Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Amosi 3:1-15

3  “Nimutege amatwi ijambo Yehova abavugaho+ mwa Bisirayeli mwe, ijambo mvuga ku birebana n’ishyanga nakuye mu gihugu cya Egiputa+ nti  ‘ni mwe gusa namenye+ mu miryango yose yo ku isi.+ Ni yo mpamvu nzabaryoza ibicumuro byanyu byose.+  “‘Ese abantu babiri bajyana batasezeranye ngo bagire aho bahurira?+  Ese intare yakwivugira mu ishyamba itabonye umuhigo?+ Ese intare y’umugara ikiri nto yatontomera mu isenga ryayo itagize icyo ifata?  Ese inyoni yafatirwa mu mutego uri hasi ku butaka, itigeze itegwa?+ Ese umutego ushobora gushibuka nta cyo ufashe?  Ese iyo ihembe rivugiye mu mugi, abantu ntibahinda umushyitsi?+ Ese iyo amakuba abaye mu mugi, si Yehova uba uyateje?  Yehova Umwami w’Ikirenga ntazagira icyo akora atabanje guhishurira ibanga rye abagaragu be b’abahanuzi.+  Intare nitontoma,+ ni nde utazagira ubwoba? Yehova Umwami w’Ikirenga navuga, ni nde utazahanura?’+  “‘Nimubitangaze mu bihome byo muri Ashidodi no mu bihome byo muri Egiputa,+ muti “nimuteranire hamwe muhagurukire abo mu misozi y’i Samariya,+ murebe imivurungano iyirimo n’ibikorwa by’uburiganya biyikorerwamo.+ 10  Ntibamenye gukora ibikwiriye,”+ ni ko Yehova avuga, “bujuje ibihome byabo iminyago banyaze bakoresheje urugomo.”’+ 11  “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati ‘hari umwanzi ugose iki gihugu+ kandi azacogoza imbaraga zanyu, ibihome byanyu bisahurwe.’+ 12  “Uku ni ko Yehova avuze ati ‘nk’uko umwungeri ashikuza amaguru abiri cyangwa agace k’ugutwi mu kanwa k’intare,+ ni ko n’Abisirayeli bicaye muri Samariya ku ntebe z’akataraboneka+ no ku mariri+ y’i Damasiko bazarokorwa.’ 13  “‘Nimutege amatwi kandi mutange ubuhamya+ mu nzu ya Yakobo,’ ni ko Yehova Umwami w’Ikirenga, Imana nyir’ingabo, avuga. 14  ‘Kuko umunsi nzaryoza+ Abisirayeli ubwigomeke bwabo, nanone nzahana ibicaniro by’i Beteli;+ amahembe ya buri gicaniro azatemwa agwe hasi.+ 15  Nzasenya inzu yo mu gihe cy’imbeho+ n’inzu yo mu mpeshyi.’+ “‘Amazu atatse amahembe y’inzovu azasenywa,+ kandi amazu menshi azarimburwa,’+ ni ko Yehova avuga.”

Ibisobanuro ahagana hasi