Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Amaganya 5:1-22

5  Yehova, ibuka ibyatubayeho.+ Reba witegereze umugayo uturiho.+   Umurage wacu weguriwe abo tutazi, amazu yacu ahabwa abanyamahanga.+   Twabaye imfubyi zitagira ba se,+ ba mama baba abapfakazi.+   Amazi yacu bwite tuyanywa dutanze amafaranga.+ Inkwi zacu tuzibona dutanze ikiguzi.   Abatwirukankana batugeze ku ijosi.+ Turananiwe, ntibatumye turuhuka.+   Amaboko yacu+ twayahaye Egiputa,+ tuyaha Ashuri+ kugira ngo tubone umugati uduhagije.   Ba sogokuruza ni bo bakoze ibyaha,+ ariko ntibakiriho. None ni twe twikoreye ibyaha byabo.+   Dusigaye dutegekwa n’abagaragu,+ kandi nta watuvuvunura mu kuboko kwabo.+   Dushyira ubugingo bwacu mu kaga kugira ngo tubone umugati,+ bitewe n’inkota yo mu butayu. 10  Uruhu rwacu rurahinda umuriro nk’itanura kuko inzara itumereye nabi.+ 11  Abagore bacishijwe bugufi i Siyoni,+ abari bacishwa bugufi mu migi y’u Buyuda. 12  Ibikomangoma byamanitswe biboshywe ukuboko kumwe;+ abasaza ntibacyubahwa.+ 13  Abasore bikoreye urusyo,+ kandi abana b’abahungu bikoreye inkwi barasitara.+ 14  Abasaza bashize mu marembo,+ n’abasore ntibagicuranga.+ 15  Umunezero wo mu mutima wacu warashize; imbyino zacu zahindutse umuborogo gusa.+ 16  Ikamba ryo ku mutwe wacu ryaraguye;+ tugushije ishyano kuko twakoze ibyaha.+ 17  Ni cyo cyatumye umutima wacu urwara.+ Ibyo byose ni byo byatumye amaso yacu ahuma;+ 18  Byatumye umusozi wa Siyoni uhinduka itongo;+ ingunzu ni zo ziwutemberaho.+ 19  Yehova, uzicara ku ntebe y’ubwami kugeza iteka ryose.+ Intebe yawe y’ubwami izahoraho uko ibihe bizagenda bisimburana.+ 20  Kuki utwibagirwa iteka ryose?+ Kuki umara iminsi myinshi waradutaye?+ 21  Yehova, twigarurire,+ natwe twiteguye kukugarukira. Duhe iminsi mishya nk’uko byari bimeze kera.+ 22  Nyamara waratwanze rwose;+ waraturakariye cyane.+

Ibisobanuro ahagana hasi