Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Esiteri 1:1-22

1  Ku ngoma ya Ahasuwerusi,+ Ahasuwerusi uwo akaba yari umwami wategekaga intara ijana na makumyabiri n’indwi+ uhereye mu Buhindi ukagera muri Etiyopiya,  Umwami Ahasuwerusi yari yicaye ku ntebe ye y’ubwami+ mu ngoro+ yari i Shushani.+  Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ye, yaremeshereje ibirori+ ibikomangoma bye byose n’abagaragu be n’abakuru b’ingabo z’u Bumedi+ n’u Buperesi+ n’abanyacyubahiro+ n’abatware b’intara, bateranira imbere ye.+  Nuko amara iminsi myinshi abereka ubutunzi+ bw’ubwami bwe bw’ikuzo, n’icyubahiro+ n’ubwiza bwo gukomera kwe, iminsi ijana na mirongo inani yose!  Iyo minsi irangiye, umwami aremeshereza ibirori abantu bose bari mu ngoro y’i Shushani, abakomeye n’aboroheje, bimara iminsi irindwi bibera mu busitani bw’ingoro y’umwami.  Hari hakinzwe imyenda myiza n’imyenda y’ipamba ryiza n’ibitambaro by’ubururu,+ byose bifashwe n’imishumi y’ubudodo bwiza n’imishumi y’ubwoya buteye ibara ry’isine+ iri mu mpeta z’ifeza ku nkingi z’amabuye yitwa marimari, hakaba n’uburiri+ bwa zahabu n’ifeza bwari ku mabuye ashashe y’amabara menshi n’amabuye ya marimari y’umweru n’amasaro n’amabuye ya marimari y’umukara.  Bahera abantu divayi mu bikoresho bya zahabu,+ buri gikoresho gitandukanye n’ikindi kandi divayi+ umwami yari yateguye yari nyinshi cyane, nk’uko ubutunzi bw’umwami buri.  Mu gihe cyo kunywa, nta muntu bahatiraga kunywa nk’uko byasabwaga n’itegeko, kuko ari ko umwami yari yabiteguye. Yategetse abakomeye bose bo mu rugo rwe ngo bagenzereze buri wese uko ashaka.  Umwamikazi Vashiti+ na we ategurira abagore ibirori mu nzu y’Umwami Ahasuwerusi. 10  Ku munsi wa karindwi, igihe umutima w’umwami wari wanejejwe na divayi,+ abwira abatware barindwi b’ibwami ari bo Mehumani, Bizita, Haribona,+ Bigita, Abagita, Zetari na Karikasi, bakoreraga+ Umwami Ahasuwerusi, 11  ngo bazane umwamikazi Vashiti imbere y’umwami yambaye ikamba, kugira ngo yereke abantu n’abatware ubwiza bwe, kubera ko yari afite uburanga.+ 12  Ariko Umwamikazi Vashiti yanga+ kwitaba umwami wari wamutumyeho abatware b’ibwami. Ibyo birakaza umwami cyane, uburakari bugurumanira muri we.+ 13  Nuko umwami abwira abanyabwenge+ bazi ibyabaye mu bihe bya kera+ (kuko ibibazo byose by’umwami yabizanaga imbere y’abahanga bazi amategeko n’imanza bose, 14  kandi ibyegera bye byari Karishena, Shetari, Adimata, Tarushishi, Meresi, Marisena na Memukani, abatware barindwi+ bo mu Bumedi n’u Buperesi bageraga imbere y’umwami+ badakumiriwe, kandi bakaba ari bo bari bafite imyanya ikomeye mu bwami bwe), arababwira ati 15  “dukurikije amategeko, Umwamikazi Vashiti tumugire dute ko Umwami Ahasuwerusi yamutumyeho abatware b’ibwami akanga kumvira ijambo rye?” 16  Nuko Memukani+ avugira imbere y’umwami n’abatware ati “umwamikazi Vashiti ntiyakoshereje+ umwami gusa, ahubwo yanakoshereje abatware bose n’abantu bose bari mu ntara zose zitegekwa n’Umwami Ahasuwerusi. 17  Ibyo umwamikazi yakoze bizagera ku bagore bose bitume basuzugura+ abagabo babo,+ kuko bazajya bavuga bati ‘n’Umwami Ahasuwerusi ubwe yatumyeho umwamikazi Vashiti yanga kumwitaba.’ 18  Kandi uhereye uyu munsi, abagore b’abatware bo mu Bumedi n’u Buperesi nibumva ibyo umwamikazi yakoze, bazajya babibwira abatware b’umwami bose bitume habaho agasuzuguro kenshi n’uburakari.+ 19  None rero niba umwami abona ko ari byiza,+ natange itegeko ryandikwe mu mategeko+ y’Abamedi n’Abaperesi kugira ngo ritazakurwaho,+ ko Vashiti atazo ngera kugera imbere y’Umwami Ahasuwerusi ukundi, kandi umwami amwambure icyuba hiro cy’ubwamikazi agihe undi mugore wo muri bagenzi be umuruta. 20  Kandi iteka umwami aca rizumvikane mu bwami bwe bwose (kuko ari bugari), kandi abagore bose bazajye bubaha+ abagabo babo,+ abakomeye n’aboroheje.” 21  Ibyo bishimisha umwami+ n’abatware, maze umwami akora ibyo Memukani avuze. 22  Nuko yohereza inzandiko+ mu ntara zose z’ubwami bwe, buri ntara+ yohererezwa urwandiko hakurikijwe imyandikire yayo, na buri bwoko bwohererezwa urwandiko mu rurimi rwabwo, ngo umugabo wese azahore ari umutware mu rugo rwe+ kandi avuge ururimi rw’abo mu bwoko bwe.

Ibisobanuro ahagana hasi