Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Esiteri 2:1-23

2  Nyuma y’ibyo, Umwami Ahasuwerusi+ amaze gushira uburakari yibuka Vashiti+ n’ibyo yari yakoze+ byose, yibuka n’ibyemezo yafatiwe.+  Nuko abagaragu b’umwami bamukoreraga+ baravuga bati “nibashakire+ umwami abakobwa bakiri bato b’amasugi+ bafite uburanga,  kandi umwami ashake abantu bajye mu ntara z’ubwami bwe zose,+ bazane abakobwa bose bakiri bato b’amasugi bafite uburanga, babakoranyirize mu ngoro+ y’i Shushani mu nzu y’abagore igenzurwa na Hegayi+ inkone y’umwami+ irinda abagore, maze bajye babasiga babahezure kugira ngo barusheho kuba beza.  Umukobwa umwami azabona ko amushimishije azabe umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.”+ Nuko iyo nama inyura umwami, abigenza atyo.  Hari umugabo w’Umuyahudi wabaga mu ngoro y’i Shushani+ witwaga Moridekayi+ mwene Yayiri mwene Shimeyi mwene Kishi w’Umubenyamini.+  Yari yarajyanywe mu bunyage+ aturutse i Yerusalemu hamwe n’abandi bari barajyanywe mu bunyage bari kumwe na Yekoniya+ umwami w’u Buyuda, uwo Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni yajyanye mu bunyage.  Ni we wareze+ Hadasa ari we Esiteri umukobwa wa se wabo,+ kuko atagiraga se na nyina; uwo mukobwa yari ateye neza kandi afite uburanga.+ Se na nyina bamaze gupfa, Moridekayi yaramujyanye amurera nk’umukobwa we.  Nuko abantu bamaze kumva ijambo ry’umwami n’itegeko rye, abakobwa benshi bakiri bato bakoranyirizwa mu ngoro y’i Shushani,+ bashingwa Hegayi.+ Icyo gihe Esiteri na we ajyanwa mu nzu y’umwami yagenzurwaga na Hegayi umurinzi w’abagore.  Nuko Hegayi abonye uwo mukobwa aramwishimira, bituma amugaragariza ineza yuje urukundo;+ ahita ategeka ko batangira kumusiga+ bakamuhezura kugira ngo arusheho kuba mwiza, ko bamuha ibyokurya byihariye n’abaja barindwi batoranyijwe mu nzu y’umwami, hanyuma we n’abo baja abimurira ahantu heza haruta ahandi mu nzu y’abagore. 10  Nta muntu Esiteri yari yarigeze abwira ubwoko bwe+ cyangwa ngo amubwire bene wabo abo ari bo, kuko Moridekayi yari yaramubujije kubivuga.+ 11  Kandi buri munsi Moridekayi yagendagendaga imbere y’urugo rw’inzu y’abagore kugira ngo amenye uko Esiteri amerewe n’ibyo bamukoreraga. 12  Buri mukobwa yagiraga igihe cyo kujya imbere y’Umwami Ahasuwerusi, amaze gukorerwa ibihuje n’itegeko ry’abakobwa mu gihe cy’amezi cumi n’abiri, kuko ari bwo igihe cyo kubasiga no kubahezura kugira ngo barusheho kuba beza cyarangiraga. Mu mezi atandatu basigwaga amavuta y’ishangi,+ andi mezi atandatu bagasigwa amavuta ahumura neza,+ bakabahezura kugira ngo barusheho kuba beza. 13  Iyo ibyo byabaga birangiye, ni bwo umukobwa yajyaga imbere y’umwami. Ibyo yasabaga byose yarabihabwaga, akabivana mu nzu y’abagore akabijyana mu nzu y’umwami.+ 14  Yagendaga nimugoroba akagaruka mu gitondo, akajyanwa mu nzu ya kabiri y’abagore yacungwaga na Shashigazi inkone y’umwami+ yarindaga inshoreke z’umwami; kandi ntiyagarukaga aho umwami ari, keretse iyo umwami yabaga yamwishimiye maze akamuhamagaza mu izina.+ 15  Nuko Esiteri umukobwa wa Abihayili se wabo wa Moridekayi, uwo Moridekayi yari yarafashe akamurera nk’umukobwa we,+ na we igihe cye kiragera ngo aze imbere y’umwami, ariko ntiyagira ikintu na kimwe asaba+ uretse ibyo Hegayi+ inkone y’umwami yarindaga abagore yategetse ko ajyana (muri icyo gihe cyose, Esiteri yakomezaga kugenda agira ubutoni imbere y’abamurebaga bose).+ 16  Nuko Esiteri ajyanwa imbere y’Umwami Ahasuwerusi mu nzu ye ya cyami mu kwezi kwa cumi, ari ko kwezi kwa Tebeti, mu mwaka wa karindwi+ w’ingoma ye. 17  Umwami akunda Esiteri amurutisha abandi bakobwa bose, bituma amutonesha cyane kandi amugaragariza ineza yuje urukundo kurusha abandi bakobwa bose b’amasugi.+ Amwambika ikamba, amugira umwamikazi+ mu cyimbo cya Vashiti. 18  Hanyuma umwami aremeshereza abatware be bose n’abagaragu be ibirori bikomeye, ari byo birori bya Esiteri, kandi atanga imbabazi+ mu ntara zose yategekaga, akomeza no gutanga impano nk’uko ubutunzi bw’umwami buri. 19  Igihe abakobwa b’amasugi+ bakoranywaga ku ncuro ya kabiri, Moridekayi yari yicaye mu irembo ry’umwami.+ 20  Nta muntu Esiteri yabwiraga ubwoko bwe+ cyangwa ngo amubwire bene wabo abo ari bo, kuko ari ko Moridekayi+ yari yaramutegetse;+ yakoraga ibyo Moridekayi yamubwiraga byose, mbese nk’igihe yari akimurera.+ 21  Muri iyo minsi, ubwo Moridekayi yari yicaye mu irembo ry’umwami, abatware babiri b’ibwami bari abarinzi b’amarembo ari bo Bigitani na Tereshi bararakara, bakomeza gushaka uko bakwica+ Umwami Ahasuwerusi. 22  Moridekayi arabimenya ahita abibwira+ umwamikazi Esiteri, Esiteri na we abibwira umwami mu izina rya Moridekayi.+ 23  Babigenzuye basanga ari byo. Nuko abo batware bombi bamanikwa+ ku giti,+ hanyuma byandikirwa imbere y’umwami mu gitabo cy’ibyabaye.+

Ibisobanuro ahagana hasi