi bwe+ bwinshi n’abahungu be+ benshi, n’ibintu byose umwami yamukoreye akamuha icyubahiro, n’ukuntu yamushyize hejuru akamurutisha abandi batware n’abagaragu b’umwami.+ 12  Hamani akomeza ababwira ati “si ibyo gusa, kuko nta wundi umwamikazi Esiteri yatumiye ngo azane n’umwami mu birori yamuteguriye uretse jye,+ kandi yantumiye ngo n’ejo+ nzazane n’umwami. 13  Ariko ibyo byose nta cyo bimariye igihe cyose nkibona Moridekayi w’Umuyahudi yicaye mu irembo ry’umwami.” 14  Umugore we Zereshi n’incuti ze zose babyumvise baramubwira bati “nibashinge igiti+ gifite uburebure bw’imikono* mirongo itanu, maze mu gitondo+ ubwire umwami bakimanikeho Moridekayi,+ hanyuma ujyane n’umwami mu birori wishimye.” Iyo nama inyura+ Hamani, maze ategeka ko bashinga icyo giti.+

Ibisobanuro ahagana hasi