Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Amosi 6:1-14

6  “Bazabona ishyano abaguwe neza+ i Siyoni n’abiringira umusozi wa Samariya! Ni bo banyacyubahiro b’ishyanga rikomeye kuruta ayandi, kandi ni bo inzu ya Isirayeli yaje igana.  Nimujye i Kalune murebe, muveyo mujye i Hamati+ hatuwe cyane, mumanuke mujye n’i Gati+ y’Abafilisitiya. Ese aho hantu haruta ubwami bwanyu bwombi, cyangwa igihugu cyabo ni kinini kurusha icyanyu?+  Ese mwiyibagiza umunsi w’amakuba,+ mukikururira abanyarugomo?+  Dore mwiryamira ku mariri atatse amahembe y’inzovu,+ mukagarama ku mariri, mukarya amapfizi y’intama yo mu mukumbi n’ibimasa by’imishishe bikiri bito,+  mugahimba indirimbo mukurikije umuzika w’inanga,+ mukikorera ibikoresho by’umuzika nk’ibyo Dawidi yakoze,+  mukanywera divayi mu mabakure,+ mukisiga amavuta y’akataraboneka+ kandi ntimwababajwe n’amakuba yagwiririye Yozefu.+  “Ni yo mpamvu bazajyanwa mu bunyage+ bari imbere y’abandi, kandi ibirori by’abarara inkera bagaramye ku mariri yabo bizashira.  “‘Yehova Umwami w’Ikirenga arahiye ubugingo bwe,’+ ni ko Yehova Imana nyir’ingabo avuga, ati ‘“nanga ubwibone+ bwa Yakobo kandi nzira ibihome bye.+ Umugi we n’ibiwurimo byose nzabigabiza abanzi be.+  Nihagira abantu icumi basigara mu nzu imwe, na bo bazapfa.+ 10  Se wabo w’umwe muri abo bapfuye azabaterura, umwe umwe, maze abatwike umwe umwe, kugira ngo akure amagufwa mu nzu.+ Azabaza uwo ari we wese uzaba ari mu cyumba cy’imbere mu nzu ati ‘hari undi uri kumwe nawe?’ Azamusubiza ati ‘nta we!’ Na we amusubize ati ‘ceceka! Iki si igihe cyo kuvuga izina rya Yehova.’”+ 11  “‘Dore Yehova atanze itegeko;+ azasenya inzu ikomeye ibe itongo, naho inzu nto ibe ubushingwe.+ 12  “‘Ese amafarashi yakwiruka ku rutare, cyangwa umuntu yaruhingishaho ibimasa? Ubutabera mwabuhinduye nk’igiti cy’uburozi,+ imbuto zo gukiranuka muzihindura nk’igiti gisharira, 13  mwebwe abishimira ibitariho,+ mukavuga muti “ese imbaraga zacu si zo zatumye dukomera?”*+ 14  Nzaguhagurukiriza ishyanga+ wa nzu ya Isirayeli we,’ ni ko Yehova Imana nyir’ingabo avuga, ‘bazabakandamiza uhereye ku rugabano rw’i Hamati+ ukagera mu kibaya cya Araba.’”

Ibisobanuro ahagana hasi